Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku muhanda uri mu mudugudu wo Mumahoro, mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, akarere ka Ngoma hatoraguwe umurambo utaramenyekana.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias aremeza ayo makuru akavuga ko bamenye ayo makuru saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ahazwi nko mu makorosi ya Kibaya.

Yagize ati “ Ni umurambo w’umusore utazwi watoraguwe, ugereranyije ari mu kigero cy’imyaka 35 na 37, bawunaze munsi y’umuhanda wa kaburimbo, ni ahakunze kwitwa mu makorosi ya Kibaya, mu bigaragarira amaso hari icyuma bamuteye mu rubavu, twahageze na polisi dusanga ibyangombwa byose abamwishe babitwaye, iperereza riracyakomeje, polisi iracyari gukurikirana”

Umuyobozi akomeza avuga ko bagerageje kubaza abaturage niba uwo umuntu bamuzi bo bagatangaza ko ntho bamuzi.

Ati “Abaturage twaganiriye nabo dushaka kugira ngo tumenye uwo muntu uwo ari we , batubwira ko batamuzi, muri ako gace, turongera tuganira nabo tubahumuriza”

Ubuyobozi bw’umurenge bwahise bwihutira kugeza uyu umurambo ku bitaro bikuru bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa akomeza avuga ko nubwo ibikorwa nk’ibi by’urugomo bitari bisanzwe muri ako gace, ngo abaturage barasabwa gushyiraho mbaraga mu kwicungira umutekano bakaza amarondo.

Ababa bakoze iri bara ntibaramenyekana, gusa ubuyobozi buvuga ko bugikomeje iperereza.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/icyuma-750x418-640x350.jpg?fit=640%2C350&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/icyuma-750x418-640x350.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku muhanda uri mu mudugudu wo Mumahoro, mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, akarere ka Ngoma hatoraguwe umurambo utaramenyekana.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias aremeza ayo makuru akavuga ko bamenye ayo makuru saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE