Nyungwe yuzuyemo imibiri (amagufa) !!
Aya makuru ababaje twayahawe nabarwanyi ba FNL bari mw’ ishyamba rya nyungwe batubwiye ukuntu batungurwa no kugenda bagwa kumibiri itagira ingano .
“ Iyi mibiri biragaragara ko itanahambwe uko bikwiye . Ntabwo abayihasiga bigora kabisa. Usibye ko no kubera ukuntu imvura ihora ihagwa ntagitinda mu itaka ryaho .”
Twari dusanzwe twumva ko muri nyungwe haba ahantu hakorerwa iyica rubozo rirenze irikorerwa muri za safe houses ziri hirya no hino mugihugu , twabwiwe kandi ko hari imibiri y’ abishwe na FPR-APR yahatwikiwe , none hiyongereyeho iyi gihamya y’ukuntu Nyungwe ari irimbi rya Kagame n’ abicanyi be.
Aho abarenga 30 000 bakoze imirimo ya TIG bakagenda baburirwa irengero , biramenyekanye.
Aho abatashye bava Congo , bashukwa ngo ni baze basubire iwabo bazubizwe ibyabo , bakagenda ntibigere bagera iyo bajyaga , haramenyekanye.
Aho abo twagenze tubura , tuzi gusa ko bashimuswe na DMI , tumenye noneho aho ijya kujugunya abo irangije kwica .
“ Nyungwe yuzuyemo amagufa!”
Impungenge za Leta ya Kagame yatahuriwe irimbi zirumvikana .
“Ubu hari uzavuga se ko nahano ari interahamwe zahageze zikahakorera amahano?”
Bamwe mubarwanyi ba FNL batahuye ko Nyungwe yahinduwe irimbi ni abagiye babura abo mumiryango yabo bashimuswe n’ abakozi ba DMI , n’ izindi nzego z’umutekano za Kagame ( dore ko afite urutonde rwazo ) !
“ Ibyo twasanze muri iyi Nyungwe byaduhaye imbaraga zo kwitangira uru rugamba twivuye inyuma kuko muri twe ntawe ugishidikanya kuburwayi bwa Kagame! Imyaka ibaye ingahe leta n’ igihugu ari we! Aba bantu bajugunywe aha , ntashidikanya ko bishwe urwagashinyaguro , agomba kubabazwa “.
Christine Muhirwa
NB : ifoto twakoresheje kuri iyi nkuru ni iy’ ikinyamakuru “the guardian” yanditse kukibazo kimeze nk’ iki cyo muri Nyungwe cyagiye kigaragarira mu ibice bitandukanye muburasirazuba bwa Congo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/nyungwe-yuzuyemo-imibiri-amagufa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-11.jpg?fit=290%2C174&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/images-11.jpg?resize=140%2C140&ssl=1HUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONAya makuru ababaje twayahawe nabarwanyi ba FNL bari mw’ ishyamba rya nyungwe batubwiye ukuntu batungurwa no kugenda bagwa kumibiri itagira ingano . “ Iyi mibiri biragaragara ko itanahambwe uko bikwiye . Ntabwo abayihasiga bigora kabisa. Usibye ko no kubera ukuntu imvura ihora ihagwa ntagitinda mu itaka ryaho .” Twari dusanzwe twumva...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS