Polisi y’igihugu yatangaje ko yatangiye iperereza kubyabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize aho mu karere ka Ngoma na Kayonza aho abantu bagera kuri 40 bariye ku biryo bihumanye aho bamwe bahise batangira kugana ibitaro bitandukanye mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu bivugwa ko abagera kuri 15 aribo bamaze kwirukanwa ku mirimo yabo kubera aya mahano.

Bivugwa ko ibi biryo bihumanye byagabuwe na East Land Motel mu birori byo gutanga impanyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya “Open University of Tanzania” ishami rya Ngoma tariki ya 21 Werurwe 2015.

JPEG - 109.9 kb
East Land Motel yafunzwe amezi abiri kubera umwanda / Ifoto: Kigali Today

Umuvugizi wa Polisi Chief Supt. Celestin Twahirwa yahamije ko iperereza ryamaze gutangira nyuma yaho Polisi imaze kubona aya makuru.

“Kuwa gatandatu, twari tumaze kumva abantu 17 bari bamaze kujyanwa ku bitaro byo kwa Kanimba i Ngoma ndetse bamwe muri bo bakaba barahise boherezwa ku bindi bitaro birimo ibya Gisirikare n’ibitaro bya Kibungo aho bari barimo boroherwa.” Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, Twahirwa.

Yakomeje yongeraho ko ku cyumweru aribwo babonye andi makuru y’abantu bahuye n’ibibazo nyuma yo gufata kuri ayo mafunguro ku Ihoteli y’i Kayonza barimo n’umuturage wo muri Kirehe witabye Imana ku bitaro bya Kirehe kuri iki cyumweru biturutse kuri aya mafunguro. 23 barimo abakozi b’iyi Motel bakaba barajyanwe ku bitaro bya Gahini.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje atangaza ko inzego zose zishinzwe iperereza zirimo Polisi, abaganga n’abashinzwe isuku bahagurukiye iki kibazo aho kugeza ubu abakozi batatu b’iyi motel barimo n’umuyobozi wayo bafashwe na Polisi kugira ngo babazwe. Yakomeje avuga kandi ko inzego zishinzwe isuku zamaze kandi gufunga iyi moteli by’agateganyo kubera ikibazo cy’umwanda.

JPEG - 36.9 kb
Chief Supt. Celestin Twahirwa yavuze ko iperereza ryamaze gutangira

Kugeza ubu umuntu umwe niwe umaze guhitanwa n’aya mafunguro

Andi makuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko uwitwa Ahishakiye Théogène wo mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2015, nyuma yo gufata amafunguro muri East Land Motel bivugwa ko yari ahumanye.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yafashe ayo mafunguro tariki 20 Werurwe 2015 ubwo yari mu mahugurwa mu Karere ka Kayonza ku mikoreshereze ya Biogaz, mu kwiyakira afata amafunguro na bagenzi be muri East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, aza kugubwa nabi.

Ahishakiye ngo akigera mu bitaro yagaragazaga ibimenyetso byo gucibwamo avuga ko yafashwe nyuma yo kurya muri East Land Motel y’i Kayonza.

@PGirinema

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPolisi y’igihugu yatangaje ko yatangiye iperereza kubyabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize aho mu karere ka Ngoma na Kayonza aho abantu bagera kuri 40 bariye ku biryo bihumanye aho bamwe bahise batangira kugana ibitaro bitandukanye mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu bivugwa ko abagera kuri 15...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE