Abaturage bo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi birukanye batera n’amabuye Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki ubwo bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi aho abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda bitaga ‘rwabo’ rutezwa cyamunara yarimo gutera amabuye no kuvuza induru, ibikorwa byakomerekeyemo abantu batatu umwe akajyanwa kwa muganga.

Banki ya Kigali yari ije guteza cyamunara uru ruganda rw’uwitwa Nkusi ngo utarabashije kwishyura mu gihe cyumvikanyweho umwenda wa miliyoni 560 z’amafaranga nk’uko byavugirwaga aho.

Iyi ni inshuro ya gatatu bari baje guteza cyamunara uru ruganda, inshuro ebyiri zabanje zaburijwemo nabwo n’abaturage.

Nkusi nyirarwo avuga ko iki kibazo yakigejeje mu rukiko rw’ubucuruzi ngo kuko iyi Banki imwishyuza yamuhohoteye, avuga ko Banki yamuhaye icya kabiri cy’inguzanyo yari yamwemereye bigatuma ibikorwa bye bidindira.

Akavuga ko yatunguwe no kubona amatangazo ateza cyamunara ingwate yari yaratanze.

Uruhande rwa Banki ya Kigali rwari rwaje rwavugaga ko cyamunara yamenyekanishijwe inshuro eshanu bityo basaba nyiri uruganda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko birimo n’iyi cyamunara kuko yananiwe kwishyura inguzanyo yahawe.

JPEG - 62.1 kb
Uyu muturage yakomerekejwe n’amabuye


Ubwo imyigaragambyo y’abaturage bari bashyigikiye nyiri uruganda yari ihosheje, abashinzwe umutekano babwiye abaturage ko nta wemerewe kwitambika imbere y’ubutabera.

Byarangiye bemeranyijwe ko bagiye gukora inama hagati y’imapnde zombi bagashaka ubwumvikane.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muganza yabwiye itangazamakuru ko ibi byabaye byahaye isura mbi, ubuyobozi ngo bukaba bugiye gukoresha inama y’abaturage kuri iyi myitwarire idahwitse, ndetse ngo abagize uruhare muri uku kwigaragambya bashobora gukurikiranwa dore ko muri aka Karere ibi bitaharangwaga ndetse no mu Rwanda kwigaragambya bikaba bidakunze kuhagaragara.

Bruce MUSHUMBA

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/rt-4.jpg?fit=640%2C374&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/rt-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbaturage bo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi birukanye batera n’amabuye Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki ubwo bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi aho abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE