Ubu ni ubwiherero buri mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyiri mu Mudugudu wa Kimpuga mu miryango y’abatishoboye bubakiwe n’imiganda (Ifoto/Nshimiyimana E)

Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage baravuga ko ikibazo cy’isuku yo mu ngo zo hirya no hino mu turere giteye ubwoba.

Aba badepite babigaragarije inzego zitandukanye zo mu karere ka Huye, ubwo batangiraga urugendo rwo kugenzura uko gahunda z’iterambere zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zishyirwa mu bikobwa.

Depite Kayitare Innocent avuga ko ikiri nyuma y’umwanda ugaragara hirya no hino mu gihugu ahani gishingiye ku myumvire (Ifoto/Nshimiyimana E)
Depite Kayitare Innocent avuga ko ikiri nyuma y’umwanda ugaragara hirya no hino mu gihugu ahani gishingiye ku myumvire (Ifoto/Nshimiyimana E)

Babanje kugaragaza ibyo babonye mu rugendo nk’urwo bakoze mu mwaka ushize wa 2015.

“Nyakubahwa Perezida wa Repulika arashaka ko igihugu cyacu kiba indashyikirwa rwose, abantu bazakutureba basange dukeye” nk’uko Depite Kayitare Innocent abyemeza.

Akomeza agira ati “Koko umuntu azaza asange abaturage ntabwiherero bagira? Ntibibatangaza iyo umuntu arebye nka raporo y’ibyo abantu babonye bifite n’amafoto? Ubona biteye ubwoba, turi mu bihugu bya mbere ariko ugasanga nta suku byaba biteye isoni cyane.”

Aha ni mu karere ka Huye mu murenge wa Rwaniro aho umugore ararana n’abana n’ingurube mu nzu aho avuga ko nta handi yayiraza (Ifoto/Nshimiyimana E)
Aha ni mu karere ka Huye mu murenge wa Rwaniro aho umugore ararana n’abana n’ingurube mu nzu aho avuga ko nta handi yayiraza (Ifoto/Nshimiyimana E)

Kayitare avuga ko ufite isuku ayitangirira iwe mu rugo akagira ubwiherero bwiza, akavuga ko bibabaje kuba hari abafite ubwiherero bw’ibiti mu gihe ku rundi ruhande hari abararana n’amatungo.

“Aha hafi mu Matyazo hari aho twagiye dusanga umuturage abana mu nzu n’inka kandi uhise mu muhanda ntiwabimenya!”

Iyi nzu iri  mu karere ka Huye mu mujyi wa Huye mu murenge wa Huye ituwemo n’umukecuru uvuga ko atishoboye (Ifoto/Nshimiyimana E)
Iyi nzu iri mu karere ka Huye mu mujyi wa Huye mu Murenge wa Huye ituwemo n’umukecuru uvuga ko atishoboye (Ifoto/Nshimiyimana E)

umwanda-huyeAkomeza kuvuga iko ibyo avuga bigaragara muri raporo bakoze ngo igenda igaragaza ibivugwa muri buri karere ikanagenda ibigaragaza no mu mafoto.

Ati “Hari aho nasuye ndi kumwe na gitifu wa Tumba, wakwibaza niba ari mu karere ka Huye? Sinzi wenda byarahindutse wabonaga nta rugi rubamo, inzu isakaye igipande kimwe ahandi bavirwa”

Kayitare avuga ko ngo urugero ruhishura uko isuku ihagaze ari igihe habayeho nk’amasiganwa y’amagare ati “Tuvuge nk’isiganwa ry’amagare abaturage basigaye bakunda cyane, narabyirebeye, uva hano ukagera i Kigali abantu bambaye ibintu biteye ubwoba bari ku muhanda.”

abana basa nabi - huye

 

Avuga ko iyo umuntu yerekeye mu cyaro akareba abana batambaye imyenda y’ishuri umuntu abona biteye ubwoba.

Ati “Hari aho ujya rwose ugasanga abana bato nta n’icyo bambaye ariko ukabona umuntu ntacyo bimubwiye, ni ukugira ngo n’umuyobozi uhari abyumve si ukubatera umwanya rwose.”

Kayitare avuga ko iterambere ritangirira mu bitagaragara ngo akaba ari na yo mpamvu n’iyo umuntu yatunga byinshi ariko ari umunyamwanda ngo ntacyo byaba bimaze.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbu ni ubwiherero buri mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyiri mu Mudugudu wa Kimpuga mu miryango y’abatishoboye bubakiwe n’imiganda (Ifoto/Nshimiyimana E) Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage baravuga ko ikibazo cy’isuku yo mu ngo zo hirya no hino mu turere giteye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE