Maj. Gen. Levy Karuhanga wari ukuriye urukiko rwa gisirikare rwa Makindye mu Mujyi wa Kampala yajyanywe igitaraganya ku bitaro bya Nakasero kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda aho ubuzima bwe bwari bumerewe nabi, ahita ashiramo umwuka.

JPEG - 36.9 kb
Maj. Gen.Levi Karuhanga

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda PaddY Ankunda ni we wemeje amakuru y’urupfu rwa Karuhanga.

Paddy Ankunda avuga ko yapfuye ubwo yari ari iwe by’umwihariko akaba yari amaze gufata amafunguro, ati: “Yaguye iwe mu rugo amaze gufata ifunguro”.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, ngo Maj. Gen. Levi Karuhanga yari afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yari amaze iminsi yivuza uburwayi bw’umutima.

Yarwanye intambara kugeza igihe Leta ya Museveni ifashe ubutegetsi mu 1986. Mu myaka 25 yahawe imyitozo ya gisirikare mu Misiri, mu Bushinwa, Kenya na Nigeria.

Maj. Gen. Karuhanga yahawe imirimo itandukanye mu gisirikare cya Uganda(UPDF) ayobora imitwe y’ingabo itandukanye.

Mu 2007 yayoboye ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri muri Somalia (AMISOM) nyuma yaho ayobora umutwe wa Reserve Force wa UPDF mbere yo kugirwa umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare muri 2014.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/karuhanga.jpg?fit=640%2C423&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/karuhanga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaj. Gen. Levy Karuhanga wari ukuriye urukiko rwa gisirikare rwa Makindye mu Mujyi wa Kampala yajyanywe igitaraganya ku bitaro bya Nakasero kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda aho ubuzima bwe bwari bumerewe nabi, ahita ashiramo umwuka. Maj. Gen.Levi KaruhangaUmuvugizi w’igisirikare cya Uganda PaddY Ankunda ni we wemeje amakuru y’urupfu rwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE