Umusekirite asaka imodoka (Ifoto/Kisambira T) 

Rwanda rufite ibigo byinshi bitanga abarinda umutekano, haba ku nyubako zihuriramo abantu benshi ndetse no mu ngo, ariko imikorere yabo irakemangwa.

Aho nageze ubwa mbere…
Hari saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo nageraga ahitwa ku gisimenti, mu nyubako ikoreramo banki ya Equity.
Abantu binjiraga muri iyi banki banyuze mu cyuma gisaka abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa se scanneur,  hanyuma imizigo igashyirwa ku ruhande, mu gatete kabugenewe.
Hari umusekirite ufite imbunda wicaye ku ruhande, ntakora ku gikapu na kimwe kiri kunyuzwa aho ngaho.
Nahagaze gatoya, ntegereje ko bareba mu isakoshi  yanjye, maze umusekirite ansaba kwikomereza nta kibazo.
Muri iri shami rya Banki Equity, harimo abantu bagera kuri 20, utabariyemo abakozi bayo.
Ku munsi ukurikiyeho…
Bukeye bwaho saa tatu nari ndi mu nyubako ya City Plaza mu murwa hagati, ikoreramo ibigo byinshi by’ubucuruzi ndetse n’iby’imari.
Abantu bari urujya n’uruza mu mujyi, ndetse benshi bari kwinjira mu muryango ukoreramo ishami rya Ecobank.
Ninjiye muri iyi banki, ho nta cyuma gisaka (scanneur) kihaba. Hari ku kazuba k’agasusuruko, umusekirite yari ahagaze imbere y’umuryango w’inyubako, afite imbunda.
Nta muntu yigeraga agira icyo abaza cyangwa se ngo amukoreho. Umuntu yinjiraga uko yaje.
Mvuye kuri City Plaza, nerekeje mu nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali izwi nka City Tower, ikoreramo ibigo bitandukanye by’ubucuruzi, ndetse hanabarizwamo isoko rigezweho rya NAKUMATT.
I ruhande rw’iyi nyubako kandi higeze guterwa gerenade ihitana abantu abandi barakomereka.
Mbere gato yo kwinjira muri iyi nyubako, nanyuze ku musekirite wicaye, nta mbunda afite.
Nahise ngera mu marembo yinjira muri NAKUMMATT, aho hari icyuma gisaka (scanneur) umuntu yinjiriramo, ndetse n’ibikapu n’amasakoshi bikanyuzwa ahabugenenewe, mu yindi scanneur.
Ugarutse hakuno ku Kacyiru, ku Bitaro byitiriwe Umwami Faycal naho, inshuro zose nabashije kuhagera, nasanze basaka ibikapu iyo umuntu abifashe mu ntoki, ariko imodoka zo zigaca ku ruhande zikitambukira, zikinjira batarebye ibyo zitwaye.
Kuri uwo muryango wa Faycal ariko ho ntabwo hari scanneur, uwinjiramo nta cyuma acamo.
 
Aho bansatse mu buryo bukomeye
Nakomereje mu yindi nyubako yitwa Pension Plazza, ni inyubako ndende ikoreramo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ndetse n’ikicaro cya Equity Bank, ku ruhande rw’iburengerazuba cyangwa se westgate.
Narazamutse, mbere yo kwinjira muri Equity, hari icyuma gisaka nagombaga kunyuramo, ndetse nk’uko bisanzwe nk’ahandi hose, hari agatete ko gushyiraho ibikapu n‘amasakoshi.
Hari abasekirite 2, uw’umugabo  n’uw’umugore ukuze. Uwo mugore yaraje aransuhuza, hanyuma maze kunyura muri icyo cyuma, arongera aransaka, ndetse anasaka isakoshi yanjye.
Amaze kunsaka namweretse ko ntabyishimiye maze ndamubaza nti “kuki musaka cyane mukaturushya kandi abandi batabikora?” na we ati “bibaho se? ubwo ntakoze akazi kanjye uko bikwiriye naba nkora iki? Hoya ntibyaba bikwiriye kandi n’abo ni abo kugawa.”
Muri rusange bamwe mu bakoresha ibi byuma bakora bate?
Mu nyubako 10 nasuye, 2 muri zo ni zo zonyine umutekano wari ucunzwe uko bikwiye, na ho izindi abasekirite babaga bari kuganira ntibakore akazi bashinzwe, ahandi hari gusakwa abahungu akabobwa bakitambukira na ho ahandi, bya byuma abantu banyuramo (scanneur) ntibikora.
Dushimimana Onesphore utuye mu Murenge wa Kacyiru avuga ko hari ubwo ugera ahantu ugasanga mbere yo kwinjira bagushyizeho cya cyuma gisaka ariko rimwe na rimwe ntibite ku bintu biba biri mu bikapu, abantu nkaba mbona byari bikwiye ko niba ari ugucunga umutekano bawucunga hose.
Mukakalisa Liliane we, asanga ngo n’ubwo atari hose, ngo ku mugoroba abasekirite benshi bababananiwe, ku buryo baba batacyitaye ku gucunga umutekano, kandi ari bwo abagizi ba nabi bakora.
Aragira ati, “Mu by’ukuri ntibaba babyitayeho. Hari aho ugera ugasanga bakajije umutekano, wasubira yo ku mugoroba ukinyuriraho uko wishakiye. Niba koko baba bagomba gucunga umutekano nibabikore uko bikwiye.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yasabye ibigo bishinzwe gutanga abasekirite gukurikiza amabwiriza biba byahawe na Polisi y’Igihugu.
ACP Gatare Damas aragira ati “abayobozi b’ibi bigo bakwiye kugenzura neza niba abakozi bakoresha bafite ubumenyi buhagije ndetse n’ubushobozi bwo gucunga umutekano uko bikwiriye.”
Yongeyeho kandi ko ibi bigo bigomba gukoresha ibikoresho by’umutekano byemewe kandi bifite ubuziranenge, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu uko bikwiriye.
Ibigo bitanga abacunga umutekano (security companies) bigenzurwa na polisi y’igihugu, ndetse akaba ari nayo ifite inshingano zo gukurikirana imikorere yabyo
Nonese niba FDLR na RNC arizo zitera ama greenade impamvu zitayatera murizi nyubako niyihe? kuki zihutira muri gare zikareka ahateraniye benshi nibikorwa remezo kandi nta mutekano uhari?
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmusekirite asaka imodoka (Ifoto/Kisambira T)  U Rwanda rufite ibigo byinshi bitanga abarinda umutekano, haba ku nyubako zihuriramo abantu benshi ndetse no mu ngo, ariko imikorere yabo irakemangwa. Aho nageze ubwa mbere... Hari saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo nageraga ahitwa ku gisimenti, mu nyubako ikoreramo banki ya Equity. Abantu binjiraga muri iyi banki banyuze mu cyuma gisaka abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE