Sengigwa Sendodie ufungiye mu gihugu cya Uganda arwariye mu bitaro bya Gulu nyuma yo kumira inoti y’ ibihumbi 50 by’ amashilingi atinya ko ayafatanwa agahanwa.

Sendodie nyuma yo kumira aya mashilingi yumvise atangiye kumererwa nabi abwira umucungagereza ko yamize amashilingi ajyanwa mu bitaro amerewe nabi gusa kuri yatangiye koroherwa.

Umuganga ku bitaro bya Gulu utashatse ko amazina ye atangazwa kuko atari umuvugizi w’ ibi bitaro yavuze ko abaganga barimo gushaka uburyo Sendodie yagarura iyi noti batiriwe bamubaga.

Umuvugizi w’ urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu ntara y’ amagepfo Allan Okello yatangaje ko icyatumye iyi mfungwa imira iyi noti ari uko gutunga amafaranga muri gereza bibujijwe.

Inkuru ya Dail monitor ivuga ko impamvu gutunga amafaranga muri gereza bitemewe ari uko umugororwa cyangwa imfungwa bashobora kuyifashisha mu guha ruswa umucunga gereza bigatuma batoroka gereza.

Ni ubwa mbere muri iki gihugu habonetse imfungwa yamize amafaranga, gusa muri Gashyantare 2017 hari mfungwa yamize urumogi.

Iyi mfungwa imaze ukwezi kumwe ifungiye muri iyi gereza ya Gulu.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/uganda-500000.jpg?fit=600%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/uganda-500000.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSSengigwa Sendodie ufungiye mu gihugu cya Uganda arwariye mu bitaro bya Gulu nyuma yo kumira inoti y’ ibihumbi 50 by’ amashilingi atinya ko ayafatanwa agahanwa. Sendodie nyuma yo kumira aya mashilingi yumvise atangiye kumererwa nabi abwira umucungagereza ko yamize amashilingi ajyanwa mu bitaro amerewe nabi gusa kuri yatangiye koroherwa. Umuganga ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE