Imyaka ibaye myinshi

Urukundo rw’igihugu 

Bararenzwe bararwibagiwe

Ibitekerezo byawe  byiza babisimbuje ubutindi

Ubumuntu bwahinduwe ubwicanyi

Urukundo rwabaye uburyarya

 

Badutegetse kunamira ikibi

Himikwa ikinyoma

Urwanda wakundaga  rurahekurwa

Babyita ubutungane

None abanyarwanda  baracyahunga

 

Icyago cyaratugwiririye

Amateka yawe barashaka kuyataba

Basenye umubano

Bahanga ubwami bushya

 

Humura ntwali yanjye

Turatabaye

Tuzagusubiza icyubahiro ukwiye

 

Twitwaje ibitekerezo byawe

ninyigisho zawe

Nurukundo rwawe

Biracyari mumitima yacu

Kandi twiyemeje kuzabizira

Urwanda ruzongera rube Urwanda

 

Tuzaruha amaraso yacu

Tuzakurwanira uru rugamba

Tururangize burundu

Nkuko wabyifuzaga

Urwanda rutembe amahoro nyayo

Abana bu’Rwanda bose bahabwe ijambo.

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?fit=396%2C407&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSImyaka ibaye myinshi Urukundo rw'igihugu  Bararenzwe bararwibagiwe Ibitekerezo byawe  byiza babisimbuje ubutindi Ubumuntu bwahinduwe ubwicanyi Urukundo rwabaye uburyarya   Badutegetse kunamira ikibi Himikwa ikinyoma Urwanda wakundaga  rurahekurwa Babyita ubutungane None abanyarwanda  baracyahunga   Icyago cyaratugwiririye Amateka yawe barashaka kuyataba Basenye umubano Bahanga ubwami bushya   Humura ntwali yanjye Turatabaye Tuzagusubiza icyubahiro ukwiye   Twitwaje ibitekerezo byawe ninyigisho zawe Nurukundo rwawe Biracyari mumitima yacu Kandi twiyemeje kuzabizira Urwanda ruzongera rube Urwanda   Tuzaruha amaraso...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE