U Burundi bwongeye gushyira u Rwanda mu majwi
U Burundi burasaba Imiryango mpuzamahanga gusaba u Rwanda guhagarika kwivanga mu bibazo by’u Burundi harimo gufasha abarwanya Perezida Nkurunziza.
Ibi bikaba byaratangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi , Alain-Aimé Nyamitwe, ku wa Kane tariki 26 Gicurasi,2016 nyuma yo kuboana n’abadipolomate batandukanye i Bujumbura.
Ati«Twarabivuze ndetse tubisubiyemo ,imyitwarire ya kiriya gihuguy(u Rwanda) ku Burundi ntabwo ari myiza .Turabivuze kandi mu ijwi riranguruye.Ariko hagati y’abaturage b’u Burundi n’ab’u Rwanda nta kibazo na kimwe kirimo.Ubwumvikane buke buri hagati ya za Guverinoma’’
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi , Alain-Aimé Nyamitwe
Alain-Aimé Nyamitwe ashimangira ko byose byatewe na Leta y’u Rwanda yivanga mu bibazo by’u Burundi harimo no gufasha ababurwanya.
Akomeza avuga ko kwivanga ku Rwanda mu bibazo by’u Burundi byagiye bishimangirwa na Raporo zitandukanye harimo iza ba dipolomaate ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ati’’Nta gushidikanya byose biragaragara’’
Yongeraho ati’’nk’igihugu cyinjiriwe ,twizeye kwisunga umuryango mpuzamahanga kugira ngo ubwire u Rwanda rureke imigambi yarwo’’
Tubibutse ko u Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibirikubera mu Burundi ibi bikaba by’arashimangiwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Louise Mushikiwabo
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/u-burundi-bwongeye-gushyira-u-rwanda-mu-majwi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/NYAMITWE.jpg?fit=600%2C340&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/NYAMITWE.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDU Burundi burasaba Imiryango mpuzamahanga gusaba u Rwanda guhagarika kwivanga mu bibazo by’u Burundi harimo gufasha abarwanya Perezida Nkurunziza. Ibi bikaba byaratangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi , Alain-Aimé Nyamitwe, ku wa Kane tariki 26 Gicurasi,2016 nyuma yo kuboana n’abadipolomate batandukanye i Bujumbura. Ati«Twarabivuze ndetse tubisubiyemo ,imyitwarire ya kiriya gihuguy(u...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS