MissRwanda 2016: i Kigali niho amajonjora y’ibanze yasorejwe
gikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, amajonjora y’i banze yasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Remera mu Karere ka Gasabo kuri Sports View.
Ni nyuma yo guca mu Ntara y’Amajyepfo, mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Burasirazuba aho hose bikaba byarasabwaga ko hagomba kugenda hatoranywa abakobwa 5 bahagarariye buri Ntara.
Bityo mu Ntara zose hakaboneka 25 bagomba gutoranywamo 15 bazajya muri Bootcamp aho hagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda.
Si ubwiza gusa burebwa. Ahubwo harebwa byinshi mu mico igomba kuranga umwali w’u Rwanda birimo n’uburyo abana n’abandi muri iyo bootcamp.
Ku itariki ya 06 Gashyantare 2016 nibwo hateganyijwe igitaramo kizabera muri Petit Stade i Remera kizatangazwamo abakobwa 15 bafite amahirwe yo kuvamo umwe uzaba nyampinga.
Uko abakobwa bagiye batorwa ngo bahagararire Intara zabo. Mu Majyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline.
Mu majyepfo ni, Umutoniwabo Cynthia, Bitariho Nasra, Isimbi Eduige na Karake Umuhoza Doreen.
I Burengerazuba ni, Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha.
Mu Burasirazuba ni, Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.
Urutonde rw’abakobwa 14 bujeje ibisabwa bagomba gutoranywamo 5 bazahagararira Umujyi wa Kigali.
Amazina | Yavutse | Indeshyo | Ibiro | Numero |
Ikirezi Sandrine | 1996 | 1m75 | 59.9 | 11 |
Mpogazi Vanessa | 1995 | 1m82 | 49.2 | 1 |
Naima Rahamatali | 1991 | 1m71 | 66.3 | 9 |
Ange Kaligirwa | 1993 | 1m72 | 47.4 | 3 |
Urayeneza Helene | 1993 | 1m72 | 42.9 | 7 |
Kwizera Peace Ndaruhutse | 1996 | 1m77 | 62 | 8 |
Umunezero Sandrine | 1998 | 1m70 | 48 | 13 |
Nkurunziza Daniella | 1993 | 1m75 | 45.5 | 6 |
Mutoni Jeanne | 1996 | 1m73 | 49.6 | 10 |
Umunezero Olive | 1994 | 1m70 | 47.9 | 5 |
Amanda Uwase Mellisa | 1994 | 1m70 | 58.3 | 2 |
Nyinawumuntu Galliah | 1992 | 1m72 | 46.9 | 14 |
Ashimwe Fiona Doreen | 1994 | 1m71 | 51.3 | 12 |
Mutesi Eduige | 1997 | 1m71 | 50.5 | 4 |
Aba nibo bakobwa 14 bashoboye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka kugirango batange neza ibisobanuro by’imishinga bazageza ku banyarwanda mu gihe umwe muri bo ashobora kugira amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba rya MissRwanda 2016.
Kuri iyi nshuro hakaba hatoranyijwe abakobwa 9 aho kuba 5 kubera ko zimwe mu Ntara zagiye zitabona umubare wa batanu. Bityo abo bane basaga bakazuza umubare w’abakobwa 25 bari bakenewe mu irushanwa.
- Ikirezi Sandrine
- Mpogazi Vanessa
- Naime Rahamatali
- Ange Karigirwa
- Umunezero Olive
- Kwizera Peace Ndaruhutse
- Ashimwe Fiona
- Mutesi Eduige
- Umutoni Jane
Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/missrwanda-2016-i-kigali-niho-amajonjora-yibanze-yasorejwe/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSgikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, amajonjora y’i banze yasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Remera mu Karere ka Gasabo kuri Sports View. Ni nyuma yo guca mu Ntara y’Amajyepfo, mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Burasirazuba aho hose bikaba byarasabwaga ko hagomba kugenda...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS