Padiri Nahimana nanone Ntiyatashye mu Rwanda
Olivier Nduhungirehe na Padiri Nahimana
Padiri Nahimana ntabwo yashoboye gukomeza urugendo rwe rwokujya mu Rwanda, yasobanuye ko ngo ageze ku kibvuga ki ndege yasanze u Rwanda rwarohereje ibaruwa ibuza indege kumujyana nabo yarikumwe nabo mu Rwanda.
Yunvikanye kuri radio bbc avuga ko urugendo rwe rwari rugizwe nabantu batanu ariko bose bimwa visa, avuga ko ngo yasanze ahubwo abantu babiri aribo bafite visa yokwerekeza i Rwanda mubari bamuherekeje. Ibyo ariko kandi bikaba byabanjirijwe n’inyandiko ya Ambasaderi wu Rwanda Olivier Nduhungirehe mu gihugu cy’ububiligi we wanditse mbere yuko indege ihaguruka avuga ko Padiri Nahimana atabonetse ku kibuga kindege.
Bikomeje kuba amayobera cyakola Padiri Nahimana we yatagaje ko aribusohore itangazo risobanura uko byagenze.
Ikindi kiyoberanye n’ukuntu Ambassadreri yatangaje avuga ko Padiri Nahimana atabonetse ku kibuga cy’indege, ese nka Ambassaderi Nduhungirehe yabwiwe niki urugendo rw’umunyarwanda nka Nahimana n’indege agenderamo.
Ubundi nanone nukwibaza ukuntu Nahimana yamenye ko abo agomba kujyana nabo badafite visa ku munsi wanyuma, nanone twakwibaza ukwo ambassaderi Nduhungirehe yamenye igihe n’indege Padiri Nahimana yari bugenderemo ndetse akanamenya ko ngo ahubwo indege yahagurutse Padiri Nahimana ari Seventemu mugihugu cy’uBubiligi.
Dutereje itangazo rya Padiri Nahimana maze akure abanyarwanda mu rujijo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/padiri-nahimana-nanone-ntiyatashye-mu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/ishema.png?fit=545%2C246&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/ishema.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSOlivier Nduhungirehe na Padiri Nahimana Padiri Nahimana ntabwo yashoboye gukomeza urugendo rwe rwokujya mu Rwanda, yasobanuye ko ngo ageze ku kibvuga ki ndege yasanze u Rwanda rwarohereje ibaruwa ibuza indege kumujyana nabo yarikumwe nabo mu Rwanda. Yunvikanye kuri radio bbc avuga ko urugendo rwe rwari rugizwe nabantu batanu ariko bose bimwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS