Nyuma y’iminsi mike Miss Uganda(2005-2007 ) Praise Asiimwe Akankwasa yirukanwe ku kazi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal, kuri ubu ngo hari gushakishwa uburyo yavanwa mu Rwanda agasubira iwabo kubera uburyo akomeje kurangwa n’akaboko karekare.

Uyu mukobwa wirukanwe mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal azira ubujuru bw’amafaranga n’amanyanga yakoze. Nyuma y’ubu bujuru ibitaro byamwirukaniye, ngo yaje gufatwa n’abashinzwe umutekano gusa aza kurekurwa nk’uko ikinyamakuru XClusive News cyo muri Uganda cyabitangaje.

Amakuru iki kinyamakuru gikesha abakoranaga n’uyu nyampinga muri Roi Faycal, ashimangira ko ibyaha amaze gufatirwamo byiganjemo ubujura, amanyanga no kunyereza umutungo w’ibigo yagiye akorera ngo bimaze kuba byinshi bityo akaba asabirwa ko yasubizwa Uganda.

Miss Praise Asiimwe Akankwasa yakoraga akazi k’itumanaho muri ibi bitaro gusa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bw’amafaranga yibye yahise yirukanwa Aya mafaranga uyu mukobwa yibye, yari agenewe impfubyi zivurirwa muri ibi bitaro.

Aya mafaranga yari yakusanyijwe n’abakozi b’ibi bitaro mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gushakira ubufasha izi mpfubyi.

Miss Praise Asiimwe Akankwasa amaze kwiba aya mafaranga ngo yahise aburirwa irengero ndetse ngo yirukanwe amaze hafi ibyumweru bibiri atagera ku kazi.

Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kumwirukana bunafata icyemezo cyo kumujyana mu nkiko ngo aryozwe ayo mafaranga y’impfubyi yariye.

Si ubwa mbere uyu mukobwa avuzweho ibibazo by’ubujura n’amanyanga dore ko ngo mbere yo kujya mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal yari yirukanwe mu Kinyamakuru The New Times aho yakoraga akazi ko gucunga umutungo gusa aza gukekwaho kunyereza amafaranga ari nacyo yirukaniwe.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’iminsi mike Miss Uganda(2005-2007 ) Praise Asiimwe Akankwasa yirukanwe ku kazi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal, kuri ubu ngo hari gushakishwa uburyo yavanwa mu Rwanda agasubira iwabo kubera uburyo akomeje kurangwa n’akaboko karekare. Uyu mukobwa wirukanwe mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal azira ubujuru bw’amafaranga n’amanyanga yakoze. Nyuma y’ubu bujuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE