Majoro Gasisi aka Robert Higiro yakanguriye abayoboke ba RNC kwirinda gusuzugura abayobozi, ati urugero nabaha nuko kuva ikinyamakuru inyenyeri cyanditse kuri Gahima Gerald, Noble Marara ntamahoro yigeze agira.

 

 

Maj Gasisi aka Robert Higiro

Ibi Maj Gasisi ngo akaba amaze iminsi abibwira abayoboke bose muri opposition, ndetse abagira inama yokubaha abayobozi babo, umwe mubo yavuganye nabo we yagize ati ntabwo nibaza ko kwandika Gahima arikibazo ahubwo kumuvuga ukwo Atari nibyo byakabaye ikibazo, ati cyakola inkuru yanditswe ntabwo Gahima we yayihakanije.

Noble Marara ngo w’umunyabibazo

Tumaze kubona iy’inkuru twegereye umuyobozi w’ikinyamakuru cyacu Bwana Noble Marara, maze tugirana ikiganiro.

Kamuzinzi-mbese muraho?

Noble Marara-muraho neza Kamuzi

Kamuzinzi-Hambere twasohoye inkuru yamagana amagambo Gahima Gerald yavuze yararimwo kwamagana Untold story inkuru yagaragazaga uruhare rwa FPR muri Genocide yasohokeye kuri television BBC yo m’ubwongereza. Ibi ngo byaba byarabateye ibibazo?

Noble Marara-Huh, ntabwo byanteye ibibazo cyakola byateye impagarara kuko benshi mu bantu twavuganaga bahise bivumbura banga kuvugana nange ngo nakoze amahano, Kuko nemeye ko inkuru ivuga kuri Gahima isohoka. Cyakola ubusanzwe nibyo koko iyo uyoboye ikinyamakuru nkiki uba ufite contact nyinshi cyane maze rero abantu nka batatu kuba batakuvugisha ntabwo biba aribibazo ahubwo bigabanya kwitaba amaterefone y’urudaca ndetse rimwe na rimwe aba aramazimwe nkayo y’uwo Major Gasisi.

Kamuzinzi-Abantu benshi babaza ngo impamvu utakivugira kuri radio itahuka, ndetse bamwe bavuze ko ngo utacyumvikana nabandi muri RNC ndetse ngo ikaba ariyo mpamvu udaheruka kuri radio itahuka.

Noble Marara-nibyo koko ntabwo mperutse kuriyo radio ariko nuko umwanya umbana muke, kandi ubundi nabwo naboneka hakaba harizindi pulogaramu zateganijwe zifite agaciro kurusha ibiganiro byange.

Kamuzinzi-Nonese Major Gasiss uramuzi?

Noble Marara-ndamwumva sindamubona cyakola twakomeje kugirana ibiganiro kuri Skype, cyakola rimwe na rimwe n’utubazo. Ubwambere yanze kuza mu kiganiro ngo kuko atasangira ikiganiro n’umuntu nkange kuko ntari Majoro. Ubundi nanone hagiye habaho utuntu twamatiku duteranya abantu kandi twose duturuka kuriwe, ntabwo aringewe gusa ahora akabukirwa nabantu hafi bose.

Kamuzinzi-Ese yahunze ate,

Noble Marara-ubusanzwe n’umvise ko igihe Gasisi yarakiri muri RDF yagendaga abwira abasilikare ko ngo amahoro m’ungabo yaboneka aruko Gen Jack Nziza na Gen Charles Kayonga bavanywe mu ngabo, Maze bahise bamutanga bamukura mu ngabo nuko yahise ahunga.

Kamuzinzi-Watubwira impamvu yitwa Gasisi se iyo ariyo?

Noble Marara-nakazina bamuhaye kubera guteranya abantu nyine, nonese ntiwumva nkokugenda avuga ibyinyandiko za Gahima zo mu nyenyeri kandi Gearld Gahima yicecekeye.

Kamuzinzi-Nonese uzongera kuboneka kuri radio itahuka ryali?

Noble Marara-igihe tuzabonera akanya nibwo nzongera kuboneka kuko singe gusa ahubwo n’ubuyobozi bwa radio bubanza kureba pulogaramu zihari.

Kamuzinzi-Nonese icyo wabwira abanyarwanda kubibazo by’ugarije akarere niki?

Noble Marara-icyo kibazo uzakibaze abayobozi ba mashyaka ntabwo nagisubiza

Murakoze

Kamuzinzi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMajoro Gasisi aka Robert Higiro yakanguriye abayoboke ba RNC kwirinda gusuzugura abayobozi, ati urugero nabaha nuko kuva ikinyamakuru inyenyeri cyanditse kuri Gahima Gerald, Noble Marara ntamahoro yigeze agira.     Maj Gasisi aka Robert Higiro Ibi Maj Gasisi ngo akaba amaze iminsi abibwira abayoboke bose muri opposition, ndetse abagira inama yokubaha abayobozi babo,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE