Mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Kubwimana Oscar w’imyaka 33 wiyahuye nyuma yo kwibwa n’indaya ebyiri yari amaze gukorana na zo imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko UMURYANGO.RW wabitangarijwe na Muganga Alain Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Kubwimana Oscar yari asanzwe afitiye umwenda munini abantu bafatanyije mu bucuruzi bw’amafu yakoreraga kuri Rusizi ya II, ngo akabona warasumbaga umutungo we.

Kuwa kabiri tariki ya 26 Kanama 2014, Kubwimana ngo yari afite amafaranbga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu (300.000) hamwe n’amadolari atazwi umubare, ku buryo ari yo yateganyaga kuza guheraho yishyura mu rwego rwo gukomeza kugabanya umwenda we.

Ku mugoroba w’uwo munsi, yagiye mu kabari arinywera, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ahita ajya kwirebera umwe mu bakobwa bakora umwuga w’uburaya muri ako gace.

Avuye aho, ahagana saa mbili z’ijoro yahise ajya kureba undi na we ukora umwuga w’uburaya hafi aho, uyu we ngo bakaba bari banasanzwe baryamana ntamwishyure nk’uko yabitangarije aho ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mururu.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabidutangarije, nyuma yo kumenya ko Kubwimana yiyahuye kubera kwibwa n’indaya bihutiye gushakisha abo bakobwa bari kumwe na we ninjoro, uwo babonanye mu masambili z’ijoro bamusangana amafaranga y’u Rwanda 105.000 n’amadolari 20.

Uyu mukobwa yababwiye ko ayo mafaranga ari ayo yihembye nyuma y’igihe kinini bari bamaze baryamana atamwishyura, ari na yo mpamvu nyuma yo kuyamburwa, yahise asaba ko bakuramo nibura 15.000 bakayamuha, bigahwana n’inshuro baryamanye atamwishyura.

Kubwimana Oscar yabanaga na Nyirakuru, akaba yari asanzwe akora ubucuruzi bw’ibikomoka ku binyampeke (Amafu), kugeza ubu hakaba hataramenyekana neza igihe yiyahuriye, gusa akaba ari hagati yo kuwa 2 saa mbili z’ijoro no kuwa gatatu saa tanu z’amanywa ubwo urupfu rwe rwamenyekanaga.

Kugeza ubu abo bakobwa bombi bari basanzwe bakora umwuga w’uburaya bari mu maboko ya Polisi, bakaba bemera ko baryamanye na we, umwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, undi akavuga ko babikoze saa mbili z’ijoro, uyu akaba ari na we wahise yihemba amafaranga akekwa ko yaba ari yo ntandaro yo kwiyahura kwa Kubwimana.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda kwiyahura si icyaha, cyakora ingingo y’147 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uzoshya undi cyangwa akamufasha kwiyahura, kimwe n’uzatuma undi yiyahura kubera kumutoteza, azahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri itanu (5)

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Kubwimana Oscar w’imyaka 33 wiyahuye nyuma yo kwibwa n’indaya ebyiri yari amaze gukorana na zo imibonano mpuzabitsina. Nk’uko UMURYANGO.RW wabitangarijwe na Muganga Alain Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Kubwimana Oscar yari asanzwe afitiye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE