Akarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege, bamwe mu baturage baho babwiye Umuseke ko bamaze kwishyurwa ingurane bashaka kubaka hirya no hino mu bibanza baguze, agronome na bamwe mu bayobozi b’utugari babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 yitwa ay’icyangombwa cyo kubaba, ibintu umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis avuga ko atazi kandi yamaganye.

Ibiro by'akagari ka Karera

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Karera bavuga ko bafite impungenge z’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babaka ariya mafaranga bababwira ko ari ay’icyangomba cyo kubaka ariko ngo ntibabahe inyemezabuguzi.

Umwe muri aba baturage ati “Kubaka aho waguze ikibanza, bagusaba amafaranga ibihumbi 10 cyangwa 30, bakubwira ko nihagira uza kugusenyesha inzu bazakurwanaho.”

Ibi bijyanye n’uko ubundi kugira ngo umuntu yemererwe gutura mu mudugudu hari icyangombwa gitangirwa ku murenge, umuturage akacyishyura amafaranga y’u Rwanda 5 000 agahabwa inyemezabuguzi ngo nta muntu wemerewe kwakira ayo mafaranga mu ntoki nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis abivuga.

Ku bibazo by’imyubakire by’umwihariko mu nkengero z’ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, Tariki ya 24 Nyakanga umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye Umuseke ati;

“Abenshi mu baturage bimuka ntabwo batura mu mbago z’ikibuga ku buryo hari akajagari bateza, abenshi bajya hirya no hino kuko bari bariteganyirije ahantu ho kujya.”

Abamaze kwishyurwa ahazubakwa ikibuga cy’indege gishya, usanga benshi bashaka kuza kubaka hafi y’agasantere ka Nyabagendwa, usanga hari impungenge zo kuhubaka mu kajagari.

Rwagaju Louis avuga ko ku  bijyanye na Centre ya Nyabagendwa nta kajagari kahaba kuko ibibanza by’imidugudu bipimye,kandi bagenzura kenshi imyubakire yaho.

Ikibazo cy’uko abaturage baba basabwa na ba agronome na bamwe mu bayobozi b’ibanze gutanga amafaranga yo kugira ngo bemererwe kubaka, Louis Rwagaju avuga ko abo baka amafaranga bakwiye gukurikiranwa ngo kuko bitemewe.

Yagize ati “Kwaka umuturage amafaranga kugira ngo yubake nta bwo aribyo, icyemezo cyo kubaka mu mudugudu umuturage ajya kugisaba ku murenge, amafaranga arazwi yumvikanyweho muri njyanama y’Akarere, nta muntu uwo ariwe wese ukwiye kwaka amafaranga umuturage yaba umuyobozi mu kagari cyangwa agronome, niba ari uko bimeze ababikoze tuzabakurikirana bahanwe.”

Bamwe mu baturage babariwe imitungo yabo mu kagari ka Karera, batangarije Umuseke ko badashobora kuzajya gutura mu mudugudu wa Musovu, aha ni aho bateganyirijwe kubakirwa ariko bafatanyije na Leta.

Bavuga ko babwiwe ko ubona nta bushobozi afite bwo kuba yashaka ikibanza akiyubakira bitewe n’ingurane yahawe, ubushaka yareka kuzahabwa amafaranga akazubakirwa inzu ifite agaciro hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bamwe bavuga ko babyanze kuko baramutse batanze amafaranga yabo yose ngo bubakirwe, baba basigaranye inzu gusa, kubona ibyo kurya bikazabagora.

Indi mpamvu batanga ngo ni iy’uko akenshi ibintu byubakwa na Leta, ibikoresho bimwe binyerezwa ugasanga agaciro kabazwe ntaho gahuriye n’amafaranga umuturage yatanze.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagisubije agira ati “Gutuza abaturage i Musovu ntibizakorwa ku gahato hazajyayo ubishaka, gusa ubuyobozi bugira inama abo baturage bafite ubushobozi buke kugira ngo ntibazajye mu bintu bibagora kuko Leta izagira uruhare mu kubaka amazu.”

Rwagaju Louis yongeraho ati “Abazatura aho i Musovu bazahabwa imirima mu gishanga bahinge nk’abandi baturage bose.”

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAkarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege, bamwe mu baturage baho babwiye Umuseke ko bamaze kwishyurwa ingurane bashaka kubaka hirya no hino mu bibanza baguze, agronome na bamwe mu bayobozi b’utugari babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 yitwa ay’icyangombwa cyo kubaba, ibintu umuyobozi w’ako karere...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE