Umugore w’Umunyarwanda warongowe n’Umugabo w’Umurundi, kuwa Gatanu ushize tariki 20 Ugushyingo 2015 yafatiwe I Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Burundi, akaba yarafashwe n’ukuriye urwego rw’iperereza ku rwego rw’intara, mbere yo gufungwa n’umushinjacyaha wa repubulika.

Uyu munyarwandakazi ni uwitwa Rose Mukaruzina, akaba yakoraga mu Burundi nk’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda impunzi n’abakuwe mu byabo.

Nk’uko amakuru aturuka mu Biro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP)agera ku Biro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) avuga, ngo madamu Rose Mukaruzina ashinjwa n’ukuriye inzego z’iperereza muri Muyinga kwigira Umunyarwandakazi iyo ari kwinjira cyangwa asohoka mu Burundi.

Ariko ngo iyo ageze mu Burundi hagati, Mukaruzina akoresha irangamuntu y’u Burundi nk’uko uwo mukozi w’inzego z’iperereza avuga. Iyi nkuru ikaba ivuga ko urujya n’uruza rwe ava Muyinga ajya mu Rwanda anagaruka ari rwo rushobora kuba rwatumye atabwa muri yombi.

Abajijwe kuri iki kibazo, umushinjacyaha wa repubulika mu Ntara ya Muyinga, Patrice Ciza, wumvishije uwafashwe kuva kuwa Kabiri tariki 24 Ugushyingo, yavuze ko ari ibanga ry’akazi, yongeraho ko iperereza rikomeje.

Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi, ABP ariko byo bikaba bivuga ko uyu mudamu akurikiranweho kugerageza guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmugore w’Umunyarwanda warongowe n’Umugabo w’Umurundi, kuwa Gatanu ushize tariki 20 Ugushyingo 2015 yafatiwe I Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Burundi, akaba yarafashwe n’ukuriye urwego rw’iperereza ku rwego rw’intara, mbere yo gufungwa n’umushinjacyaha wa repubulika. Uyu munyarwandakazi ni uwitwa Rose Mukaruzina, akaba yakoraga mu Burundi nk’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE