Kuwa kabiri tariki ya  07 Ukwakira 2014, uwitwa Jean d’Amour Nduwayo yishwe aciwe ururimi yananogowemo amaso,  ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomee gusaba abaturage kuruca bakarumira. Ngo nimodoka ngo
yamugonze da! Kandi muganga yaremeje ko ari ukumwica.

Nduwayo Jean d’Amour uzwi ku izina  “Kavimbi” yiciwe mu  Akagari ka Kagarama,Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo.


Yishwe aciwe ururimo, anogowemo amaso (IREME.net)

Nk’uko IREME.net  yabitangarijwe na bamwe mu baturage bahatuye barimo
na Consilia Mukayiranga umubyeyi bwite wa nyakwigendera Jean d’Amour,
yabyutse mu gitondo ahagana mu ma saa tatu kuwa kabiri, ajya
kugurira umwana we ibikoresho binyuranye  byo mu rugo, ariko ngo muri icyo
gitondo yabyutse ahamagarwa kuri telefobe n’umuhungu baturanye biganye
witwa Eric aramubwira ngo bajyane mu isoko rya Rusine guhaha.

 

Nk’uko bakomeza babitangaza, aba bombi bagezeyo Kavimbi yaguze ibikoresho by’umwana,  akomezanya n’abasore biganye barimo Eric, bajya gusangira icyo kunywa.

Mu gutaha, bagenze n’amaguru, bamwe mu baturage b’i Rusine bakavuga ko baba barashakaga kuganira, abdni bagakeka ko amafaranga y’urugendo yari yabashiranye, dore ko byasabaga gufata moto.

Muri urwo rugendo rw’amaguru nibwo batangiye kumukubita, nkuko IREME.net  yabitangarijwe n’umugore wahaciye akabona barimo kumukubita
witwa Batezi yagize ati “Njyewe namanutse umuhanda ugana Rusine nuko nsanga abantu b’abahungu munzira  barimo gukubita  KAVIMBI, mbabaza ijambo rimwe gusa ngo ‘uwo muhungu muramuhora iki?’ nababwiye ko nababonye, ko uwo bari gukubita nagira icyo aba nzabivuga;  narakomeje ndigendera, nyuma numva ngo Kavimbi yarapfuye.”

Umubyeyi wa Nyakwigendera (IREME.net)

Umubyeyi wa Nyakwigendera Kavimbi

Twaganiriye n’abo mu muryango wa Kavimbi, batubwira ko bucyeye bw’umunsi yagiye guhaha, uwitwa Eric yazindukiye murugo kwa Kavimbi abaza iwabo ati:” Ese Kavimbi yaraye hano” Baramusubiza bati”Ese ko ejo ariwowe mwajyanye ahubwo niwowe wakamenye aho ari, hatubwire” Hahise haza abanantu bahuruza babaza Mama wa Kavimbi ngo naze arebe umurambo babonye muri Kaburimbo ahitwa Marenge, kuko bakeka ko yaba ari umuhungu we. Yagezeyo asanga uwishwe ari umwana we, kandi yari yabanje gushinyagurirwa bikomeye.

Akana ka Nyakwigendera 2

Akana gasizwe na Nyakwigendera

Akana ka Nyakwigendera
Abaturage bakomeza bavuga ko ba bahungu wamugore yabonye witwa  batezi barimo gukubita wamuhungu kumbi yari
Kavimbi ,abo bahungu baramukubise bagezaho  bamwica  kugirango basisibiranye ibimenyetso bamaze kumwica  bategera moto  umurambo
baragenda bawugeza Marenge nuko bawuhagejeje bamukubita  ishoka mu mutwe  no mu maso nuko umutwe barawujanjagura barangije banoboramo
amaso buko kuko polisi yari yavuye mu muhanda nuko bafata umurambo bawushyira muri kaburimbo kugirango bazavuge ko ari imodoka zamugonze.
Nuko mama wa kavimbi aragenda arashishiza asanga arunwabna we,ariko yamubwiwe nipantalon yari yambaye kuko isura yo siyagaragaraga.



Ubu bamwe mu bakekwaho guhitana Nduwayo  Jeand’Amour  hamwe n’umumotari  watwaye umurambo  bafungiye kuri Station ya Polisi ya MURAMBI mu karere ka Rulindo, igihe bazaburanishirizwa ntikiramenyekana

 

Aimable Wilson Mbarimombazi

Ireme

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuwa kabiri tariki ya  07 Ukwakira 2014, uwitwa Jean d’Amour Nduwayo yishwe aciwe ururimi yananogowemo amaso,  ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomee gusaba abaturage kuruca bakarumira. Ngo nimodoka ngo yamugonze da! Kandi muganga yaremeje ko ari ukumwica. Nduwayo Jean d’Amour uzwi ku izina  “Kavimbi” yiciwe mu  Akagari ka Kagarama,Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Nk’uko IREME.net ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE