• Tito Rutaremara yavutse mu mwaka wa 1944
• Magingo aya ni Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda
• Ni umubyeyi wubabatse aho afite abana arera bagera kuri 34
• Tito ni umwe mu batangije FPR ndetse anayibera umunyamabanga Mukuru
• Urupfu rwa Fred Rwigema ni kimwe mu byamubabaje mu buzima bwe

 Senateri Tito Rutaremara kuri ubu ufite imyaka 70 y’ amavuko, avuga ko hafi ubuzima bwe bwose yabaye muri Politiki. Ubwo umunyamakuru wa Imirasire.com yaganiraga n’ uyu musaza yamutangarije ko mu buzima bwe yize bimugoye.

Ikindi gitangaje kuri uyu musaza ni uko avuga ko afite abana barenga 30 ariko ko uwo yibyariye ari umwe aba bandi akaba ari abo arera. Dore ikiganiro kirambuye Imirasire.com yagiranye na Senateri Tito Rutaremara:

IMIRASIRE: Mwatangira mutwibwira?
TITO: [Eeeeeh] nitwa Tito Rutaremara, ubu ndi umusenateri navutse mu mwaka wa 1944 mvukira i Kiziguro muri Gatsibo.Hanyuma amashuri abanza imyaka 5 nyigira aho i Kiziguro umwaka wa 6 bitaga Internat nawigiye mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma mpavuye nize mu isemiranari ku Rwesero imyaka 2 hanyuma niga umwaka umwe n’igice muri St Andre ni bwo twahise duhunga tujya muri Uganda.

Muri Uganda nabayeyo nyuma nza gushaka ishuri ndetse nza no kujya mu byo kwigisha abana bato aho muri Uganda. Nagiye mu ishuri rya IPN (ishuri rikuru ryo kwigisha) aba ariho nza kubonera Bourse yo kujya kwiga mu gihugu cy’Ubufaransa aho nize nkahabonera Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.

JPEG - 72.4 kb
Senateri Rutaremara Tito ngo imodoka yifuza ni imugeza aho yifuza kujya

Narangije amashuri muri 1986. Mpavuye muri 1987 narahavuye ndataha. Icyo gihe nari umunyamuryango wa RANU aho nahise njya mu itsinda ryo kureba uko twavugurura RANU kugirango igere mu bagore, mu rubyiruko no mu bandi bantu b’ingeri zose. Icyo gihe RANU yanshinze uwo murimo ndawukora kugeza mu gihe cy’amezi 7. Icyo gihe twari bane.

Mu 1987 mu kwezi kwa 12 ni bwo RANU yarangiye hanyuma RPF iravuka ari nako nahise mba Umunyamabanga Mukuru wa RPF niko guhita dutangira gukora dutangira kwagura RPF tuyigeza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo.

IMIRASIRE: Ese urubatse?
TITO: [Hahahaha],ndubatse urareba ko mfite urugo. Mfite urugo warubonye. Mfite abana benshi bageze kuri 34 yaba abarokotse Jenoside ndetse n’abandi b’imfubyi ndera ariko uwanjye nibyariye ni umwe.

IMIRASIRE: Ese ukiri umunyeshuri wari umwana umeze ute?
TITO: Narakubaganaga. Nari umwana ukubagana cyane ku ishuri ndetse bagakunda kumpana ku buryo nageraga mu rugo nabibabwira nabo bakongera bakampana.

JPEG - 60.7 kb
Mzee Tito ngo yinjiye muri politiki aharanira uburenganzira bwe

IMIRASIRE: Akazi ka mbere wakoze kaguha amafaranga ni akahe?
TITO: Akazi ka mbere nakoze kampa amafaranga kari uguharura umuhanda. Ibyo ni ibyo nakoze bwa mbere bikampa amafaranga. Icyo gihe twari muri Uganda kuko twari impunzi, umuntu yashakaga icyo yakora kugirango arebe ko yabona amafaranga yo kugura nk’imyenda n’ibindi…

IMIRASIRE: Uwo mushahara wa mbere wahembwe wanganaga ute? Wawukoresheje iki?
TITO: Yari amafaranga make cyane pee. Baduhembaga ku munsi , yari ayo kugirango mbone umwambaro, mbone ayo ngura inkweto, kugura n’isegereti n’ibindi.

IMIRASIRE: Ni iki cyatumye winjira muri Politiki?
TITO: Icyatumye ninjira muri Politiki, urumva iyo warenganye warabayeho mu buzima bubi, warabayeho uri umpunzi uba wumva ugomba kuzakora ibishoboka byose ngo uharanire uburenganzira bwawe. Icyo nicyo cyatumye ninjira muri Politiki. Ngiye i Burayi nagiye ninjira mu mitwe yaharaniraga uburenganzira bw’ikiremwamunru nk’iya bantu b’ i Sowetu, muri za Mozambique n’ahandi. Uko niko ninjiye muri Politiki.

IMIRASIRE: Imodoka ya mbere watunze yari bwoko ki?
TITO: Imodoka ya mbere natunze ni Mazda. Aka Voiture ka Mazda ni ko naguze bwa mbere dutangiye akazi ubwo nari mbaye umudepite. Iya kabiri ni Pick Up niyo ya kabiri natunze.
IMIRASIRE: Mu bihugu waba waragezemo ni ikihe cyagushimishije cyane?
TITO: Nabaye mu bihugu byinshi, aho nabaye igihe kinini ni muri Uganda ariko urebye Afurika ni nziza.Yego nabaye mu Bufaransa aho nagiye mpura n’abantu babaye abayobozi, nibuka ko uriya Thomas Sankara na Compaore twahuriye hariya Mont Pellier. Urumva rero nka hariya hari ahantu wahuriraga n’abantu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, urumva rero byari byiza.

Urumva nko muri Uganda ntabwo washoboraga guhura n’abantu nkabo. Nkatwe twari abanyeshuri byari byiza kuko ari ahantu wahuriraga n’abantu batandukanye.
Gusa njye nzava mu Rwanda ari uko mfuye.

IMIRASIRE: Ese ni izihe ndirimbo wakunze kugeza na n’ ubu?
TITO: Ahhh indirimbo,….. Nakundaga indirimbo zaba Jacques Blaire ariko urumva Jacques Blaire twari dufite ibitekerezo bimwe byo kurwanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bariya ba Bony M ni ab’igihe cyacu, uriya wo muri Jamaica,….twarazibyinaga. Gusa ariko n’ikinyarwanda cyacu nazo twarazibyinaga naragikundaga,… Hari abahanzi rwose wumva watega amatwi nka ziriya za ba Cecile, ba Nyiranyamibwa Suzan n’abandi.. Hanyuma na ziriya z’aba ba Jeune za Rap ni igihe cyabo gusa na zo njya nzumva n’ ubwo ntakunda kuzimenya.

IMIRASIRE: Ni ibihe biryo ukunda? 
TITO: Ahhh njye nkunda kurya ibyo kurya byose mbonye ariko nk’iyo ndi i Burayi nkunda kurya ama Fromage, imigati n’ibindi ariko iyo ndi mu Rwanda nkunda kurya Amafiriti n’ibindi.. Muri make mu Kinyarwanda cyiza njye nkunda Ibirunge….

IMIRASIRE: Ese wigeze ureba filime mu buzima bwawe?
TITO: Amafilimi narayakunze cyane nagiye nyareba cyane nkiri muri Uganda ndetse no mu gihugu cy’Ubufaransa naho nakundaga kuyareba ndetse narindi muri Club yazanaga amafilimi ku ishuri. Amafilimi yerekeye kuri Liberation cyane.

IMIRASIRE: Ni nk’iyihe filimi warebye ku buryo na n’ ubu ukivuga uti iriya filimi yari nziza?
TITO: Ahhhhh iza cyera… Hari iriya filimi rero ya Les dix commendements ya Moise ava muri Misiri atwara abantu bo muri Isiraheli. Narayikunze dore ko ari na Filimi narebye kera nkiri muri secondaire.

IMIRASIRE: Ni irihe jambo riguhora mu bitekerezo buri gihe?
TITO: Njyewe ngira Motto yanjye.. “Ujye urwana intambara y’ukuri, uyirwane n’imbaraga zawe zose.”

IMIRASIRE: Ni iyihe modoka y’indoto zawe?
TITO: Njyewe ntabwo iby’isi bimaranya cyane mbonye imodoka nagendamo ikangeza aho ngiye nta kibazo yaba ziriya nini cyangwa se Pick Up rwose nta kibazo kuri njye.

JPEG - 88.4 kb
Senateri Tito yababajwe cyane no kuba impunzi,urupfu rwa Rwigema na jenoside

IMIRASIRE: Ni ibihe bintu byakubabaje mu buzima bwawe?
TITO: Ubuzima bw’impunzi bwo kuba impunzi bwarambabaje nubwo twese twari impumvu.Burya ubuzima bugira ibijya hasi n’ibijya hejuru. Gusa ikindi cyambabaje ni ubwo twatangiraga urugamba ubwo Fred Rwigema yitabaga Imana. Urupfu rwe rwarambabaje peee.. Jenoside yo yakubise hasi yarambabaje cyane

IMIRASIRE: Ni ibihe bihe byagushimishije kurusha ibindi?
TITO: Ubundi njyewe ndi umuntu unyurwa na bike… Nashimishijwe n’ukuntu twitangaga tukigisha abana bagatsinda bari basanzwe bandika ku bibero. Kubona rero amashuri meza aje kubashaka kuko babaga batsinze byaranshimishije cyane.

IMIRASIRE: Ni izihe nama wagira abantu muri aka kanya?
TITO: Inama nagira abantu muri rusange ni ukumva ko bakwiye kwiha ibiterezo byiza kandi bagaharanira kubigeraho. Nta kintu na kimwe umuntu ashobora kugeraho atagiharaniye. Urubyiruko rero rwo, rukwiye kwiha ibitekerezo biri ideal hanyuma bagaharanira kubiheraho. Urugero niba uru urubyiruko, ukavuga uti ngomba kuzaba Minisitiri, ukabifata nka ideal yawe kandi ugakora cyane ngo ubigereho.

IMIRASIRE: Murakoze!
TITO: Murakoze namwe!

Philibert Girinema – imirasire.com

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS• Tito Rutaremara yavutse mu mwaka wa 1944• Magingo aya ni Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda• Ni umubyeyi wubabatse aho afite abana arera bagera kuri 34• Tito ni umwe mu batangije FPR ndetse anayibera umunyamabanga Mukuru• Urupfu rwa Fred Rwigema ni kimwe mu byamubabaje mu buzima bwe  Senateri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE