Ubujura budasanzwe: Paul kagame n’umugorewe Nyiramongi bateje umukecuru Me Nyirakamana Marciana Kalimunda w’imyaka 73 abasirikare barenze 7, bafite imbunda za AK-47 Bazanywe no kumwambura imitungo ye irimo amazu ndetse n’ubutaka bwa bana be bamwe batuye hanze y’urwanda. Muriyi nkuru harimo amafoto ababaje yabantu biyubakiye ariko ibyabo bikaba byandagaye.

Displaying Mrs Kalimunda's Shop owner.jpg

Mrs Kalimunda

Displaying mainphoto.jpg

Imwe munzu za Nyakwigendera Kalimunda

Umuryango wa Kalimunda waciwemo ibice na Kagame kugirango ahe Nyiramongi ibyo akeneye, inyandiko ikurikira yoherejwe nu munyamakuru w’inyenyeri umaze iminsi akurikirana ibyo kwa nyakwigendera, Kalimunda watahuye amavu namavuko atera ubuhemu bukorwa na Kagame n’umugorewe Nyiramongi.

Kwi italiki ya 21/7/2005 habaye urubanza rwitiriwe yuko ari urwa abana ba kalimunda Gerard ariko nkuko mu bibona abana ba Kalimunda Gerard Bose bafashe IMIRAGE yabo, yewe na bapfuye mbere ya 1994.

Kanda hano: http://www.scribd.com/doc/225341194/irage-Kalimunda-Gerard-yanditse-1981

Ariko urebye urubanza No RC 0153/05/tp/kig usanga abo bana bapfuye bavugwa mu rubanza kandi baramaze gufata ibyabo bakanabigurisha, ubwo turavuga nka BITWAYIKI MARTIN, NTAHOBARI, HABIMANA, MUKANDEKEZI nabandi ariko urebye irage Kalimunda Gerard yasize nta numwe utararazwe ahubwo ni ibikoresha bya FPR Cyangwa Paul kagame n’umugorewe Nyiramongi.

Displaying iri_mu-9d75b.jpg

Indi munzu za Kalimunda Nyiramongi akeneye

Muri urwo rubanza Twavuze Haruguru, Kalimunda Gearard YAJE MURI urwo rubanza ARIKO, Yitabye imana 1994.

Bishoboka gute ko Kalimunda Gerard yitabye urubanza muri 2005, kandi yarapfuye 1994 ?

Bavugaga yuko irage rikurwaho nanyiraryo, Ese ilyo rage lyakuweho cyangwa ni ubujura bwa FPR Paul Kagame ahimba, kuko byaragaragaye ubwo Musaza wa Janeatte Kagame yifuzaga twimura tukanga, avuga ko Nyiramongi hari ibikorwa akeneye gukorera mu butaka bwacu.

Sibyo gusa, Kalimunda Gerard, Bamuhaye abandi bagore 2 ubwo uyu munsi akaba afite abagore 3.

Ese bishoboka gute yuko umuntu arongora muri 2007, kandi yarapfuye 1994 ?

Ibi byose bagendereye gushaka kwambura inzu Kalimunda Gerard, yahaye Karangwa Denis, indi nzu ikaba iya Central Motor & Parts.

Uyu munsi kwitalike 17/6/2014 830 am nibwo PAUL KAGAME yazanye INTORE ZE Karambizi Canisius na AKANYANA BIBIANE bakuramo ibintu byabakodesha bacu ngo barashaka gushyiramo ababo ngo kuko twanze kuveresa kuri compte ya Banque national yu Rwanda.

ESE kuki abakodesha bacu baveresa muri iyo bank kandi nta CONTRACT bafitanye niyo bank ? inkiko zigafata ibyemezo nta cyaha TWAKOZE ?

Displaying Eviction 1.jpg

Abakode b’umuryango wa Kalimunda bararira ayo kwarika

Ese iyo banque national yu Rwanda yaguze inzu ya Karangwa Denis, cyangwa ni IGITUGU nitera bwoba ?

Reba abasirikare baje bafite imbunda za AK-47 bazereka umukecuru wanjye ufite imyaka 73.

Twakoze iki ? ninde Twambuye ?

Displaying Eviction on my mother shop.jpg

Bimwe mubintu bya bakode bameneshejwe

Nguko ubujura bwa Paul Kagame ameze, akoresheje, inkiko zirimo, MUKANDAMAGE MARIE JOSE na baramu be MUREFU RICHARD.

Nkuko bimenyerewe ko FPR na basanzwe banyaga abantu aiko nibura ubundi babashukisha udufaranga twintica ntikize, kwa Kalimunda ho barabimura ku ngufu kuko ntabwo bakeneye kugurisha. Paul Kagame yageze mu Rwanda asahura abahunze igihugu none arimo gusahura abasigaye mu gihugu, ikibabaje cyane nkuko byagaragaye mw’iperereza ryakozwe n’umunyamakuru wacu ko Nyiramongi ariwe ukeneye aho iyo nzu iri. Ngo akaba hari ibikorwa ashaka kuhakorera. Bitewe nuko umuryango wa nyakwigendera Kalimunda waciwemo ibice ubu Richard Murefu na Nyiramongi bemerewe na Kagame gukoresha ingufu zishoboka bakabona icyo kibanza.

Displaying imodoka_gutwara_ibicuruzwa-d812c.jpg

Imodoka ishomba ibicuruzwa bya bakode b’umuryango wa Kalimunda

Displaying Rwanda Police_at Door.jpg

Abasilikare baje gukanga madame wa nyakwigendera Kalimunda

Displaying onthestreet2

Ibicuruzwa byandaritse kubera ubuhemu bwa basilikare na babayobora

 
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSPOLITICSUbujura budasanzwe: Paul kagame n’umugorewe Nyiramongi bateje umukecuru Me Nyirakamana Marciana Kalimunda w’imyaka 73 abasirikare barenze 7, bafite imbunda za AK-47 Bazanywe no kumwambura imitungo ye irimo amazu ndetse n’ubutaka bwa bana be bamwe batuye hanze y’urwanda. Muriyi nkuru harimo amafoto ababaje yabantu biyubakiye ariko ibyabo bikaba byandagaye. Mrs Kalimunda Imwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE