Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (Ifoto/ububiko)

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, aravuga ko bitumvikana ukuntu MONUSCO ivuga ko ihagaritse Leta ya Kongo kurwanya umutwe wa FDLR nk’aho yari yarabikoze.
Louise Mushikiwabo aravuga ko bibabaje kubona amadorali atagira ingano akomeje gutikirira mu gufasha uyu mutwe udafite akazi ukora mu Burasirazuba bwa Kongo.
Mushikiwabo avuze ibi nyuma y’aho MONUSCO ivuze ko kubera uburyo Leta ya Kongo Kinshasa inaniwe kwirukana abasirikare babiri bakuru bo ku rwego rwa Generali baregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibi ngo ari byo byatumye bareka kongera gufasha igisirikare cya Kongo kurwanya FDLR.
Umuvugizi wa MONUSCO yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitagifashije ingabo za Leta ya Kinshasa mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR.
Aba basirikare bashyirwa mu majwi na MONUSCO,  ni Jenerali Bruno Mandevu na Jenerali Fall Sikabwe. MONUSCO yo ivuga ko ifite amakuru ko aba basirikare bagize uruhare mu gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu.
MONUSCO iravuga ko yiteguye gukomeza gufasha ingabo za Perezida Kabila kurwanya uyu mutwe, mu gihe ikibazo cy’aba basirikare cyaba gikemutse.
Leta ya Kongo yo ivuga ko aba bajenerali barengana mu gihe cyose nta nkiko zabibahamije.
Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende, yirinze kugira icyo avuga kuri iki cyemezo cya Loni, akaba yagize ati “Ibyo ni ikibazo cyabo, ntacyo twavuga kuri byo.”
Aya magambo yatunguye Leta y’u Rwanda, kuko  yo ivuga ko bitumvikana ukuntu MONUSCO ivuga ko ihagaritse gufasha Kongo mu  kurwanya FDLR nk’aho byari byaratangiye.
Louise  Mushikiwabo mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati “Ni gute umuntu asubika icyo atigeze atangira? Mu gihe hatangwa akayabo ka miliyari n’igice z’amadorali atangwa buri mwaka adafite icyo  akora. Iki ni ikimwaro gikomeye ku bihugu bitera inkunga.”
Ibitero kuri FDLR byatangijwe n’ingabo za FARDC zonyine, n’ubwo byari bimaze iminsi bivugwa n’ingabo za MONUSCO ko igihe icyo ari cyo cyose zizagaba igitero kuri  FDLR
Source: Izuba rirashe
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSLouise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (Ifoto/ububiko)   Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, aravuga ko bitumvikana ukuntu MONUSCO ivuga ko ihagaritse Leta ya Kongo kurwanya umutwe wa FDLR nk’aho yari yarabikoze. Louise Mushikiwabo aravuga ko bibabaje kubona amadorali atagira ingano akomeje gutikirira mu gufasha uyu mutwe udafite akazi ukora mu Burasirazuba bwa Kongo. Mushikiwabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE