Nyuma y’ imyaka 5 ishize Gen. Laurent Nkunda afunze, u Rwanda ruratangaza ko rugiye kumurekura agasubira mu gihugu cy’ amavuko cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe harimo gushyirwa mu bikorwa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi ba M23, bityo na Nkunda akaba yaboneraho ikibazo cye kikajyanirana n’ icya bagenzi be bahoze mu mutwe wa M23.

 Nkunda, nk’ umusirikare wari ugeze ku rwego rukuru mu gisirikare cya Congo FARDC, yatawe muri yombi ku itariki ya 22 Mutarama 2009 n’ igisirikare cy’ u Rwanda ubwo yari ayoboye umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Kabila muri RDC.

Ni imyaka 5 n’ amezi 6 ashize Nkunda ari mu Rwanda

Eugène-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri Loni yasobanuye uburyo u Rwanda rwemeye rukigerekaho umutwaro wo kwakira abari abarwanyi ba M23, ko nta zindi nkunga rwiriwe ruhabwa rwo kubakira akaba asaba ko amasezerano yasinyiwe i Kampala yakwagurwa n’ ikibazo cya Laurent nkunda kikaba cyagendana n’ icy’ aba M23.

Ubwo hasinywaga amasezerano i Kampala, ya Bertrand Bisiimwa wa M23 na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Congo Raymond Tshibanda, abari inyeshyamba za M23 bemeye gushyira intwaro hasi.

Mu byari bikubiye muri ayo masezerano y’ i Kampala ni ugushyira intwaro hasi kwa M23, gusubiza mu buzima busanzwe bamwe abandi bakaba basubizwa mu ngabo ndetse no gutanga imbabazi kuri bamwe muri izo nyeshyamba za M23 by’ umwihariko abataregwa ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiriye inyoko muntu.

Aha hateganywaga ko bamwe mu bayobozi bakuru ba M23 ko harimo abaregwa ibyaba ndengakamere bagiye bakora mu ntambara y’ amezi asaga 20 bamaze barwana mu burasirazuba bwa Congo bityo na Nkunda akaba ashinjwa ibyaha by’ intambara n’ ubwo bwose atari kumwe na M23.

Hano u Rwanda rukaba rwifuza ko ikibazo cya Nkunda cyahita kijyanirana n’ icya M23 dore ko hari bamwe bahuje ibirego na we; by’ umwihariko ibyaha by’ intambara.

Ubwo Minisitiri w’ ubutabera mu Rwanda Johnstone Busingye yabazwaga ikibazo n’ ikinyamakuru greatlakesvoice, abazwa impamvu Gen. Laurent Nkunda akiri mu Rwanda kandi ntagezwe imbere y’ubutabera; yasubije ko Laurent Nkunda akiri mu Rwanda, ko ari ikibazo kigomba kumvikanwaho n’ ibihugu byombi agasubizwa muri Congo, ari ko ngo ntacyo ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranaho.

Aha yagize ati: “mu butabera bw’u Rwanda nta kirego cye kirimo nk’uko mbizi, Sinzi n’ ahantu ari, gusa icyo nshaka ko wumva ni uko Nkunda nta kirego afite mu butabera bw’u Rwanda”.

Mu mwaka wa 2009, ubwo nkunda yatabwaga muri yombi n’ u Rwanda, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yavuze ko amahoro abonetse muri Congo, ko yari aba intambamyi ku ntambwe nyinshi zabaga zigamije amahoro muri icyo gihugu ndetse anabangamira Perezida wabo.

Nyuma y’ itabwa muri yombi rya Nkunda amahoro bavugaga ntiyigeze aboneka ahubwo byasubiye irudubi dore ko hahise havuka undi mutwe wa M23, uvaho hakomeza FDLR ndetse n’ umutwe ukomoka muri Uganda wa ADF/Nalu n’ indi mitwe nka za Mai-mai,….

Ineza Carine- Imirasire.com

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’ imyaka 5 ishize Gen. Laurent Nkunda afunze, u Rwanda ruratangaza ko rugiye kumurekura agasubira mu gihugu cy’ amavuko cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe harimo gushyirwa mu bikorwa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi ba M23, bityo na Nkunda akaba yaboneraho ikibazo cye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE