Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’impunzi
Buri taliki 20 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Ku rwego rw’isi bitegurwa kandi bigakorwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR.
Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo.
Amateka y’Umunsi mpuzamahanga w’Impunzi
Muri Loni cyangwa se umuryango w’abibumbye UN/ONU mu nama rusange yo ku italiki ya 4 Ukuboza 2000 niho hafatiwe umwanzuro wahawe nimero 55/76 cyavugaga ko guhera mu mwaka wa 2001 buri taliki 20 Kamena hazajya habaho umunsi w’impunzi mu rwego rw’isi yose.
Uyu mwanzuro No 55/76 wabaye icyemezo cyagiye mu bikorwa muri 2001 taliki ya 20 Kamena hibukwa imyaka 50 y’amasezerano ya Loni yemera ubuhunzi ( 1951 Refugee Status ‘Convention)
Muri Afrika ho umunsi wo kuzirikana impunzi wakorwaga mu bihugu binyuranye kuva mu mwaka w’ 2000, Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika (OUA) wari waremeje ko habaho uriya munsi buri taliki 20 Kamena mu rwego rwa Afrika, ari naho nyine Umuryango wa Loni nawo wakomereje iriya taliki.
Muri Kiriziya Gaturika ho byari umunsi wo kuzirikana impunzi n’abimukira wabaga mu kwezi kwa Mutarama buri mwaka, ibyo bikaba byari byaremejwe na Nyirubutungane Papa Piyo wa 10 kuva mu mwaka w’ 1914. Iki cyemezo Kiriziya yagifashe ishingiye ku nshingano abakirisitu bahabwa na Bibiliya yo kwita ku muntu ubahungiyeho (ijambo ry’Imana muri Bibiriya rivuga UMUSUHUKE)
Ku bakristu umuntu wese ukwirukiyeho kubera impamvu zimutunguye zikamutesha ibye, zikamuvana iwe zikamutesha abe uramwakira ukamucumbikira mugasangira utwo ufite, aho bishoboka ukamufasha kubasha nawe kwifasha kuko ntawabaho abeshejweho n’abandi gusa kandi nawe Imana yaramuhaye amaboko n’ubwenge. Aha icy’ingenzi ni ukumwakira igihe akiri mu kaga no mu bwoba atewe n’ibitumye ahunga cyangwa asuhuka.
Tunyarukire mu Rwanda
Buri gihugu kigira amateka kandi meza cyangwa mabi, u Rwanda narwo ni igihugu cyaranzwe na yombi, yaba ameza cyangwa amabi. Hari abibeshya cyangwa bakabeshya ko u Rwanda rw’ubu arirwo PARADIZO. Ntabwo aribyo rwose ahubwo ngira ngo Paradizo ivugwa muri Bibiliya ntirabaho; ahubwo Bibiliya iravugwa ngo duharanire gukora ibyiza tuzabeho UBUZIRAHEREZO muri Paradizo!
Mu byiza dusabwa gukora icyambere ni ugukundana; Ijambo ry’Imana riti “ KUNDA MUGENZI WAWE NK’UKO WIKUNDA”, cyangwa riti itegeko risumba ayandi ni itegeko ry’URUKUNDO.
Ntabwo wakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ngo haboneke ikindi kibatanya, ngo haboneke amateka mabi.
Igihugu cyacu cy’u Rwanda cyahuye n’amateka meza ndetse n’amabi yateye abantu bamwe kwibasira abandi urukundo rubaruke maze urwangano ruranuma! Sinjya mu moko nta n’ubwo mvuga uturere!
Ubuhunzi mu Rwanda bwatangiye cyera mu myaka ya za 1950 n’ayo mategeko ya za Loni twavuze mu mateka ataratangazwa. Muri icyo gihe ntabwo umunyarwanda wariho yumvaga itegeko ry’URUKUNDO, ngirango no mu bihe Yezu ubwe yatangaga iriya nyigisho yo gukunda abandi nk’uko twikunda yangaga ko abantu bacikamo ibice bagatatana, hakavamo abakiza amagara yabo bakihungira. Yezu Kristu, Imana yigize muntu ngo yegere abantu abeho nkabo, nawe yabaye impunzi akiri n’uruhinja, ahungishirizwa mu misiri. Nyuma mu gihe yigishaga yigishije urukundo kugira ngo nyine abamwemera cyangwa abemera Imana batsiratsize ibibatanya.
Ngarutse iwacu mu Rwanda kuva muri iyo myaka ya za 1950, u Rwanda rwarangwaga n’amateka azira urukundo abantu barahunze, byanabaga n’ahandi, ariko ibihugu byarabakiraga bikabafasha uko bishoboye aho urukundo rugaragaye abahunze bakaba bagize amahirwe yo kwiga cyangwa se kubona ibibatunga
Ibihugu bimwe byagiye bigerageza kubahiriza uburenganzira bwa muntu niho havutse ibitekerezo bisaba ko impunzi zajya zizirikanwa hakarebwa uburyo zitaweho n’uburyo zarushako kubaho neza. Siko hose impunzi zitabwaho hari n’abataragize amahirwe yo kubona ababitaho ndetse bakanatotezwa, bigatuma ababashije kubona aho bavugira bagerageza kuavugira uko nabo bashoboye.
Ubusanzwe impunzi iyo ikambitse ahantu igasanga hari ikibura yimukira ahandi niko byagendekeye abanyarwanda bagendaga bahunga mu bihe bitandukanye, aho imiryango mpuzamahanga itangiriye kubyitaho bamwe mu bahunze barafashwa ari nako za Leta zisinya amasezerano yo kuzitaho no kuzifasha. Ubu mu bihe tugezemo uburenganzira buraharanirwa kandi ababukeneye ni nabo bafasha mu kubwamamaza.
Igihugu cy’u Rwanda cyagize experience, aho abanyarwanda bahunze mu bihe bya cyera bahisemo guharanira uburenganzira bwabo, babasha kugera ku ntambwe yo kwinjira mu gihugu, muri kwa guharanira uburenganzira habaye intambara, nibyo intambara si nziza ariko mu gihe urara hanze aharanira kurara mu nzu nk’abandi ni ikintu cyakumvikana ku badashaka kwirengagiza ukuri kw’ibintu.
Ingaruka z’intambara zateye kandi zongera ubuhunzi, amahanga n’imiryango mpuzamahanga agira uruhare mu gufasha no kwita ku mpunzi ariko abitwa impunzi nibo ku ruhande rwabo bazi uko bariho kandi nibo bazi ibyo bakeneye.
Mu rweo rwa Politiki igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho gahunda yiswe iyo gucyura impunzi ariko haburamo URUKUNDO. Impunzi zo mu bihe bya kera zashoboye gutahuka n’ubwo byanyuze mu ntambara ntabwo zitaye kuri rya tegeko ryo “gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda”
Kuva za 1995 1996, impunzi zashishikarijwe gutahuka izari zigifite igihunga ntizabyizeye, zakomeje urugendo, ariko aho kwerekwa urukundo zasutsweho amasasu ku butaka bwa Congo!
Izari zifite ubushake n’inyota yo gutaha mu Rwanda zagiye zigaragarizwa ubunyamaswa n’abazakiraga kuva ku mipaka kugera mu gihugu imbere ndetse no ku mirenge tutaretse no guterwa ubwoba mu ngo zabo.
Gahunda ziswe iz’ingando abazizi ntibazazibagirwa, aho abantu bafatwaga bunyamaswa bakicwa urubozo ngo barigishwa amateka! Muribuka ko ariho havuye za MORALE, muribuka umukobwa cyangwa umugore witwa KIBONGE wirabura w’amatama watemberejwe mu ngando zose na Leta ya FPR atera indirimbo ziswe iza MORALE, akaza no guhabwa akazi muri Ministeri y’urubyiruko muri Stade Amahoro! Mvuze ku ngando gato muzi mwese ishinyagurirwa abaturage bakorewe abakozi ba Leta bajyanwa mu ngando, aho nyine Kibonge uwo navuze yari mu abigishaga, Ingando zaje gukomeza zivukamo ngo Itorero ry’Igihugu n’intore za Rucagu, umutwe witwara giterahamwe ugamije gushinyagurira abanyarwanda!
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Iyo gutuza abantu no gusubiza abantu mu byabo, ndetse na za gahunda zindi byaraje, abantu barabishima ariko ntibyakora icyo byitiriwe, ahubwo biba umuyoboro wo kwihera abatoni kurya imfashanyo igihugu kigenerwa n’amahanga zabaga zigamije gutsimbataza imibanire myiza hagati y’abanyarwanda yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’izo za Komisiyo.
Nihuse rero hashyizweho muri gahunda zo gushishikariza impunzi gutaha hashyizweho niba nibuka neza mu mwaka w’ 2000 ikiswe ngwino urebe bamwe mu banyarwanda bari mu buhungiro ku mfashanyo amahanga agenera igihugu mu kwiyubaka, bafashijwe kuza kureba u Rwanda bagasubira gushishikariza abandi gutaha, aho habonetsemo bamwe banyujijwe mu cyitwa IGIPINDI banemererwa imyanya mu butegetsi n’ubwo hasigayemo mbarwa.
Ibi byajyanye no gushing indi mitwe y’Intore ziswe DIYASIPORA mu bihugu binyuranye na gahunda nziza zo kumenyesha abahunze ibyiza byo gutaha, ariko ntabwo nazo zabikoze mu rukundo kuko byahindutse ahubwo agaco ko kugonganisha no kwanganisha abanyarwanda, abari mu buhungiro na bamwe mu barokotse ubwicanyi butigeze bugikomeza mu Rwanda, agaco kahinduwe indiri ya munyangire, ubu kamaze no guhabwa indi nshingano yo guhiga bukware impunzi baziranga aho ziri zikicwa izindi zigahabwa uburozi (Ndabigarukaho).
Abanyuzwe na gahunda za Diyaspora bagombaga kuba baratashye bakajya kwereka abandi ko nta kibazo mu gihugu bakahakora ibikorwa abasigaye inyuma bazabareberaho ahubwo bahawe gahunda zo kugaruka inyuma kubuza uburyo abobahunganye!
Abafashwe n’IGIPINDI ubu ari nabo bigisha ivanjiri yo gucyura abantu barrio Madamu Serafina Mukantabana waguzwe akanagororerwa kuba Ministre wo kwita ku bibazo by’impunzi ndetse na General Major Paul Rwarakabije wari yagororewe komisiyo ariko ubu akaba ayobora abanyururu, wavanywe mu gisirikare cya FDRL hagamijwe kumugira uruhombo abarwanyi ba FDRL bagombaga guhombokeramo bataha mu Rwanda…..
Ese turebye inshingano n’intego z’umunsi w’impunzi u Rwanda rwari rukwiye kuwizihiza?
Reka hano mbaze ntandukanye ibintu 2:
- Kwizihiza umunsi w’impunzi
- Umsi wo kuzirikana impunzi
Ku ngingo ya mbere KWIZIHIZA ni ukwishimira ikintu, hagakorwa ibirori amagambo akavugwa, bakanywa bakarya bakanezerwa
Ku ngingo ya kabiri ni hahandi abantu ibikorwa birangwa no kwisuzuma; ukareba abanegihugu bakwiriye imishwaro, ukifatanya nabo, ukabahumuriza ukareba icyo Babura n’uburyo cyagerwaho. Hagategurwa amasengesho ibitambo bya Misa Ntagatifu n’abazi gusoma Amaduwa bakabikora bibuka abantu baba mu mashitingi na za Burende, Ibyitwa Diyasipora bigafata iyambere mu kuvugana n’abandi bataziyoboka n’impamvu bazishisha.
Iwacu mu Rwanda umunsi w’impunzi ni umunsi mukuru wo kwishongora no gukina ku mubyimba abahunze kuko ibibakorerwa birazwi, ngiye kubibutsa bimwe muri byo.
- Gukurwaho ubuhunzi ku banyarwanda
Mbese mbajije gukuraho ubuhunzi bikorwa n’uruhande rumwe? Ngira ngo uwahunze yahunze Leta ihagarariwe n’abategetsi bariho, kandi Leta isimbura indi ikaragwa iby’iyayibanjirije.
Kwicara mu biro ugasanya amabaruwa ugakwirakwiza mu bihugu udafatiye ku bitekerezo by’abo witwa ko ufasha kuva mu kaga k’ubuhungiro byagira injyana gute?
Iyo abantu bavuga GUSHYIKIRANA abategetsi b’u Rwanda bumva iki? None se umuganga niwe uterwa inshinge cyangwa niwe uhekwa mu ngobyi, njye nagiraga ngo umuganga aricara akumva uko umurwayi yafashwa, akamuha akanya akamubwira aho abababara, nyuma Muganga akiyambaza ibipimo n’bizami bya laboratwali, nyuma akazabona ibisubizo bimuha kumenya imiti aha uwivuza! Mwabonye hehe ibitaro byanditseho itangazo ko bitakira abarwayi?
Ni gute wabwira umurwayi ngo injira ibitaro utabanje kumva aho ababara, cyangwa ukamubwira ngo reka ngpfuke ibisebe yaje kwivuza inkorora?
Ntabwo waca ubuhunzi bw’abanyarwanda utabanje kuganira nabo ngo umenye ikibubatera, cyakora abahungishijwe n’inda nini bo baza biruka guhabwa za Ministeri nka Mukamana, abandi batazi ibyo barimo bakayoboka za Diyasipora bashishikariza abandi gutaha bo bagasigara I mahanga.
Gukuraho ubuhungiro ku banyarwanda ni gahunda u Rwanda rwashizeho, hamwe bavuga ngo ubyina wenyine arizihirwa! Ministre Mukamana ati kuva taliki 30 amena 2013 hamaze gutaha impunzi 5000!!! N’ubwo atavuze aho abatashye bari cyangwa abagihumeka muri bo ari bangahe ariko nawe nk’impunzi yabizobereyemo azi ko iyo gahunda iza kunyura mu mpunzi ubwazo zigatanga ibitekerezo byazo hakaba imishyikirano no kumvikana hari gusira hanze imva z’abahaguye harimo n’abo Leta yahatsinze gusa!
Ibyo Ministre Mukantabana yita amahitamo ngo gutaha cyangwa agasaba gutura cyangwa kwimurirwa mu kindi gihugu ni wa mukino wa giswa wo kumva ko ibintu byose Leta ariyo yabigiraho ijambo, kuki wumva ko wansabira gutura aho nahungiye cyangwa kwimurirwa mu kindi gihugu mfite ubutaka bw’abasokuruza? Ubwo burenganzira ubuhabwa nande ku buzima bwanjye?
- Abanyarwanda baracyahunga
Iyo ujya kugira umutima wo kuzirikana impunzi, kwita kuba bahunze no kubafasha gutaha atari ugusinya impapuro ku itegeko, wakagombye kubanza kureba uko abari mu gihugu babayeho, ese abantu bahunga none barahunga iki wasobanurira abahunze mbere noneho bakaba bakwanzura gutaha kuri bwa bushake Ministre Mukantabana avuga! Ese abo twumva niba batubeshya baburirwa irengero biterwa n’iki? Ubwo wenda intore ziravuga ko ari uburenganzira bwabo kugenda, ariko se bajya hehe? Ko hari abo twumva se baburirwa irengero na Polisi igatsemba ko itabizi bugacya bagashyirwa kuri za Kamera imbere y’abanyamakuru bemereshwa ibyaha (nka ba Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga), ya minsi bivugwa ko baburiwe irengero polisi igatsemba ko ntacyo ibiziho bagaruka kandi bate mu mapingu?
Ubwo se wasobanurira ute ko ibikorwa ku muntu w’icyamamare nka Kizito Mihigo, ubura iminsi 7 abaturage bose bamara gusakuza Polisi ikamuzana ku mapingu, harya umuturage wo muri Musanze utazwi ibye bizamenyekana? Ubwo se urwo ni urugero rwiza rwo gushishikariza impunzi gutahuka?
Impunzi zabayeho nka Lt Joel Mutabazi zashimuswe zivanwa aho zahungiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga impunzi, ubu zirimo gukinishwa urusimbi mu ngirwa nkiko se nabwo ni uburyo bwo gufasha abahunze kwizera ubuyobozi bagatahuka?
- Abanyarwanda baragijwe igitsure bakabaho kuri baranyica
Iyo abanyarwanda cyane abakomeye muri Leta babashije gucika ikiziriko, bakaka ubuhungiro mu mahanga icyambere bayoboka imiryango n’amashyirahamwe yamagana ibikorwa na Leta iriho. Umuntu yakwibaza impamvu nyamara byose ni ukubera cya gitsure baragijwe! Ni ukubera kubeshwaho mu bwoba, maze leta byayiyobera ikabahimbira ibyaha. Ubu se nibwo buryo Leta yahisemo bwo kwamamaza imikorere myiza iha ikaze abashaka gutaha bakava mu buhungiro?
- Abahunze baterwa iyo bahungiye bakicwa abandi bakagirirwa nabi
Iki nicyo nashatse kurangirizaho, nibaza kandi mbaza Leta y’u Rwanda ukuntu yakwihandagaza ikabeshya ko nayo izirikakana umunsi mpuza mahanga w’impunzi!
Leta y’u Rwanda kuri yo ntihangayikishijwa n’impunzi ku bw’urukundo ikunda abenegihugu ahubwo ni ukujijisha no kuyobya uburari yitwaje impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda kubera ko gusa Leta y’u Rwanda ari nayo yazivanye mu byazo ikazitera ubuhunzi!
Leta y’u Rwanda yagaraye mu bikorwa byo gutoteza impunzi aho ziri mu mahanga, kandi ikabikora yitwaje inzego za Leta ubwazo arizo za ambasade hirya no hino. Amazi yarenze inkombe ubu Leta yagaragaye mu bikorwa byo kwica impunzi izihotora, izirasa inaziroga.
Ingero ni nyinshi ku badashaka guhumwa amaso n’ibyo bita amajyambere ngo yaciye ibintu mu Rwanda. Umuntu ahabwa za Miliyoni akubaka amahoteri n’amazu meza, ukagira ngo atunzwe n’akazi k’ubucuruzi naho atunzwe no kubunga amahanga yivugana abahunze leta iriho, Apolo Kililisi yagaragaye mu bivuganye Intwari Col Patrick Karegeya, amuhotoreye muri Hoteli
Uwitwa Pasikali Kanyandekwe yafatiwe mu mugambi wo kwivugana General Kayumba Nyamwasa n’izindi mpunzi nawe agenda mu mahanga avuga ko ari umucuruzi mpuzamahanga. Habimana Yunusu, ubu nandika arimo kuzengeruka mu bihugu by’Uburayi mu butuwa bwo kwivugana impunzi
Ngarutse ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi nabibutsa ko General Kayumba Nyamwasa yarashwe ku munsi ubanziriza uw’Impunzi kuya 19 Kamena 2010 kandi nawe ari impunzi, igitero giherutse kumugabwaho cyagaragaje uruhare ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ibifitemo byaje kuviramo abategetsi bakuru ba Ambasade kwirukanwa mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Umwanzuro
Mu kwanzura nabwira impunzi z’abanyarwanda ko Leta y’u Rwanda nta mpuhwe na mba ifitiye impunzi zikomoka mu Rwanda, igihe cyose itaremera ko habaho ibiganiro cyangwa imishyikirano hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.
Nta gisubizo kirambye ku buhunzi bw’abanyarwanda niba impunzi ubwazo zidafunguriwe urubuga mu biganiro ngo zivuge akaziri ku mutima mu mishyikirano ndetse byanaba ngombwa ikagira indorerezi n’abahuza b’abanyamahanga kandi impande zombie zumvikanyeho.
Nta gihe abanyarwanda bazareka guhunga nihagumaho iterabwoba rya Leta na humiriza nkuyobore, niba uburenganzira bwa muntu butubahirijwe mu gihugu, niba leta itaretse kuragiza abaturage imbunda na za gahunda zigamije gutera abanyarwanda ipfunwe nka za Ndumunyarwanda zigamije kubahindura ubusabusa no kubacecekesha.
Ibi bigezweho twafatanyiriza hamwe tugatekereza uburya ikibazo cy’ubuhunzi cyarandurwa burundu twese nk’abitsamuye. Ntawanze kubaka igihugu cye nta n’uwagikunda kurusha abandi kuko twese tukivukamo.
Claude Marie Bernard Kayitare
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBuri taliki 20 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Ku rwego rw’isi bitegurwa kandi bigakorwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR. Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo. Amateka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS