Ruhurura igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w’umusore witwa Mpozembizi Aphrodis uri mu kigero cy’imyaka 24

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2017, nibwo umurambo w’uyu musore bivugwa ko yari umumotari wagaragaye muri ruhurura yo mu Cyahafi yegereye urusengero rwa ADEPR.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko Mpozembizi yari amaze ibyumweru bitatu i Gikondo mu kigo ngororamuco.

Umubyeyi wakodeshaga mu rugo rumwe na Mpozembizi yagize ati “Mutubarize icyo uyu musore yazize kuko twe twamuherukaga ubwo twajyaga kumusura kwa Kabuga mu kigo ngororamuco.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu Emmanuel yemeje iby’uru rupfu avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Yagize ati “ Ayo makuru twayamenye, polisi ikimara kuyamenya yihutiye kuhagera biba ngombwa ko umurambo ujyanywa kwa muganga ku Kacyiru kugira ngo icyamwishe kimenyekane.”

Yakomeje agira ati “ Nk’uko bigaragara, mu maso hasaga nk’ahari habyimbye ariko kugira ngo twemeze ngo uyu muntu yishwe cyangwa ni urupfu rusanzwe, turi kubikurikirana ni nayo mpamvu yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo asuzumwe.”

Bruce MUSHUMBA

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/umusore.jpg?fit=600%2C374&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/umusore.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSRuhurura igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w’umusore witwa Mpozembizi Aphrodis uri mu kigero cy’imyaka 24 Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2017, nibwo umurambo w’uyu musore bivugwa ko yari umumotari wagaragaye muri ruhurura yo mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE