*Harakorwa ibisabwa ngo Sudan y’Epfo cyangwa ibindi bihugu bibyufuza byinjire mu masezerano,

*Ibihugu byo mu muhora wa ruguru byiyemeje guhuriza hamwe inzego z’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo.

Kuri uyu wa gatanu wari umunsi ni uwa gatatu inzobere z’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigira hamwe ibizajya mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe, izashyikirizwa abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ibabera muri Uganda muri uyu mwaka.

Ibumoso; Maj Gen Muhoozi Kainerugaba wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'ingabo za Uganda, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba na Amb Ruth Sollitoi wari ukuriye intumwa za Kenya

Iyi nama ihuriwemo n’abahagarariye ingabo z’ibi bihugu, ikaba initabirwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko iyi nama yasabwe n’Abakuru b’ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya na Sudn y’Epfo yitabira nk’indorerezi, iyi nama ya 12 ikaba yarabereye i Kigali.

Nzabamwita avuga ko ibihugu byo Muhora wa Ruguru bisangiye imishinga minini y’iterambere byashyizeho amatsinda atatu mu nama zihuza ba Perezida b’u Rwanda, Kenya na Uganda, irihuriza ahamwe Ububanyi n’Amahanga, irirebana n’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security), n’irindi ry’ingabo z’ibihugu (Defence).

Amatsinda abiri muri ayo, iry’Amahoro n’Umutekano n’iry’Ingabo z’ibihugu, ngo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yiswe (Mutual peace and Security Pact), ndetse mu nama y’i Kigali y’aba Perezida, muri Gashyantare 2014, bashyiraho ikitwa ‘Mutual defence Pact.’

Brig Gen asobanura ayo masezerano yagize ati “Ayo masezerano arengera ibihugu byose byayasinye uko ari bitatu, igihugu igihe gitewe n’ibindi biba bitewe, bikivuna umwanzi kimwe.”

Ububanyi n’amahanga nabo ngo basinye amasezerano yo guhuriza hamwe politiki z’ububanyi n’Amahanga (Foreign policy Coordination), kugira ngo bafate ibyemezo bimwe, mu birebana n’ibihugu muri politi z’ububanyi n’amahanga.

Yavuze ko iyi nama y’imisni itatu yasabwe n’Abakuru b’ibihugu bateranye tariki ya 10/12/2015, basaba ko u Rwanda rwayitegura bitarenze tariki 15 Mutarama, hakigwa ku ngingo eshatu.

Nzabamwita avuga ko muri iyi nama icya mbere kizwe ari uburyo n’ibindi bihugu byashobora kuza bikinjira muri aya masezerano y’ingabo (Defence Pact) n’ibyerekeranye no gucunga umutekano (Peace and Security Pact).

Ingingo ya kabiri yizwe ngo ni uburyo inzego eshatu zavuzwe, zahura hakajyaho urwego rumwe rwazihuza.

Yavuze ko muri iyi minsi itatu, inzobere zashyize hamwe impapuro zizahabwa abakuru b’Ingabo, Polisi, Amagereza, Abashinzwe amashyamba (Pariki), Impunzi n’Abinjira n’Abasohoka, nyuma bakazabyigaho bakazabiha ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga na bo bakazabitanga mu nama y’Abakuru b’ibihugu izabera muri Uganda.

Nzabamwita yavuze ko igihugu cya Sudan y’Epfo kitabiraga inama nk’indorerezi, kubera ko amasezerano yasinywe n’ibihugu bitatu gusa, ndetse Inteko Nshingamategeko z’ibyo bihugu zikaba arizo ziyemeza, aho iya Kenya yayemeje mu Kwakira 2015, bizasaba ko n’Inteko ya Sudan iyemeza.

BrigGen Nzabamwita Joseph

Indi nzira ya kabiri binyuramo, ngo ni uko amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe n’ubufatanye mu by’umutekano yemerwa ari uko ashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye (UN) ikayakira, igihe igihugu cyatewe bikemezwa n’Akanama gashinze Umutekano ku Isi ka UN.

Yagize ati “Icyo gihe nibwo bivuga ngo mwohereje ingabo mu gihugu runaka byaba biri ngombwa ko byanyuze mu mategeko, twarabikoze, ubu amabwiriza y’Abakuru b’Ibihugu kugira ngo hagire ikindi gihugu kinjiramo byakorwa, Sudan y’Epfo ikajyamo n’ibindi bihugu bibyifuza.”

Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu y’aya masezerano kandi hari ingabo za Africa y’Iburasirazuba, zitaragira icyo zikora kugira ngo zitabare u Burundi, Nzabamwita avuga ko iby’ibyo izo ngabo zisabwa zabikoze hasigaye ko Africa yunze ubumwe ifata icyemezo.

Ati “ingabo (East African Standby Force) zakoze imyiteguro yose, ubu ziri mu biganiro na Africa yunze ubumwe. Kugira ngo zishobore gukora cyangwa izindi nzego z’umutekano zishobore gukora, ni uko byaba ari icyemezo cya Africa yunze ubumwe cyangwa Akana k’Umutekano ka UN.”

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick

Amb Ruth Sollitoi wavuze ijambo ku ruhande rwa Kenya

Ifoto y'abayobozi bakuru b'ingabo n'izindi ntumwa zari zibaherekeje bitabiriye iyi nama

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS*Harakorwa ibisabwa ngo Sudan y’Epfo cyangwa ibindi bihugu bibyufuza byinjire mu masezerano, *Ibihugu byo mu muhora wa ruguru byiyemeje guhuriza hamwe inzego z’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo. Kuri uyu wa gatanu wari umunsi ni uwa gatatu inzobere z’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigira hamwe ibizajya mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE