Mukayuhi Odette, Bukumi Yvone na muzehe Kanyeshema (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Bamwe mu baturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati bavuga ko batubakiwe inzu ndetse ntibahabwa isambu, baratangaza ko bamaze imyaka myinshi mu buzima bubi.

Ni abaturage babarizwa mu Mudugudu wa Bikingi, mu Kagali ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’u Burengerazuba.

Bikingi niwo mudugudu watujwemo imiryango 439 yimuwe muri Gishwati; irimo 298 yari ituye ahantu hakabije kuba hakwibasirwa n’ibiza.

Mu gusaranganya ubutaka bwa Gishwati, buri umwe mu bari bafitemo amasamu ngo yahawe amahirwe yo guhitamo niba ahabwa ubutaka bwo kororeramo cyangwa ubwo guhingaho. Uwahitagamo isambu yo guhinga yahabwaga metero 20 ku 100; uhisemo aho kororera agahabwa hegitari..

Aba baturage bahawe ubutaka nabo bavuga ko nyuma yo kubuhabwa bakomeje kubaho nabi kuko ari buto ugereranyije n’imiryango yabo.

Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko muri iryo saranganya batabonye imirima cyangwa ngo bubakirwe, bivugira ko kurya inshuro ebyiri ku munsi bidashoboka; abagiraneza b’abaturanyi ngo ni bo babatunga.

Umubyeyi  witwa Mukayuhi  Odette avuga ko atunzwe no guca inshuro. Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi  ariko ko nta gisubizo bahabwa.

“rwose tubayeho nabi pe, turya rimwe ku munsi. Ko tudakora se, tukaba tudafite n’abana bakora se…”

Uwitwa Munyankumburwa avuga ko azi bamwe muri aba baturage bagiye babona ikibazo cyabo kidakemurwa ngo bakigendera  banga kugumya kwicwa n’inzara kandi bari baramenyereye guhinga no korora.

Yavuze ko atazi neza aho bagiye ariko ngo yumvise bavuga ko bagiye muri Kongo, abandi ngo bakajya mu Nkamb z’impunzi z’abanyekongoi. Ati, “sinabihamya neza, ariko baragiye usanga abahari ari abagore n’abana.”

Abahawe isambu ngo nibo batunze iyi miryango itarahawe isambu

Muzehe Kanyeshema Assiel Mbonyintege avuga ko utarabonye iyo sambu yo guhingamo ngo abayeho nabi. Ati “barashonje pe. Cyane cyane abagifite abana batoya, abana bageze muri batanu, batandatu, ubona abereye aho ngaho, nkanjye ufite ako gasambu nkamuha umuringoti umwe agahingamo inshuro imwe.”

Undi musaza nawe utaremeye ko twandika amazina ye, yavuze ko nawe yatanga ubuhamya ko  hari abaturage batagira aho baba, ndetse ngo batagira aho bahinga. Avuga ko usanga imiryango yifashije ariyo itunze abatagira imirima yo guhinga. Ati “ikibazo gifitwe n’abatarigeze babona ako karima ko guhingamo.”

Yavuze ko nawe iyo ahashye aba agomba kugira abo agaburira

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kijote uyu mudugudu ubarizwamo,  Gashegu K. Justin, we yemeza ko hari abaturage batangiye gusohokamo bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bajyanwa n’impamvu ebyiri zitandukanye.

Gashegu avuga ko hari abajyanwe no kuba barabonye isambu bari basaranganyijweho ari nto batayororeraho inka nyinshi kandi batunzwe n’ubworozi, bityo bagahitamo gusubira muri Kongo. Avuga ko hari n’abandi bagiye babona nta mibereho bafite kuko badafite amasambu yo guhinga, bakanga kwicwa n’inzara bakagenda.

Abajijwe niba koko hari abaturage batahawe isambu cyangwa batubakiwe baba bari mu mudugudu nk’uko abaturage babivuga, uyu muyobozi yasubije ko imiryango yose uko ari 439 yimuwe yose yahawe aho kuba, ngo imiryango 298 ikaba yarubakiwe inzu zuzuye, naho imiryango 141 agahabwa isakaro gusa.

Buri muntu ngo  yahawe isambu ingana na metero 20 ku 100, gusa ngo ubutaka bukaba ari nka 1/5 cy’ubwo yabaga afite mbere, bityo kutabwishimira ikaba yaba ntandaro  yo kuvuga ko ntabwo bahawe.

Gashegu yagize ati, “byashoboka wenda ko umuntu yaba yarafashe aho kororerwa kandi nyuma akabona yari gufata aho guhinga ariko kuva komisiyo yava hano nta kibazo na kimwe ndakira cy’umuntu uvuga ko atahawe ubutaka.Bose bahawe ubutaka kandi barubakiwe.”

Yavuze ko ukurikije uko iminsi ishira kubera amasambu mato, ubuzima bw’aba baturage bugenda buba bubi nk’uko nabo babivuga.

Akarere ka Nyabihu kirinze kugira icyo kabivugaho

Ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabazaga  umuyobozi w’akarere ka Nyabihu,  Twahirwa Abdulatif, ingamba akarere gafite mu gukemura ibyo bibazo, inshuro nyinshi ntiyabashije gufata telefoni.

Ubwo yatuvugishaga akanya gato kuwa 14 Kamena 2014, yitabye avuga ko ari mu bukwe ko atabona uko asohoka, asaba ko twamwoherereza SMS (ubutumwa bugufi) ikubiyemo ibibazo dushaka kumubaza, turabimwoherereza, ariko birangira ataduhaye ibisubizo.

Ubwo twageragezaga kumuvugisha  inshuro enye mu masaha atandukanye kuwa 20 Kamena 2014, nabwo yatubwiye ko ari mu nama ko ataboneka.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMukayuhi Odette, Bukumi Yvone na muzehe Kanyeshema (Ifoto/Ngendahimana S)   Bamwe mu baturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati bavuga ko batubakiwe inzu ndetse ntibahabwa isambu, baratangaza ko bamaze imyaka myinshi mu buzima bubi. Ni abaturage babarizwa mu Mudugudu wa Bikingi, mu Kagali ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu mu Ntara...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE