Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero ’Zion Temple Celebration Centre’ ku Isi akaba n’umuyobozi w’umuryango PEACE PLAN,yavuze ko atigeze ahunga igihugu nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Mata 2016, Apôtre Gitwaza yavuze ko nta kibazo afitanye na Leta ku buryo yahunga igihugu, ahubwo ngo mu minsi ishize yagiye gusura umuryango we uba hanze y’u Rwanda, abantu ku giti cyabo batangira kuvuga ko yahunze.

Yagize ati“Umuryango wanjye uba muri Amerika, mfite abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 11 na 17, babana na Mama wabo. Akenshi mba nzunguruka hirya no hino ku Isi, umwana wanjye mukuru arimo kwitegura kujya muri college, sindabona umwanya ngo twicarane mubaze kandi anyoherereza ama ’e-mail’ menshi […]kuva natangiza Zion Temple mu 1999, sindabona umwanya ngo nduhuke.”

Naravuze ngo reka ngende mfate igihe kingana n’umwaka nduhuke. Urumva ko ntagenda ngo nsige ntangaje ko ngiye gufata ikiruhuko. Naravuze nti ‘ngiye kugenda nicare mbe hafi y’umuryango, nganire n’abana ndebe n’ibindi bibazo by’umuryango.’

Ngiye naracecetse mva kuri telefoni, nkuramo simcard yo mu Rwanda kugira ngo mbashe kwita ku muryango. Havuzwe byinshi mu itangazamakuru, bigeza aho baravuga bati ‘afitanye ikibazo na Leta ntashobora kugaruka mu Rwanda.’

Inkuru zimaze kuba nyinshi, ndahaguruka ndavuga nti ‘reka ngende wa mwaka mucemo hagati babone ko ibyo bavuga Atari byo’. Ariko si ubwa mbere, iyo ngiye hanze ngatindayo gato bahita bavuga ngo narahunze. Iyo ni inkuru namenyereye kuva 2004, 2006, sinzi impamvu. Hari abapasiteri bagenda, hari aba ‘bischop’ bagenda ariko sindabona n’akaradio kavuga ngo ‘bishop’ ntitukimubona, ariko bigera kuri Gitwaza[ …], uko niko naje nta kibazo mfitanye na Leta.”

Apôtre Gitwaza yakomeje avuga ko iyo aza kugirana ikibazo na Leta iba yaramuhaye ‘convocation’ ariko ngo ntayo yabonye.

Ati “Ibyo byavuzwe n’itangazamakuru ariko sinabonye leta inyandikira ngo wakoze icyaha itaba cyangwa se urukiko rwagutumyeho. Mu byanzanye rero kwari ukugira ngo nereke abantu n’abakirisitu bacu bari basigaye batotezwa hirya bababwira ngo Gitwaza yaragiye, mbereke ko ibyo bababwira biba ari ibinyoma. N’ubu naje nta telefoni ndabona ya Meya cyangwa Visi Meya, yewe nta nyumbakumi urambwira ati ’ndagira ngo wisobanure aho wari waragiye’.Hari ikibazo ndatekereza ko Leta yakivuga.”

Apôtre Paul Gitwaza yakomeje avuga ko abantu barema bashakisha impamvu,ko hari byinshi bimuvugwaho bitari ukuri birimo iby’abavuga ko akoresha imbaraga z’umwijima n’ibindi. Ati “Hari abarema ibibazo bitandukanye ku buzima bwanjye.Ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe. Ngitangiza Zion muri 1999 higeze kuba amahugurwa(seminaire) y’amezi atatu mu itorero rimwe ntavuze, babwira abantu bavuye hirya no hino ngo ‘anti-christ’ yaje mu gihugu ari i Remera, mujye kumureba. Ibyo binyongerera amanota kuko abantu benshi niko baje turaguka.”

Nubwo ngo yatangiye kugaragara nk’umukozi w’Imana mu Rwanda mu 1996, yatangiye gukorera Imana afite imyaka icyenda, ndetse ngo hari n’umuntu yasengeye yapfuye arazuka, kuri ubu akaba aba muri Canada.

Ap. Paul Gitwaza avuga ko atahunze igihugu kuko nta kibazo afitanye na leta

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSApôtre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero ’Zion Temple Celebration Centre’ ku Isi akaba n’umuyobozi w’umuryango PEACE PLAN,yavuze ko atigeze ahunga igihugu nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 30 Mata 2016, Apôtre Gitwaza yavuze ko nta kibazo afitanye na Leta ku buryo yahunga igihugu, ahubwo ngo mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE