Aha niho uwo musore yarasiwe, rwagati muri Gare ya Nyabugogo mu gice giparikamo imodoka zikora ingendo mu Mujyi wa Kigali (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aravuga ko umupolisi wishe umuntu muri Gare ya Nyabugogo yitabaraga kandi ko amategeko abimwemerera.
Supt Modeste asobanura ko Niyomugabo Vedaste alias Nyinya yarashwe amasasu abiri “nyuma yo gutura umupolisi hasi” no “gushaka kumwaka imbunda”, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2014.
Nyinya ngo yaje asanga umupolisi ari kwambika amapingu umugore ucururiza ku muhanda bivugwa ko yitwa Chantal, ashaka kumurengera, arwana n’umupolisi bimukururira urupfu.
Supt Modeste abisobanura atya: “Nyinya yasanze umugore amaze kwambikwa ipingu rimwe, ashaka kumurengera, afata intebe ayikubita umupolisi, umupolisi aba araguye, Nyinya amwunama hejuru barwanira imbunda, igihe barwanira imbunda aba amurashe amasasu abiri mu rwego rwo kwitabara”
Umupolisi wishe yahise atabwa muri yombi; azakorerwa dosiye yoherezwe mu Bushinjacyaha burebe niba bukwiye kumukurikirana cyangwa kumureka, kuko ibyo yakoze ngo abyemererwa n’amategeko.
Supt Modeste avuga ko iyo umupolisi arwanyijwe mu kazi ku buryo ashobora no kubisigamo ubuzima, aba yemerewe kurasa umuryanya iyo nta yandi mahitamo yo kwikiza afite.
Aragira ati, “Igihe cyose umupolisi abonye ubuzima bwe buri mu kaga, nta bundi buryo afite bwo kwirengera, yemerewe kurasa umurwanya, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 105 y’igitabo cy’amategeko ahana, mu gaka ka kabiri”
Mu gihe Polisi ivuga ko Nyinya yarashwe amasasu abiri akurikiranye, umwe mu bagore ukora akazi k’ubuzunguzayi avuga ko umupolisi yarashe Nyinya isasu rimwe aragwa, aragenda mu kanya aragaruka amurasa irindi…
Abisobanura muri aya magambo: “uwo musore [Nyinya] yarashwe nyuma y’aho uzo mupolisi abonye Chantal [uwo mugore wambikwaga amapingu] amucitse, maze agira umujinya arasa uyu musore, abonye aguye yibwira ko apfuye, yirukankana wa mugore, gusa abonye amucitse yahise agaruka abona wa musore ntarapfa amurasa irindi sasu ari na ryo ryamwishe.”
Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ashimangira ko umupolisi yarashe yitabara kandi ko n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaje kuganira n’abaturage bari bahari, bamubwira ko nta yandi mahitamo umupolisi yari afite kuko Nyinya yamurwanyije cyane akagera n’aho amukubita hasi agashaka kumwambura imbunda.
Ubwo amasasu yavugaga, abantu bose bahise bakwirwa imishwaro, na wa mugore wambikwaga amapingu yaboneyeho guhunga, acikana ipingu rya Polisi yari amaze kwambikwa ku kuboko kumwe.
Bidatinze ariko yaguye hasi kubera umubyigano kuko abantu bagiye bagwirirana bahunga, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nk’uko byemezwa na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste, asaba abaturage “kwitondera kurwanya abapolisi bari mu kazi, nk’uriya [Nyinya] yaje arwanya umupolisi nta n’aho yari ahuriye n’igikorwa cyabaga cyo gufata abazunguzayi”
Umurambo wa Nyinya wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma n’abaganga.
Twitter: @JanvierPopote – @HabimanaJames
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAha niho uwo musore yarasiwe, rwagati muri Gare ya Nyabugogo mu gice giparikamo imodoka zikora ingendo mu Mujyi wa Kigali (Ifoto/Ngendahimana S)   Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aravuga ko umupolisi wishe umuntu muri Gare ya Nyabugogo yitabaraga kandi ko amategeko abimwemerera. Supt Modeste asobanura ko Niyomugabo Vedaste alias Nyinya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE