Umugezi wa Nyabugogo ugabanya umurenge wa Nduba na Jabana hakomeje kuvugwa imfu za hato na hato z’ abantu babonekamo bapfiriyemo, bityo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kamena 2014, hatahuwe umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko wapfiriyemo ku buryo butaramenyeka

Ubwo hari hateraniye abantu benshi bareba uwo musore areremba muri uwo mugezi, Imirasire.com twarabegereye badutangariza ko bitabaye ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri kuko buri gihe batoragura abantu muri icyo gishanga barangije gupfa rimwe na rimwe ntihamenyekane icyabishe.

Uyu niwo mugezi wa Nyabugogo ugabanya imwe mu mirenge yo muri Kigali

Bamwe bagiye badutangariza ko hari igihe bakeka ko izo mfu ziba zatewe n’ impanuka, wenda ko umuntu yanyerera akagwamo bityo uyu mugezi ugahita umutwara; ariko bose ntibabivugaho rumwe dore ko hari n’ abandi bavuga ko hashobora kuba hari ababica barangiza bakaza kubajugunyamo.

Umwe mu abo twasanze aho utarashatse gutangaza amazina ye yagize ati: “abari aha bose baravuga ko batazi uyu muntu wapfuye, gusa icyo ducyeka ni uko ashobora kuba yaraje kwahira hano akanyerera akagwamo ariko ntitwabyizera kimwe n’ uko ashobora kuba yarajugunywemo n’ abandi bakigendera”.

Umurambo w’ uyu musore watahuwe muri aya mazi

Ubwo polisi y’ igihugu yageraga kuri uyu mugezi; yakuyemo uwo murambo maze basanga nta bikomere afite; akaba yari umusore uri mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko, bahita bamujyana ku bitaro bya polisi ku Kacyiru kumukorera ibizamini kugirango barebe icyaba cyamuhitanye.

Hagati aho abaturage baratakamba basaba inzego z’ ubuyobozi hamwe n’ iza polisi gukumira abantu bagaragara muri icyo gishanga dore ko babona ko ari zo ntandaro z’ izo mfu za hato na hato zigaragara kuri uwo mugezi.

Mu gihe polisi y’ igihugu igikora iperereza ryimbitse ntabwo haramenyekana icyaba cyarahitanye uyu musore, bakurikiranye ngo hamenyekane n’ umwirondoro we.

Itangishatse Théoneste – imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmugezi wa Nyabugogo ugabanya umurenge wa Nduba na Jabana hakomeje kuvugwa imfu za hato na hato z’ abantu babonekamo bapfiriyemo, bityo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kamena 2014, hatahuwe umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko wapfiriyemo ku buryo butaramenyeka Ubwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE