Kwanga opozisiyo mugihugu  byatumye  yimukira kumbuga nkoranya mbaga!

Intambara iriho kurubuga rwa Twitter hagati y’ abashima Leta ya Kigali n’ abiyemeje kuyinenga iteye inkeke .

Mu ishusho ry ‘iyo ntambara  igihugu  gisa nk’icyacitsemwo ibice; abanenga ingoma , abayishima n’ abo byarenze bakaba ibinya bakumirwa bakicecekera !

Rurageretse hagati y’ uruhande rw’ abanenga n’ abashima bashimangira ubudasa bwa systeme  ibatunze  mugihe  ba nyamwirwanaho badacikwa n’ uwo mwiryane, babireba bakicecekera bakikomereza ibiganiro byabo bisanzwe nk’ abaturanyi bamenyereye iyo nduru .

Mucyumweru gishize , Inyenyeri News Group yegereye inaganira n’ abanyarwanda bagize izo mpande uko ari eshatu .

Bamwe mubanenga leta y’ u Rwanda  baravuga bati : “Dore tumaze imyaka myinshi mubuhungiro, bamwe muri twe bamaze kubugwamwo, twabaye ibicibwa mugihugu cyacu, ntiwafata inzira ngo utahe kandi uzi ko iyo iwanyu  ntaburenganzira busesuye uzahasanga. Mugihugu ntawemeye guharanira ubwo burenganzira udahura n’ ibibazo , rimwe na rimwe ukumva ngo yahasize ubuzima … Twahisemo kubuharanirira aho dushoboye , kurubuga n’ umukuru w’ igihugu abarizwaho.”

Bati : “…aho kuba umuturage ucagase iwanyu wakwemera ukaba we mumahanga… Cyane ko n’ abo batoni ba systeme baba bakora iyo bwabaga ngo bakure imiryango yabo hariya ikaza ikadusanga mubuhungiro, ese bo baba bataye igihugu bakiziza iki?”

 Bati : “ Twe nk’ impunzi dutunze abavandimwe bacu bari mu Rwanda benshi. Duterura amakarito -wamugani w’ uwabivuze adusesereza, kandi amafaranga twohereza avuye muri ako kazi ari ingenzi mubukungu bw’ igihugu…Twishyura amashuri tukariha amazu, tukagaburira umuryango mugari  ariko igihe cyo kugenderera abanyarwanda mubihugu dutuye cyagera , umukuru w’ igihugu akatuvangura , akatwita ibigarasha n’ abanzi b’ Rwanda ! Ubwo butegetsi ni gute utabunenga ngo ubwite ubuheza ?”

Abandi nanone banenga bati : “ Urubuga rwa politike rurafunze, Kagame yafashe ubutegetsi  abugira ubwe n’ igihugu akigira akarima ke kuburyo ushatse kugikorera nk’ umunyepolitike agomba kubanza kumupfukamira, bitaba ibyo agahita ahinduka igicibwa n’ umwanzi w’ igihugu! “ 

 Muri abo banenga bafite ikifuzo cyo gukora politike bakongera nanone bati “ mu Rwanda ni nkaho urubuga rwa politique rufite abakinnyi bahindurirwa intebe gusa kuko umurimo ari umwe , kuramya Kagame wawubahaye! Nta mwanya w’ abakozi bashya uhari cyangwa w’ ibitekerezo bishya ; usanga n’abo bakozi ba systeme iriho  barabyemeye kuburyo gutekereza  babihariye nyir’ iyo systeme . Nyiriyo systeme , ariwe  perezida Kagame, agaha abazungu n’ abandi banyarwanda akazi ko kumenya ibibazo by’ umuturage ushima gusa cyangwa utinya kuvuga ibibazo afite  neza ngo atiteranya n’ ubuyobozi bw’ ibanze bwe, ejo agasanga yarashyizwe kurutonde rw ‘ umwanzi w’ u Rwanda nawe ;ibyo bigatuma iterambere ryigiwe igihugu ritagendana n’ ibikorwa kuri terrain. Gukora politike byahindutse guhakwa. Bihemberwa kuba  igisahiranda , kuba umumotsi wa systeme n’ uyikurie  kuburyo umuntu ahinduka umuhemu akiteranya n’ incuti n’ abavandimwe kugirango yizerwe. Nigute utanenga iyo systeme?”

Abashima  nabo barahari  benshi.

Bamwe muri bo bagira bati: 

“ Kagame yadukuye ahabi! Ninde wakwibagirwa  isura y’ u Rwanda muri 94-95 ? Abanyarwanda turarushya. Abatamushyigikira ni uko batamwumva  ngo banumve aho ashaka kugenda asize u Rwanda . Kumwita umwicanyi  njye mbona ari ukumubeshyera , ako kazi ko kwica buri leta iba ifite abashinzwe kugakora!”

Nyamara Kagame yatangije ibintu byiza, biramutse bishingiweho mukwubaka u Rwanda rushya,  buri wese akanoza umurimo ashinzwe twagera kure nk’ igihugu. Inzego azadusigira  nizo u Rwanda ruzakomeza kugenderaho .

Bizagora kuva kuri Kagame  ngo abanyarwanda bajye inyuma y’ undi muntu .

Undi nawe ati : “ Njya mbona mwandika ngo Kagame yiba Kongo. Nimba yiba , ko yibira u Rwanda  ikibazo cyaba ari ikihe ? Ni iki utakorera igihugu cyawe ? Ese nka buriya , iyo munenga Kagame , mugahera kuyambere kukageza kuyanyuma muririmba Kagame mwumva bitabateye isoni? Kagame ni umuntu umwe , ibitagenda byose si we ugomba kubibazwa .”

Abicecekera nibo benshi.

Umubare wabo waruta uwabashima n’ abanenga bishyize hamwe .

Abo banyarwanda barambiwe intambara itarangira y ‘ ababyinira systemes zigeze kubutegetsi n’ abazinenga .

Bahora bahangayitse  bibaza  akaga kari imbere kuko batayobewe ko amaherezo y’ abanze kwumvikana aba ari ukurwana kandi nanone bazi neza ko inzovu zirwana ubwatsi akaba ari bwo buhababarira .

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200520-WA0000.jpg?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200520-WA0000.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSKwanga opozisiyo mugihugu  byatumye  yimukira kumbuga nkoranya mbaga! Intambara iriho kurubuga rwa Twitter hagati y' abashima Leta ya Kigali n’ abiyemeje kuyinenga iteye inkeke . Mu ishusho ry ‘iyo ntambara  igihugu  gisa nk’icyacitsemwo ibice; abanenga ingoma , abayishima n’ abo byarenze bakaba ibinya bakumirwa bakicecekera ! Rurageretse hagati y’ uruhande rw’...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE