Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modeste (Ifoto/interineti)

 

Umwana w’imyaka ibiri n’igice  witwa Gihozo Esther  wari warabuze ku itariki  ya 17 Nyakanga  2014 basanze umurambo we mu gisenge cy’umwe mu baturanyi be.
Umurambo wa Gihozo Esther basanze mu gisenge cy’inzu ya Rugemandizi Richard wari umuturanyi w’umuryango wa Gihozo mu Kagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo.
Uyu mwana ngo yari  yarabuze kuwa Kane  w’icyumweru cyashize.
Polisi y’u Rwanda  ivuga ko itari yarigeze igezwaho iki kibazo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste yatangarije Izuba Rirashe ko polisi ikimara   kuvana umurambo  wa Gihozo  mu gisenge cy’inzu ya Rugemandizi.
Rugemandizi yisobanura yavuze ko byose ntabyo bari bazi ngo ubwo bari babyutse mu gitondo babonye amaraso  aturutse mu muryango wo kuri salon barakurikirana ndetse baza no kohereza umwana mu   mu gisenge asangamo umurambo wa Gihozo uri mu mufuka nibwo bahise bahamagara polisi.
Abaturanyi b’iyi miryango yombi bavuga ko iyi miryango yombi yari isanzwe ibanye neza.
Supt Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Gihozo rikomeje kugirango hamenyekane ababa  baragize uruhare mu rupfu rwe.
Gihozo yishwe nyuma ya Bella Uwase Shalom umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wishwe aciwe umutwe n’umukozi wo mu rugo hashize amezi ane  nanone bikaba byarabereye  mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza .
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modeste (Ifoto/interineti)   Umwana w’imyaka ibiri n’igice  witwa Gihozo Esther  wari warabuze ku itariki  ya 17 Nyakanga  2014 basanze umurambo we mu gisenge cy’umwe mu baturanyi be. Umurambo wa Gihozo Esther basanze mu gisenge cy’inzu ya Rugemandizi Richard wari umuturanyi w’umuryango wa Gihozo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE