Murumve twana twanjye Nabaraze urukundo

Murarugire intego mwese aho mujya hose

Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga

Ari amanywa ari na nijoro

Ntihagire ikibakanga we

 

Muzabona ibibagora bishaka gutambamira urwo rukundo

Murabe maso hatagira ubacamo icyanzu

Murakomeze muntwaze ntabwo nzabahana

Nzahorana namwe nsimbura ibibarwanya

Wa mwanzi w’ icyatwa ujya ubakurura mu cyaha

Nzamukubita ijanya mwimure mureba

Muhumure naratsinze Nimika urukundo

Ntihagire ikibakanga we

 

Murumve twana twanjye nabaraze urukundo

Murarugire intego aho mujya hose

Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga

Ari amanywa ari na nijoro

Ntihagire ikibakanga we

 

Murizihirane cyane mumenye ko undi ari umwana wanjye

Niba ahuhinda kandi umusanga ntukabikangwe

Ujye umpamagara najye nze tujye tujyana

Nihashira iminsi azigorora umureba

Niba kandi usanga ari wowe ujya umuhunga

Ujye umyambaza umuvure nawe uri umurwayi

Muhumure naratsinze nimika urukundo

Ntihagire ikibakanga we

 

Murumve twana twanjye nabaraze urukundo

Murarugire intego aho mujya hose

Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga

Ari amanywa ari na nijoro

Ntihagire ikibakanga we

 

Murankurikire cyane munyige intambwe, mumenye ingendo

Muraze neza mutikanga nkabanyabwoba

Mwikamate icyeza mukurikire icyiza

Mufatane urunana munsange mucyeye

Mwizihirwe muberwe nzakomeza mbarinde

Nzafata kumugongo ahababaye mpakande

Muhumure naratsinze nimika urukundo

Ntihagire ikibakanga we

 

Murumve twana twanjye nabaraze urukundo

Murarugire intego aho mujya hose

Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga

Ari amanywa ari na nijoro

Ntihagire ikibakanga we

Rugamba Cyprian

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/trauma.png?fit=400%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/trauma.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONMurumve twana twanjye Nabaraze urukundo Murarugire intego mwese aho mujya hose Rubabere umutako mwiza uhora ubaranga Ari amanywa ari na nijoro Ntihagire ikibakanga we   Muzabona ibibagora bishaka gutambamira urwo rukundo Murabe maso hatagira ubacamo icyanzu Murakomeze muntwaze ntabwo nzabahana Nzahorana namwe nsimbura ibibarwanya Wa mwanzi w’ icyatwa ujya ubakurura mu cyaha Nzamukubita ijanya mwimure mureba Muhumure naratsinze Nimika urukundo Ntihagire ikibakanga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE