Sénégal : Umunyamakuru yakatiwe gufungwa nyuma yo gutangaza ko mu gihugu hari indwara ya Ebola
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI aravuga ko umunyamakuru w’ikinyamakuru kimwe kigenga mu gihugu cya Senegali kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama 2014 yakatiwe gufungishwa ijisho mu gihe cy’umwaka ashinjwa gusohora inkuru ivuga ko mu gihugu hari Ebola.
Felix Nzalé, Ukuriye ubwanditsi mu kinyamakuru La Tribune cyandikirwa mu gihugu cya Sénégal akaba kandi yaciwe amafaranga angana ni miliyoni imwe y’ama FCFA (angana n’ama euros1500 euro) y’amande.
Yatawe muri yombi kuwa mbere tariki ya 11 Kanama 2014 nyuma yo gusohora inkuru ivuga ko muri Sénégal hari abantu 5 barwaye indwara ya Ebola inkuru yaemejwe n’Urukiko nk’igihuha.
Leta y’igihugu cya Sénégal ivuga ko igihuha nk’icyo gishobora kubiba umwuka mubi mu baturage kuko ngo kugeza ubu nta muntu uragaragaraho iyi ndwara, abagiye bayicyekwaho bose ngo ibizamini bikaba byaragiye byerekena ko atariyo barwaye.
Ibi bibaye mu gihe indwara ya Ebola yamaze kugaragara mu gihugu cya Gunnee ubusanzwe gihana imbibi n’icya Sénégal.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/senegal-umunyamakuru-yakatiwe-gufungwa-nyuma-yo-gutangaza-ko-mu-gihugu-hari-indwara-ya-ebola/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDAmakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI aravuga ko umunyamakuru w’ikinyamakuru kimwe kigenga mu gihugu cya Senegali kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama 2014 yakatiwe gufungishwa ijisho mu gihe cy’umwaka ashinjwa gusohora inkuru ivuga ko mu gihugu hari Ebola. Felix Nzalé, Ukuriye ubwanditsi mu kinyamakuru La Tribune cyandikirwa mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS