Pres Nkurunziza W’uburundi azakomeza ayobora Uburundi
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byakuriye inzira ku murima imiryango amagana igize Sosiyete Sivile yasabaga ko Perezida Pierre Nkurunziza, avuga ko ataziyamamaza kuri manda ya gatatu.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byakuriye inzira ku murima imiryango amagana igize Sosiyete Sivile yasabaga ko Perezida Pierre Nkurunziza, avuga ko ataziyamamaza kuri manda ya gatatu.
Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyntare yagize icyo avuga ku ibaruwa yanditswe n’Ihuriro ry’imiryango irenga 300 itegamiye kuri leta yasabye Perezida Nkurunziza kwerura akavuga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri kamena 2015.
Iyi baruwa yandikiwe Perezida Nkurunziza ku wa 4 Gashyantare ntiyasubijwe, Sosiyete Sivile ifata umwanzuro wo kubitangaza ku mugaragaro ku wa 11 Gashyantare, ko yamusabye kwerura akagaragaza ko ataziyamaza.
Nyamitwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko nta mpamvu yari gutuma iyo baruwa isubizwa, ati ’’Iyo baruwa ntitwayisubije kuko Perezida Pierre Nkurunziza amaze gusubiza icyo kibazo inshuro nyinshi.’’
Nyamitwe yanavuze ko uzahamagarira bantu kujya mu mihanda azabihanirwa nk’uteza umutekano muke.
Hagati aho, Sosiyete Sivile, Kiliziya Gatolika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagiye bigaragaza ko bidashyigikiye kwiyamamariza manda ya gatatu kwa Perezida Nkurunziza.
Perezida Nkurunziza we yarumye gihwa, ntiyerura niba ataziyamamaza kuko mu bihe bitandukanye yatangaje ko umukandida mu matora ateganyijwe azagenwa n’ishyaka rye « CNDD FDD ».
Nkurunziza yatorewe kuyobora u Burundi mu 2005, atorerwa indi manda mu 2010.
Amasezerano y’Amahoro ya Arusha yo mu 2000 akomokaho Itegeko Nshinga ateganya ko nta mukuru w’igihugu mu Burundi uzatorerwa kuyobora imyaka irenga 10.