Politike si urusimbi cyangwa gatebe gatoki, Politike ntikorwa mu kajagari, kandi twese ntidushobora kuba abanyapolitike. Politike si umukino w’amagambo, amangambule cyanga amayeri, bamwe bumva ko ari umukino wakinwa n’ubonetse wese nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko na bwo bukaba butararyemera nk’ ishyaka rya politiki.

Politike ni ubuhanga buhanitse kimwe n’ubundi buhanga muzi bushingiye ku bitekerezo bitomoye, kandi bifitiye Abenegihugu akamaro.

Politike kandi yakozwe kuva abantu babaho, ariko abayigizemo uruhare runini rw’ingirakamaro mu mateka ya “Muntu” ni Abagereki n’Abaromani. Politike ni ibitekerezo bishingiye ku mpano imeze nk’ubuhanzi no kugenekereza ku buryo butagirwa na bose. Nk’uko tutaba abahanzi twese, nibyumvikane bityo ko twese tutaba abanyapolitike.

Aho politike itandukaniye n’ubuhanzi bundi (art) ni uko abashaka kuyikorera mu ruhame bagomba kwubahiriza amategeko ashyirwaho hakurikijwe ibyifuzo bya rubanda, agashyirwaho ku buryo bwubahiriza amatwara ya demokarasi.

JPEG - 25.1 kb
Faustin Twagiramungu, Umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza

Ayo mategeko agomba kwubahirizwa n’abakora politike, bakamenya ko bagomba kuyivamo batarahemuka, cyangwa batarananirwa cyangwa se ngo basige incyuro nk’izo tubona muri Afurika, incyuro n’umurage mubi bishingiye ku bujura, kwica abo mutavuga rumwe, gufata umutungo w’igihugu ukaba uw’umuryango n’udutsiko tuwushyigikiye.

Ariko igikomeye cyane ni ukugundira ubutegetsi bufatwa nk’ ingwate cyangwa umurage, bikajyana no kwirengagiza ko urubyiruko rukenera ko ibintu bihinduka nk’uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Ishyaka RDI ni rimwe mu yavuga ko atavuga rumwe n’ ubutegetsi mu Rwanda rikaba ryarashinzwe n’ uwigeze kuba minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Twagiramungu wanabaye kandida perezida mu matora ya perezida mu 2003 ariko akayatsindwa.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPolitike si urusimbi cyangwa gatebe gatoki, Politike ntikorwa mu kajagari, kandi twese ntidushobora kuba abanyapolitike. Politike si umukino w’amagambo, amangambule cyanga amayeri, bamwe bumva ko ari umukino wakinwa n’ubonetse wese nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko na bwo bukaba butararyemera nk’ ishyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE