Itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’ rya Padiri Nahima Thomas wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ategenyijwe muri Kanama, rigaragaza ko uyu munyapolitiki azagera I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa mbere.

Padiri Nahimana ngo aragera i Kigali kuri uyu wa mbere
Image result for padiri nahimana thomas

Padiri Thomas Nahimana uba ku mugabane w’uburayi aherutse kwangirwa kwinjira mu gihugu cy’u Rwanda ubwo yagarukiraga muri Kenya kubera ikibazo cy’Ibyangombwa bitamwemereraga kurenga muri iki gihugu.

Itangazo ryasohowe n’ishyaka ry’uyu munyapolitiki ukunze kunenga Leta y’u Rwanda aho aba mu mahanga, rivuga ko Padiri Nahimana azagera I Kigali aherekejwe n’abo mu itsinda bazazana.

Padiri Nahimana na bagenzi be bazagera I Kigali baturutse I Paris mu Bufaransa, bakazagera ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe ku isaaha ya saa 19h20 baje n’indege ya KLM.

Iri tangazo rigaragaza iby’urugendo rwa Padiri Nahimana, rivuga ko uyu munyapolitiki n’abamuherekeje bazagera I Kigali bakaramutsa abazaba baje kubakira ku kibuga cy’indege ndetse bakagira icyo batangarirza abazaba bifuza kugira icyo bababaza.

Kwa 23 Ugushyingo umwaka ushize ubwo byatangazwaga ko padiri Nahimana yagombaga kugera I Kigali, yari ategerejwe n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda ariko bataha batamubonye.

Iri tangazo ryemeza ko noneho Padiri Nahimana azasesekara ku butaka bw’u Rwanda, rigaragaza ko kuwa kabiri w’icyumeru tuzatangira ejo azagirana ikiganiro n’Itangazamakuru akaritangaza iby’uru rugendo rwe.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/padiri.jpeg?fit=960%2C541&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/padiri.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSItangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’ rya Padiri Nahima Thomas wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ategenyijwe muri Kanama, rigaragaza ko uyu munyapolitiki azagera I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa mbere. Padiri Nahimana ngo aragera i Kigali kuri uyu wa mbere Padiri Thomas Nahimana uba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE