Muhanga: Abakozi b’akarere ngo basiganwa bajya kuraguza
Mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugirwa mu matamatama, bamwe batoboye bavuga ko abayobozi b’akarere ka Muhanga bafata igihe bakajya guteza inzuzi mu bapfumu, ibintu bitafashwe kimwe na bose mu baturage bayobora ko uwo ari umuco mubi.
Bamwe mu bakozi muri aka karere, bemeza aya makuru, bakavuga ko bagenzi babo bajya kuraguza cyane cyane nyuma ya saa sita ku wa Gatanu, mu masaha yagenewe siporo.
Aho abo bayobozi ngo bacika bagana, ni ku mupfumu utuye mu Kivumu cya Nkushi mu biromotero bike uvuye mu mujyi wa Muhanga (Gitarama), undi nawe akaba ari umupfumu ngo utuye mu Gatsata (Kigali).
Abatuye mu Kivumu n’ubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa bemeza ko bajya babona abo bayobozi baje kuraguza, gusa ngo uku kuraguza kwatangiye kuvugwa ku bakozi bake ariko ubu ngo byafashe intera ndende.
Aganira n’umuseke, umwe mu bakozi b’akarere, yagize ati: “Nubwo ari uburenganzira bwabo ariko ntibikwiye ku bantu ubundi bakabaye ari intangarugero ku muturage. Niba umukozi ujijutse ajya mu bapfumu azatanga uruhe rugero ku muturage?”.
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko bigayitse ndetse ko bitakabaye ngombwa ku bayobozi babo bafataho ikitegererezo kumva ko bakigana abapfumu muri iki kinyejana, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo ntacyo bitwaye.
Claude Sebashi, ushinzwe uburezi mu karere akaba n’umuvugizi w’Akarere, avuga ko nubwo bwose nta makuru abifiteho, ngo babikoze batishe akazi ngo ibyo byaba ari uburenganzira bwabo, gusa ngo bagiye gukora igenzura barebe niba ari ukuri koko.
Amafaranga ngo batanga ku mupfumu, ngo abarirwa mu bihumbi 200. Gusa na none ngo biterwa n’umuntu n’ikimugenza.
Mu muco wa Gikiristu, kuraguza guterekera, kubandwa,…bifatwa nk’imihango ya gipagani ndetse ku buryo uwo bigaragayeho bizwi neza afatirwa ibihano na kiliziya cyangwa irindi torero aba asengeramo.
Abenshi mu bagana abapfumu baba bagamije gushaka imbaraga mu kazi bakora, Guhishurirwa ibibari imbere, gutsirika no kwivuza,….ariko na none abamaze kumenya Imana bakavuga ko Iby’abapfu biribwa n’abapfumu.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/muhanga-abakozi-bakarere-ngo-basiganwa-bajya-kuraguza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/traditional-healer.jpg?fit=550%2C359&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/traditional-healer.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDMu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugirwa mu matamatama, bamwe batoboye bavuga ko abayobozi b’akarere ka Muhanga bafata igihe bakajya guteza inzuzi mu bapfumu, ibintu bitafashwe kimwe na bose mu baturage bayobora ko uwo ari umuco mubi. Bamwe mu bakozi muri aka karere, bemeza aya makuru, bakavuga ko bagenzi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS