Tubigenze dute Banyarwanda

13617351_1835951019966414_531397560_n

Maze Iminsi numva bbc gahuzamiryango mu kiganiro yagiranye na Dr Major Theogene Rudasingwa  na Mr. Gervais Condo. Icyiganiro cyanteye impungenge , cyatumye nsubiza amaso inyuma nibaza koko niba aba bavandimwe bazagira  icyo bageza kubanyarwanda bababaye , bari mukaga kingeri zose.  Impamvu bavuga zatumye batandukana ziragaragaza, imikorere idahwitse, igaragaramo, ubwumvikane bucye, kutubahana,kubeshyerana , munyangire nintege nke mu imikorere yabo.  Ntawe ntunga agatoki nguyu niwe uri mumakosa undi ari mukuri.  Byonyine kubona abantu bakuze , binararibonye bananirwa kumvikana kubintu bitanakomeye . Gusa haranzwemo agasuzuguro mu bayobozi , kwanga kugirwa Inama nabo   nakwita  abantu basanzwe kuko batumva uwo uriwe , kuko uri umugore cyangwa utazwi mu nzego barimo mbere . Cyangwase kumva ko ijambo ryabo,cyangwa icyemezo bafashe aricyo  cyumvikana . Ikindi kintu kigaragara nuko  Dr Major Theogene Rudasingwa avuga ko hari agatsiko ka abasilikare bahangajwe na Afande Kayumba ,  ndetse yerekana ko muri Africa yepfo habaye nka Meca . Kandi ati nigeze gushyiraho ubuyobozi  burimo Ben Rutabana ,  na Dick Nyarwaya, ndikumwe na Afande Kayumba na Gahima ,  kandi hari ubuyobozi bubigenewe . Arongera ati Afande Kayumba yansabye ko twashyira umuyobozi wo mu bwoko bwa Abatutsi muri Belgium . Arongera ati :Naganiriye na Gervais Condo kubyerekeye ako gatsiko tubigaya hamwe . Nonese agatsiko karenze  ako nakahe. Agatsiko Kose iyo kava kakagera  nikabi karangiza ngirango ababaye  muri RPA  muzi ingaruka ubutsiko nkubwo icyavuyemo .  Nonese ikibazo afite cyo kudakorera mu nzego  uko bikwiye kandi nawe abikora.

Ibi bintu bibaye muri RNC  nabigaragaje muri 2012, mbasaba ko bajya bakemura ibibazo uko bije niyo kaba ari akabazo gato, kuko nibakomeza gupfukirana ibibazo ngo bizavaho bishire, ahubwo bazisanga mukaga batazapfa bikuyemo.  Ahubwo bishobora gutuma RNC icika mo ibice.  Icyo gihe niswe umusazi ndetse muri abo bayobozi hari abantutse, none Iryo wa musazi yavuze riratashye,  ariko Ahanini nika  gasuzuguro. Hari nabandi benshi babeshyewe, baraharabikwa,bazira kwerekana ukuri aho kuri.  Ndetse bigizwayo,  none bameze imyaka ibiri bakirana nibibazo byababereye urusobe Barangiza batandukanye.  Koko murumva uburemere bwi ikizere abanyarwanda bari babafitiye none mukaba mugishenye umunsi umwe? Ikindi kigaragara Ntabwo muragera ku rwego ruri mature. Kuko biragaragara mubibazo mugifite haracyarimo igitotsi cy’ubwoko kandi muri ibi bihe tugezemo mwakabaye mutibanda kubwoko kuko aho twabikoreye ntakiza twavanyemo uretse agahinda nama kuba gusa . Birababaje kuko politike murimo iri very immature. Kuba mukiri mu bibazo by ubwoko , kumva ko nta muntu wabagira Inama ngo mu mwumve . Muri 2014 habaye Inama yari yateguwe na UAP (United action for peace) itarishingiye kumashyaka ariko yahuje abanyamashyaka nabandi bantu basanzwe tutari mu mashyaka . Nasabye abanyamashyaka bose kwita kubintu bibili bikomeye . Icyambere cyari kubahana , Ikindi cyari communication mbisobanura byombi  mu magambo arambuye. Ariko ubanza byarapfuye ubusa kuko nyuma y’imyaka ibiri ibibazo bagaragaza ni poor communication and lack of respect?

Gutandukana sibibi kuko bituma abantu bisuzuma , bakareba ibitaragenze neza bakabitunganya . Gusa hari icyo nsaba bamwe mubayobozi .

Icyambere nabasabaga ko basubiza amaso inyuma bakareba ibigwi byabaranze , bakareba niba koko haribyo bakoze bitanyuze abanyarwanda , cyangwa ibitaragenze neza,bakareba niba hari isomo bavanyemo , basanga kugeza ubu ntacyo bigiye mubitaragenze neza ,bakaba  imfura bakemera ko byabananiye bakava mu bya politike  bakabirekurira  barumuna babo. Ahubwo bakabatera ingabo mubitugu.

Ikindi mbasaba nuko barekeraho gukomeza guterana amagambo , bavuga ibintu  bidahwitse cyangwa ibyo bapfuye kuko sibyo abanyarwanda dukeneye kumva .  Kuko hari abanyarwanda  bababaye , bishwe ninzara , abandi barafunze barahangayitse , iyo rero mukomeza guterana amagambo kurijye mbibonamo  gukinira   kumubyimba abababaye . Bitabaye ibyo ntaho mwaba mutandukanye nabo  mwirirwa  munenga .

Ahubwo nimwereke abanyarwanda ko gutandukana bitavuze kwibagirwa I cyatumye ihuriro rishingwa , ahubwo ari imbaraga zifite imikorere itandukanye ariko ifite icyerecyezo kimwe .

Mugire Amahoro

Jeanne d’Arc Umulisa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/13617351_1835951019966414_531397560_n.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/13617351_1835951019966414_531397560_n.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDTubigenze dute Banyarwanda Maze Iminsi numva bbc gahuzamiryango mu kiganiro yagiranye na Dr Major Theogene Rudasingwa  na Mr. Gervais Condo. Icyiganiro cyanteye impungenge , cyatumye nsubiza amaso inyuma nibaza koko niba aba bavandimwe bazagira  icyo bageza kubanyarwanda bababaye , bari mukaga kingeri zose.  Impamvu bavuga zatumye batandukana ziragaragaza, imikorere idahwitse,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE