RDC-Katanga : Abantu 10 bahitanywe n’imvura
Kuri uyu wa mbere abantu bagera ku icumi bitabye Imana kubera imvura yaguye mu gace k’umujyi wa Kolwezi mu bilometero 343 uvuye Lubumbashi mu ntara ya Katanga.
Aba baturage bishwe n’iyi mvura bakaba batuye ahitwa Kasulo, abahatuye bakaba bakunda gukora imirimo ijyanye n’ubunyabugeni.
Umuyobozi wa kariya gace akaba yatangaje ko bamwe mu bakora ako kazi bagera kuri batatu bajyanywe n’amazi abaroha mu byobo bicukurwamo amabuye y’agaciro, imibiri yabo ikaba ubu iri mu bitaro by’ahitwa Mwagezi aho bashyizwe m’Uburuhukiro.
Kugeza ubu hakaba hari andi makuru avuga abandi bantu bagera kuri 4 nabo barohamye ahantu hatandukanye. Kuri aba hiyongeraho kandi abakubiswe n’inkuba bari mu nzu zabo.
Source:Radiookapi.Net
Mudandi Frank@Umuryango.rw
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/rdc-katanga-abantu-10-bahitanywe-nimvura/AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uyu wa mbere abantu bagera ku icumi bitabye Imana kubera imvura yaguye mu gace k’umujyi wa Kolwezi mu bilometero 343 uvuye Lubumbashi mu ntara ya Katanga. Aba baturage bishwe n’iyi mvura bakaba batuye ahitwa Kasulo, abahatuye bakaba bakunda gukora imirimo ijyanye n’ubunyabugeni. Umuyobozi wa kariya gace akaba yatangaje ko bamwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS