Tom Ndahiro Yitoraguriye Felin Gakwaya wa BBC Aramwandarika
Umunyamakuru Felin Gakwaya wa BBC-Gahuzamiryango yemeje Bwana Edouard Nduwimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’ u Burundi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru ari iy’abanyarwanda.
Ikipe ya BBC Gahuzamiryango i Londres Kuva i bumoso ujya iburyo, abari imbere: Kasim Kayira, Robert Patrick Misigaro; abari inyuma: Felin Gakwaya, Frolentine Kwizera, Ally Yusufu Mugenzi
Tom Ndahiro afite imyamya bushobozi yikirenga yogutukana, ntacyo asiga inyuma ari imvugo nyandagazi, ibitutsi byeruye ariko cyane cyane byose akabikorana ikinyoma
Soma igice cya kabiri hano
Aho hari mu kiganiro Imvo n’Imvano cyo ku wa 13 Nzeri uyu mwaka ubwo Felin Gakwaya yabazaga Minisitiri Edouard Nduwimana impamvu batatangije iperereza kandi hari imirambo yabonetse ifite amakarita ya mutuelle n’imyenda yanditseho ikinyarwanda.
Wirengagije ikinyarwanda umunyamakuru avangavanga n’ikirundi kituzuye, dore uko icyo kiganiro cyagenze aho nise kugusha Minisitiri mu mu mutego w’ikinyoma :
Felin Gakwaya : “Impamvu nari mbibajije nuko hari amakenga menshi arimo arabazwa haba mu Rwanda haba n’aho ngaho mu Burundi, nk’uko nawe wari ubivuze.
Uravuga yuko ntawamenya niba ari Abanyarwanda cyangwa niba ari Abarundi cyangwa se niba ari abandi, umuntu akavuga ati na cyane cyane ko hariho nkabo bagiye bagasanga (bakabasangana) nk’amakarita ya mitiweli yo ku Gisenyi mu Rwanda, hari abari bambaye udupira twanditseho Ikinyarwanda, ibimenyetso nk’ibyo ngibyo ko byabonetse, kuki byo byo mutabifata kugira ngo mubihereho mutangire gukora amaperereza na cyane cyane y’uko noneho hari abandi bakiza kugira ngo mutajya gukora amaperereza nyuma kandi mushobora gukora amaperereza mu bihe bitangira, bigifatika, hari ibintu bishobora gutuma mumenya abantu abo ari bo ?”
Minisitiri Edouard Nduwimana : “Bariya bari bambaye udupira tw’Ikinyarwanda kandi n’amakarata ya mitiweli yo mu Gisenyi murumva rero yuko atari Abarundi boja kugira amatohoza kuko twebwe ku vyerekeye Uburundi uretse ko bahamvye ku butaka bwacu kubera batowe ku butaka bw’Uburundi murumva ko amatohoza ategerezwa gukorwa n’Abarundi [aha shobora kuba yaribeshe, yarashakaga kuvaha ko amatohoza yakorwa n’Abanyarwanda] na cyane cyane nibaza yuko abo bantu bemeza ko muri ivyo biziga bari bafite mutuelle z’Ikinyagwanda, bakaba bafise n’udupira tw’i Gisenyi murumva yuko amakuru atanguye kuboneka, ubwo mwoheza mukabaza ngira ngo mu Rwanda bariko barakora amatohoza kugira ngo bamenye yuko haba mu Gisenyi, haba mu yindi micungararo yabo ata mwenegihugu waba waritabye Imana. Murumva rero yuko ico kibazo atari abarundi bocishura kuko buretse yuko bahambwe mu Burundi ni hamwe mu Kirundi tuvuga ko “ko nta si idahamba”. Aho umuntu aguye hose barashobora kuhamuhamba.”
Mu kiganiro cy’iminota 60 Felin Gakwaya yateguye, nta muntu wundi wigeze avuga ibya Mutuelle n’imyenda yanditseho. Ese icyo kiganiro cy’abandi ntiyigeze acyumva ataragihitisha kuri radiyo ? Ibyo bitekerezo yabikuyehe ? Ikibazo yabajije Minisitiri, kigaragaza cyane ko atigeze acyumva, cyangwa se hari ibyo yirengagije.
Amakarita ya mutuelle
Mu iperereza twikoreye mu Burundi, twabuze umuntu utubwira neza iby’iyo karita. N’abanyamakuru ba mbere bahageze nta wigeze agira icyo abivugaho. Ndetse na ba Cyriaque Muhawenayo (Imvo n’Imvano) kimwe na Prime Ndikumagenge uvugwa mu nkuru ya BBC mu cyongereza (Mutilated bodies found in Burundi river ‘rebels’ yo ku wa 26 Kanama)
Uwabyumvise wese yarabisuzuguye. Uko Felin Gakwaya yabihaye agaciro narabyibajije nza gusanga bifite imvano.
Iyo mvano ni imbuga zikorera FDLR, n’izindi zaba zarafashe uwo murongo.
Urubuga rwa mbere ni The Rwandan. Ku wa 29 Kanama, banditse inkuru bahaye umutwe “Umwe mu mirambo yo mu kiyaga Rweru yasanzweho ikarita ya mitiweli y’i Gisenyi”.
Abanditsi batwerera icyo kinyoma umunyamakuru wa BBC witwa Prime Ndikumagenge, ko ngo Abarundi bahambye imirambo kuko “badashidikanya” inkomoko yayo kuko “ivuye mu Rwanda.”
Aho The Rwandan bongeraho ibyo Felin Gakwaya yasamye : “Ikindi ngo ni uko hari umurambo babonyeho mutuelle yo ku Gisenyi n’uwambaye agapira kanditseho amagambo y’ikinyarwanda, aliko ibi ngo ntibarabitohoza neza.”
Niba ari n’ibi Felin Gakwaya yashingiyeho, yagombaga kwumva ko nta gihamya n’ababitangaje bafite. Nicyo iyi “aliko ibi ngo ntibarabitohoza neza” isobanura. Ni ugushidikanya.
Ese hari irindi “tohoza” (iperereza) bakoze ? Barikoreye he ? Bari kurikorera hehe ko uwagaragaweho iyo karita ari umwe ? Byose ni ibibazo bigusha ku bushake bwo gukwiza igihuha.
Uru rubuga rwashyizeho n’ifoto yanditseho “Ikarita y’umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza” n’ahanditse “Minisiteri y’Ubuzima Intara y’Uburengerazuba akarere ka Ngororero”. Hari handitseho n’ibindi.
Tubaza abantu i Burundi twashatse kumenya aho bashingiye bavuga ahantu hitwa ku Gisenyi kandi hatakibaho mu mazina akoreshwa mu butegetsi !
Urubuga rwasohoye ikarita rukandikaho Gisenyi cyakora rukerekana akarere ka Ngororero, ni urw’abanyarwanda. Aho sibo babikwije mu Barundi ?
Uru rubuga rufitanye isano n’icyo gihuha ariko kikabamo ubuswa. Iyo urebye inyuguti z’ifoto yashyizwe kuri The Rwandan usanga zose zigaragara neza cyane. Byashoboka bite ko ureba aho ikarita yatangiwe, nturebe nyirayo kandi urupapuro ari rumwe.
Ibyo byavunnye Abarundi twabazaga bigera aho umwe avuga ati “ndabizi nkawe ?” Felin Gakwaya we yarabyemeye anabyemeza abumva BBC-Gahuzamiryango.
Kuri iyo tariki ya 30 Kanama, urundi rubuga Jambonews rwasubiyemo ibya The Rwandan, cyane ko bafite intego imwe. Bahuza umugambi. Iyo Jambonews ngo n’iy’umuhungu wa Shingiro mwene Mbonyumutwa. Akaba afite ingengabitekerezo ifite isoko.
Inkuru ya jambonews yabisubiyemo ifite umutwe “Cas de disparitions forcées au Rwanda” Bakavuga ko BBC yakoze iperereza ikabona n’iyo karita. Bati : “Des enquêtes conjointes sont menées du côté rwandais et du côté burundais. Selon un correspondant de BBC, Prime Ndikumagenge, une carte de mutuelle de Gisenyi a été retrouvée sur un des corps ce 29 août 2014.”
Birashoboka ko umunyamakuru wa BBC yari kubona inkuru akayiha abandi ? Yaba yarabikoreye iki ? Yaba yarayibonye kuyibona akayiha abandi barimo izi mbuga za FDLR na Felin Gakwaya gusa ? Kuki yaba yararetse kuziyitirira ?
Ibibazo ni byinshi, ayakora igisubizo kigufi umuntu yabona ni uko uri umunyamakuru mwiza ikintu kitarimo ukuri uracyirinda. Wirinda ikintu cyagutera igisebo n’icyangiro.
Agapira kanditseho ikinyarwanda
Mubyo Felin Gakwaya yabonyemo ikimenyetso gikomeye ni uwavuze ko ngo yabonye umurambo wambaye agapira kanditseho ikinyarwanda.
Ku wa 30 anama hari ibiro ntaramakuru byitwa Burundi – ARIB asbl byasohoye inkuru byahaye umutwe “Inhumation des quatre corps de “Rwandais” repêchés dans le lac Rweru”
“Une autre source dit que les signes que ces cadavres viennent du Rwanda ont été vus par les mêmes pêcheurs. “Il y a eu un corps qui flottait ici même, il y a à peine un mois. Il portait un tricot portant les messages écrits en Kinyarwanda. Les mots comme imbaraga (force), kwibohora (se libérer) étaient écrits sur ce tricot” nous dira un autre, toujours sous couvert d’anonymat. Selon un troisième témoignage il y a un “autre qui avait été repêché et qui avait ne mutuelle de santé sur laquelle on pouvait lire qu’il est de Gisenyi au Rwanda”.
Selon notre constat, les visages des quatre personnes enterrés du coté burundais étaient facile à identifier. Il s’agit des hommes qui, visiblement étaient soit des commerçants, soit des intellectuels car ils avaient une peau qui leur distingue des autres. En tout cas, leurs conditions de vie étaient plus ou moins bonnes. Cette fois-ci, ils n’avaient aucune pièce sur eux pouvant aider à identifier leur origine.”
Ibyanditsemo aha nabyo twarabibwiwe i Muyinga no ku kiyaga bikabura ubihamya gusa. ko iyo myambaro yari yanditseho “imbaraga” no “kwibohora” n’ibindi nk’ibyo ko ngo abantu bari barebare, ngo nka njye.
Iri tangazamakuru ryo rikemeza ko imirambo yari iy’abacuruzi n’abanyabwenge. Hari n’uwatubwiye ko yagaragaraga ko atigeze ahinga ! Ni ibintu byari bibabaje.
Nakomeje kwibaza inkomoko y’ibi byose bigeze mu kiganiro Imvo n’Imvano cyayobowe na Felin Gakwaya abaturage bose babajijwe bavuga ko iyo mirambo nta myambaro yari ifite.
Uwateguye icyo kiganiro niwe warangije abaza Minisitiri ibibazo bitagira aho bihuriye n’ibindi afite.
Ni aha nageze nkatangira kubona aho abantu bapfa, aho gushakisha ukuri kubyabaye, no kugaragaza kubabara, hakubakwa uruganda rw’ibihuha n’ibinyoma. Muri icyo kiganiro hari uwavuze ngo ibyo ni ibisanzwe !
Nashimye ko abayobozi b’i Burundi basanga ari ngombwa gukora iperereza ku byabaye. Bazanarebe aho n’impuha ziva.
Radio BBC ifite ikibazo niba umunyamakuru wabo asigaye yizera The Rwandan na Jambonews aho kwizera abo bakorana. Kereka niba ari wo murongo bafashe.
Gushakisha ukuri, kutari mu mizi y’impfu z’abo bantu buzakomeza
Source Rushyashya
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/tom-ndahiro-yitoraguriye-felin-gakwaya-wa-bbc-aramwandarika/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmunyamakuru Felin Gakwaya wa BBC-Gahuzamiryango yemeje Bwana Edouard Nduwimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’ u Burundi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru ari iy’abanyarwanda. Ikipe ya BBC Gahuzamiryango i Londres Kuva i bumoso ujya iburyo, abari imbere: Kasim Kayira, Robert Patrick Misigaro; abari inyuma: Felin Gakwaya,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS