Perezida Kagame yabwiye bamwe mu byegera bye ko bazashinzwa ibyaha byo kuyobya umutungo kugirango babshe kunyereza inguzanyo z’amahanga.

 

Kagame areba kure akoresheje Jomeri naho Nshuti Manasseh na Musoni James biteguye kuzaja mu nkiko zurudaca.

Nyuma yaho ananiriwe kumvikana n’ibihugu by’abazngu kugirango ave kubutegetsi, Paul Kagame yahisemo kubungabunga imikoranire ye n’abachina ndetse n’abarabu.

Inzu iruhukirwamo Kagame yaguze Dubai £12 Million

Ibyo bikaba byarakurikiwe nokugura inzu yokuruhukiramo muri Dubai ndetse akanahatangiza ishuri rihambaye ryigisha indimi.

Kimwe mu byumba byigirwamo igifaransa

Kagame kandi yahisemo ko bagomba guhombya zimwe muri Kompanyi bafite zirimo na crystal ventures kugirango babashe kunyaga amafaranga y’Abanyamerika ndetse n’bongereza bigurije hambere. U Rwanda rwafashe inguzanyo nyishi mu myaka 10 ishize aliko Kagame asanga kwishyura ibihugu bitazongera kumuguriza ahubwo bimusaba kutaziyamamaza ataribyo.

Ahitamo rero gusyira Musoni James, Nshuti Manasseh kwisonga mu Bantu bagomba ahubwo kuzabazwa amafaranga yabuze. Ibyo bikaba byarabaye ubwo Kagame yakoranye inama n’abo bagabo bombi bakumvikana ko bagomba gufata accountability ndetse ko bahumura ntawe uzabagirira nabi, ibyo barabyemera ndetse bahita bagirwa ibisambo aliko igisambo ahubwo arishebuja.

Umwe mubo twaganiriye kwihomba rya za Kompanyi za Kagame ngo zizira Nshuti Manasseh na James Musoni yagize ati urugero naguha nuko, Kagame yigeze kuvuga ati m’ubuzima sinjya n’amburwa cyakola nge nakwambura kuko nfite abanyarwanda bashonje. Umugande witwa Kato, Kagame yamutumye kugura kajugujugu enye mu gihugu cy’u Rusiya azigeza I Rwanda yarakoresheje Fagitire zerekana igiciro, ubwo yari yarahishe izindi fagitire kuko yari yaragavuye. Nuko Kagame amureba mu maso aramubwira ati izi fagitire sizo nkeneye ahubwo genda uzane izo wahishe, ati ntamuntu unfitiye ideni kandi sinjya namburwa.

Kagame yasabye Kato kuzana fagitire mu masaha 24 atabikola akaraswa abarinako bigenda, yazanye fagitire vuba na bwangu ndetse Kagame amusaba kutazagaruka mu Rwanda.

Ibi nabyo bikerekana ko Kagame iyo mutumvikanye akwambura ndetse nabazungu bikaba aribyiza ko bamumenya kuko bakomeje kubangamira abahakanya imiyoborere mibi ya Kagame imyaka myinshi.

Usibye kandi nokwambura amahanga Paul Kagame yasahuye Congo DRC kumara imyaka irenga 15 ndetse kugirango bamuhavane byagombye ingabo zamahanga na drone kumipaka, ubundi anyaga abatavuga rumwe nawe bose abafungira konti mu ma banki ndetse no kubasenyera amazu.

Agnes Mbabazi ku Kacyiru

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame yabwiye bamwe mu byegera bye ko bazashinzwa ibyaha byo kuyobya umutungo kugirango babshe kunyereza inguzanyo z’amahanga.   Kagame areba kure akoresheje Jomeri naho Nshuti Manasseh na Musoni James biteguye kuzaja mu nkiko zurudaca. Nyuma yaho ananiriwe kumvikana n’ibihugu by’abazngu kugirango ave kubutegetsi, Paul Kagame yahisemo kubungabunga imikoranire ye n’abachina ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE