Leta ya Tanzania yasabye abaserukila ibihugu byabo muri Tanzania gufasha umugambi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu byo mukarere k’ Afurika y’amajyepfo SADC mu gushakira umuti ikibazo cy’ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mugihugu cy’u Rwanda.

Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa m23 zatsinzwe kurugamba n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziyobowe na Tanzania, Umurwi w inyeshamba za FDLR zatangaje ko zigiye gushyira intwaro hasi zigasubira mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umushikiranganji w’imibano n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko bamaze kubona iyo baruwa mu muryango wa SADC bahuye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi mumurwa mukuru wa Angola, Luanda, bahitamo kwemera icyipfuzo cy’izo nyeshamba za FDLR zishaka guhunguka zigasubira iwazo mu Rwanda.

Bernard Membe yavuze ko bayeretse leta y’u Rwanda, bayibaza niba izi neza amazina y’ abantu baregwa ko bagize uruhare muri jenoside kugirango bazashyikirizwe inkiko binyuze mu mategeko, basaba umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga gufatanya n’umuryango wa sadc mugushyigikira umugambi w’amahoro wa FDLR mu gukemura ibibazo bafitanye na leta z’u Rwanda na Congo.

FDLR ngo igomba gushyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe, abari abasirikare kabuhariwe bakajyanwa mu gisirikare cy’u Rwanda, ibyo bikazakorwa na SADC, umuryango w’abibumbye, leta ya Congo na leta y’u Rwanda.

Umushikiranganji w’imibano n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ingabo za FDLR zahawe amezi atandatu kuzaba zamaze kwitegura muricyo gikorwa, bitaba bagashaka ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo.

Ntawuzi uko leta y’u Rwanda izakira izo ngamba za SADC kuko leta y’u Rwanda irega uwo mutwe wa FDLR kugira uruhare muri jenoside yo muri 94 no gukomeza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSLeta ya Tanzania yasabye abaserukila ibihugu byabo muri Tanzania gufasha umugambi w'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu byo mukarere k' Afurika y'amajyepfo SADC mu gushakira umuti ikibazo cy'ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mugihugu cy'u Rwanda.Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa m23 zatsinzwe kurugamba n'ingabo z'umuryango...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE