Minisitiri w’ubutwererane w’u Bwongereza, Nick Hurd, yatangaje ko igihugu ahagarariye gihangayikishijwe n’umwuka utari mwiza mu karere k’ibiyaga bigari.

JPEG - 28.4 kb
Nick Hurd Minisitiri w’ubutwererane w’ubwongereza

Nick Hurd yavuze ko u Bwongereza buhangayikishijwe na politiki iri kugenda igaragaramo umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ku bijyanye na demukarasi ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibi Minisitiri Nick Hurd, yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko yagiriraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Minisitiri Nick Hurd, yavuze ko ighugu cye cyiteguye kongera kugenzura neza ibikorwa byayo ifite mu karere k’ ibiyaga bigari. Aha yatangaga ubutumwa ku bintu bibiri by’ingenzi u Bwongereza bufitemo ubufatanye n’ibihugu by’ibiyaga bigari, birimo; DRC , Rwanda, n’u Burundi.

Nick Hurd yashimangiye ko akarere k’ibiyaga bigari gafitiye umumaro ukomeye cyame igihugu cy’u Bwongereza , ubwo yavugiraga kuri mikoro za radiyo y’Abafaransa (RFI), aho uyu mugabo yavuze ko Leta y’I London imaze gutanga akayabo kangana na miliyari 2,5 mu myaka icumi ishize.

Yagize ati: “Nk’abanyamuryango bahoraho b’akanama gashinzwe umutekano ku Isi, tugomba kugira uruhare mu kubungabunga amahoro. Kandi by’umwihariko dufite umubano w’ingirakamaro na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda, ariko tunagomba gutanga ubufasha mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi. Ku bw’ibyo rero akarere k’ibiyaga bigari ni ingirakamaro kuri twe kuko tugashoramo imari, kandi byaba byiza katajemo imvururu.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nick_hurd.jpg?fit=640%2C427&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/nick_hurd.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri w’ubutwererane w’u Bwongereza, Nick Hurd, yatangaje ko igihugu ahagarariye gihangayikishijwe n’umwuka utari mwiza mu karere k’ibiyaga bigari. Nick Hurd Minisitiri w’ubutwererane w’ubwongerezaNick Hurd yavuze ko u Bwongereza buhangayikishijwe na politiki iri kugenda igaragaramo umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, ku bijyanye na demukarasi ndetse no...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE