Umuntu waraye uriye n’umuntu utariye i Nyamirambo ntiwabatandukanya kuko bose usanga bambaye neza ndetse bagaragara nk’abantu biyubashye. Ibi ariko ngo ntibiba bisobanuye ko ariko biri kuko ngo benshi bambara neza ariko mu nda igifu gisya ubusa.

 Abenshi mu rubyiruko bakunda kugaragara neza haba mu myambarire ndetse no mu yindi mibereho isanzwe bijyana nuko baba bashaka kubaho. Yego, koko ntawanga kubaho neza gusa urubyiruko rw’I Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali rwihariye uburyo rubayeho.

Mu busanzwe Nyamirambo agace kazwi cyane muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose gaherereye mu karere ka Nyarugenge. Ni ahantu ushobora kuba wabona icyo ushaka cyose ku gihe, yaba mu masaha ya mu gitondo kare, cyangwa mu masaha akuze y’umugoroba cyangwa nijiro.

Vuga ko ushaka kurya, maze bibe bigeze saa sita z’ijoro, nurangiza wekeze i Nyamirambo, uzahava ubonye ibyo washakaga nubwo bizaba wenda atari byiza ( nta suku). Gusa ariko aka gace ntigatana n’urugomo kimwe n’inzererezi mu masaha akuze. Ikindi gikunze kurangwa aha hantu ni uko uhasanga abantu benshi cyane urubyiruko rukunda gukoresha ibiyobyabwenge.

“Nambare neza ariko wenda mburare” byabaye imvugo yeze kandi ishyirwa mu bikorwa cyane n’urubyiruko rwo muri aka gace.

Nyamirambo ndetse n’inkengero zayo ni hamwe mu duce twa Kigali dukunze kugira imyambaro myiza kandi igezweho y’urubyiruko. Aha usanga umusore ukeneye inkweto wese ku mafaranga make ntahandi ajya usibye mu isoko rya Kimisagara cyangwa aha Nyamirambo. Aho benshi bemeza ko haba inkweto ndetse ku giciro gito.

Ubuzima bwaho

Nyamirambo ni kamwe mu duce (quartier) twiganjemo urubyiruko rwinshi mu mujyi wa Kigali. Aha kandi uhasanga amazu y’imyidagaduro, inzu zitunganya umuziki ndetse n’imodoka zaho ziriranga kuburyo umuntu ayibona agahita avuga ko iturutse cyangwa ikorera i Nyamirambo. Gusa izi modoka zo, muri iki gihe kubera amavugurura mu gutwara abagenzi, usanga zitangiye kugenda zigabanuka zikerekeza mu bindi bice.

JPEG - 79.5 kb
Imodoka zaho ziriranga

Umuziki mwinshi niwo usanga muri aka gace kaba kiganjemo urubyiruko rwinshi. Bimwe mu biribwa bikunze kuribwa muri aka gace ngo ni Ubugari aho usanga cyane cyane mu gitondo abantu babumereye nabi. Ikindi kandi umuntu atakwirengagiza muri aka gace ni uko kiganjemo abantu benshi basengera mu idini ya Isilamu.

JPEG - 108.3 kb
Inzu z’imyidagaduro zibarizwa i Nyamirambo

Ukurikije uko hazwi mu Rwanda n’amazu aharangwa usanga ntaho bihuriye dore ko umuntu utahazi ashobora gutekereza ko ariwo mujyi wa mbere wo mu Rwanda ukomeye ndetse ufite n’imiturirwa myinshi.

Imibereho y’urubyiriko

Urubyiruko rwinshi rutuye i Nyamirambo usanga rukunze kugaragara mu bikorwa by’umuziki aho benshi bemeza ko aka gace ari igicumbi cya muzika igezweho y’iki gihe. Ibi bishumangirwa n’uko nibura 70% by’abahanzi nyarwanda bakunzwe muri iki gihe babaye cyangwa baba i Nyamirambo. Ikindi kandi ni uko aha ariho haba amazu menshi atunganya umuziki mu Rwanda aho usanga n’abatuye mu bindi bice by’igihugu baza ariho bagana.

JPEG - 96.7 kb
Urugomo rwaho ntirwihishira: Uyu ni umubyeyi uherutse kwambura igikapu cye yarangiza akanakomereka

Ikindi kandi benshi bemeza ko muri iki gihe iyo ubajije nk’umuntu cyane urubyiruko uti utuye he ntahandi yakubwira aho abenshi bavuga i Nyamirambo, mu gihe bacye aribo usanga batuye mu tundi duce tuzwi nka Kacyiru, Kimironko ho usanga ubuzima bwabo bikosha.

Ibi bigahita byerekana uburyo urubyiruko rufata Nyamirambo nk’ahantu hakomeye mu Rwanda.Ikindi kandi ni uko benshi mu rubyiruko rutuye aha abenshi ngo ni abakodesha amazu babamo. Bisobanuye ko batahavukiye ahubwo baje kuhatura.
Umuntu waraye uriye n’umuntu utariye i Nyamirambo ntiwabatandukanya kuko bose usanga bambaye neza ndetse bagaragara nk’abantu biyubashye. Ibi ariko ngo ntibiba bisobanuye ko ariko biri kuko ngo benshi bambara neza ariko mu nda igifu gisya ubusa.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IMIRASIRE.com, badutangarije ko aho kugirango bambare nabi ku buryo umuntu wese ubabona arabonako babayeho nabi byaruta ko bakwambara neza hanyuma ibindi bikazaza nyuma ariko yahatambukanye imicyo. 
Ibi bikaba bishumangirwa na bamwe mu bantu bafite amazu muri aka gace akodeshwa kuko ngo usanga hari urubyiruko rutajya rufata ibyo kurya ariko bakaba bambaye neza kuburyo utabakekera kuri ubwo buzima.

JPEG - 85.1 kb
Ikimenyetso cy’ubushomeri: Uzahasanga urubyiruko rwiyicariye ku mabaraza y’inzu

Bumwe mu buzima bwihariye buba i Nyamirambo

Usibye kuba higanje ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ari aha mbere muri muzika igezweho y’iki gihe, Nyamirambo ni hamwe mu hantu muri uru Rwanda haba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge cyane kurusha ahandi. Ikindi kandi ngo ni hamwe kandi mu habarizwa ya mazu yamamaye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyane muri Leta ya Las Vegas azwi ku izina rya Ghetto.

Philbert Girinema

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuntu waraye uriye n’umuntu utariye i Nyamirambo ntiwabatandukanya kuko bose usanga bambaye neza ndetse bagaragara nk’abantu biyubashye. Ibi ariko ngo ntibiba bisobanuye ko ariko biri kuko ngo benshi bambara neza ariko mu nda igifu gisya ubusa.  Abenshi mu rubyiruko bakunda kugaragara neza haba mu myambarire ndetse no mu yindi mibereho isanzwe bijyana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE