Maina Kiai yagarutse mu Rwanda (Ifoto/Mbanda John)
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yanze kugira icyo abwira itangazamakuru nyuma y’amasaha atatu aganira n’intumwa ya Loni kuburenganzira bwa muntu.
Maina Kiai yagarutse mu Rwanda nyuma  y’amezi atandatu gusa  avuze ko nta ruvugiro  ruhari kandi abantu badahabwa uburenganzira bwo kugaragaza icyo batekereza binyuze mu myigaragambyo y’amahoro.

Minisitiri Busingye Johnston yavuze ko Maina ari mu Rwanda ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’igihe gito yerekanye ibitagenda neza mu Rwanda, Raporo u Rwanda rutishimiye.

Ku wa 25 Kanama 2014; Kiai yagiranye inama na Minisitiri w’ubutabera, umuyobozi  w’ubugenzacyaha, umuyobozi wa  komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, umuyobozi  w’urwego rw’abinjira n’abasohoka ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Bamaze amasaha  asaga atatu baheje itangazamakuru kandi na nyuma banga kugira icyo bavuga ku byo baganiriye.

Kiai  muri raporo ye yashyize ahagaragara yavuze  ko imiryango itegamiye kuri Leta isabwa gukorana bya hafi na Leta   ndetse  no kudakora ibinyuranye  n’umurongo Leta y’u Rwanda ifite.

Yanashyize mu majwi Polisi y’u Rwanda  aho yavuze ko  ikoresha imbaraga zibangamira uburenganzira bwa muntu, agendeye ku buryo Polisi y’u Rwanda ikoresha  mu guta muri yombi abantu baba bakekwaho gukora ibyaha.

Gusa Leta y’u Rwanda ntabwo yahwemye kunyomoza ibyatangajwe na Maina Kiai   ko ari ibinyoma ndetse bidafite n’ibimenyetso.

Abanyamakuru bamenyeshejwe gusa ko ibiganiro impande zombie zigira bizafasha gutegura neza raporo u Rwanda ruzatanga mu mwaka utaha  aho ruzaba  rugaragaza aho rugeze rwubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaina Kiai yagarutse mu Rwanda (Ifoto/Mbanda John) Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yanze kugira icyo abwira itangazamakuru nyuma y’amasaha atatu aganira n’intumwa ya Loni kuburenganzira bwa muntu. Maina Kiai yagarutse mu Rwanda nyuma  y’amezi atandatu gusa  avuze ko nta ruvugiro  ruhari kandi abantu badahabwa uburenganzira bwo kugaragaza icyo batekereza binyuze mu myigaragambyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE