Major Jean Marie Micombero wahoze mu ngabo z’urwanda wanigeze kuba SG muri Ministeri y’ingabo amaze iminsi ahigwa na bicanyi ba Kagame, nkuko byagaragaye mu kinyamakuru rushyashya gikorera Gen Jack Nziza. Iyo abicanyi ba Kagame bageze hafi yokubona uwo babatumye guhiga Rushyshya ihita yandika ko uwo nyine uhigwa ngo harabo afitanye nabo ibibazo, bityo bamara kumwirenza bati yishwe nabo yarafitanye nabo ibibazo cyangwa abo yahemukiye.

Major Micombero

 Ibyo byabaye kuri nyakwigendera Col Patrick Karegeya aho rushyashya yavuze ko ngo afitanye ikibazo numuryango wa nyakwigendera Matata, naho mbere yo gutera Gen Kayumba Nyamwasa we ngo yarafitanye ikibazo na FDLR. Nuko ibinyamakuru nka Rushyashya bikorera ipererza ry’urwanda bikora, aliko kandi kuri Micombero we inshuro zose abicanyi ba Kagame bamaze bamwiruka inyuma ntabwo biboroheye, dore ko noneho usibye Yunusu Habimana na Aboubakar Uwase noneho barimo kwifashisha umugore uzwi kwizina rya Ramutsa Angelique, uyu mugore akaba ari madamu wa Major Kalisa wahoze akorera akazi ke mwisami ry’iperereza rya Directorate of Military Intelliegence (DMI).

Umurozi Angelique arikumwe nabana be na Kalisa umugabo we.

 Angelique ubu twandika iyi nkuru akaba amaze iminsi yikurunga mumago ya bantu bose bashobora kugera kuri Micombero, umwe mu batugejejeho inkuru yadutangarije ko usibye kwifashisha abicanyi boguhotora Micombero nabandi batumwe kwica, amabwiriza abicanyi bafite nuko bagomba nogukoresha uburozi bwamaze kugera m’ubihugu byuburayi.

Angelique Ramutsa usanzwe akorera Gen Jack Nziza akazi kokuneka, nziza yaje kumwigarurira akaba anamusangira numugabo we Kalisa, Kalisa wigeze kwoherezwa kwiga Egypt kugirango Jack Nziza asigarane umugorewe. Aho Kalisa agarukiye yarumiwe araruca ararumira kuko Jack Nziza we mu Rwanda ntabwo aja akosa.

 Abahoze mu ngabo zu rwanda bari mu gihugu cy’ububiligi naandi bakaba basabwe kwitonda cyane, bakamenya aho bagenda nabo barikumwe nabo. Abanya Politiki ndetse nabakangurambaga bamashyaka atandukanye, ariko byumwihariko Major Micombero Jean Marie, Major Higiro Robert, Major Nkubana Emmanuel.

Maj Higiro

Inkuru irambuye turacyayikurikiranira.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMajor Jean Marie Micombero wahoze mu ngabo z’urwanda wanigeze kuba SG muri Ministeri y’ingabo amaze iminsi ahigwa na bicanyi ba Kagame, nkuko byagaragaye mu kinyamakuru rushyashya gikorera Gen Jack Nziza. Iyo abicanyi ba Kagame bageze hafi yokubona uwo babatumye guhiga Rushyshya ihita yandika ko uwo nyine uhigwa ngo harabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE