• Mageragere/ Nyarugenge:  Abaturage baterateranyije amafaranga muri 2011 ngo bahabwe umuriro w’ amashanyarazi kugeza ubu nta n’ ipoto barabona

Imyaka irenga 6 irashize abaturage bo mu mudugudu wa Mpanga akagari ka Kanzenze mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baterateranyije amafaranga ngo bahabwe umuriro w’ amashanyarazi. Ar’ umuriro ntawo barabona ari n’ amafaranga ntibayasubijwe.

Nk’ uko bisobanurwa na Bimenyimana Jean Berchmas muri 2010 nibwo aba baturage bagize igitekerezo cyo gushaka uko bakwikura mu bwigunge bwo kubaho batagira amashanyarazi, batangira guterateranya amafaranga ngo bahabwe umuriro w’ akashanyarazi.

Ngo bafunguje konti muri SACCO biyemeza ko buri rugo ruzajya rutanga ibihumbi 56. Ayo mafaranga yatangiye gutangwa abaturage bitoramo komite ishinzwe kuyakurikirana igizwe n’ abantu batatu, Bimenyima ayibera Perezida.

Bimenyimana avuga ko abaturage batanze amafaranga bamwe bakayuzuza ibihumbi 56, abandi bagera hagati bagacika intege bitewe no kubona nta cyizere cy’ uko umuriro uzabageraho.

Ati “Twamaze kuyakusanya rero, twegera Perezidante wa EWASA icyo gihe (2012, 2013) yari Mupfasoni Julienne, batwaka dosiye turayibaha, baraza baradusura bati twasanze uyu mudugudu rwose ukwiriye umuriro. Asaba umutekinisiye witwa Dominic ko yaza agakora devis bakaba baduha umuriro, kuva ubwo twabwo babikoze twarategereje ngo umuriro uzaza, uzaza turaheba”


Bimenyimana Berchmas, Perezida wa komite ishinze gucunga amafaranga yakusanyijwe n’ abaturage basaba guhabwa umuriro w’ amashanyarazi

Bimenyima avuga ko bageze aho bagasaba ikigo cyari gishinzwe amazi n’ amashyarazi EWASA ko ayo mafaranga bayashyira kuri konti ya EWASA, EWASA ikabasubiza ko itajya yakira amafaranga y’ abaturage imirimo itaratangira gukorwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ayo mafaranga yose uko ari miliyoni 2 n’ ibihumbi 200 (2 200 000) aracyari kuri konti ya SACCO nk’ uko Bimenyimana abivuga.

Umudugudu wa Mpanga ugizwe n’ ingo 157, mu cyumweru gishize polisi y’ u Rwanda yahaye ingo 114 zo muri uwo mudugudu umuriro ukomoka ku mirasire y’ izuba.

Nubwo bimeze gutyo ariko abaturage batanze amafaranga yabo basaba ko bahabwa umuriro w’ amashyanyarazi kuko basanga uwo muriro ukomoka ku mirasire y’ izuba udahagije ngo icyo ubafasha ni ugucana amatara atatu no gucomeka telefone na televiziyo gusa kandi ngo barimo abakenye gushinga za salon de coiffure, kugura za firigo n’ ibindi.

Aba baturage ntabwo bifuza gusubizwa amafaranga yabo ahubwo basaba inzego zibishinzwe ko zakwihutisha gahunda umuriro bita uw’ amapoto ukabageraho.

Nirere Laurence avuga uwari Meya wa Nyarugenge Mukasonga Solange yigeze kubasura akabizeza ko umuriro w’ amashanyarazi bazawuhabwa kugeza n’ ubu amaso yaraheze mu kirere.

Nirere akomeza agira ati “Icyo twifuza si uko badusubiza amafaranga twatanze kuko amafaranga twayatanze dushaka umuriro w’ amashanyarazi, turifuza ko baduha umuriro w’ amashanyarazi”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba asobanura ko icyatumye abo baturage batinda kubona umuriro w’ amashanyarazi ariko uko batuye kure y’ amapoto, agatanga icyizere ko mu mwaka utaha w’ ingengo y’ imari umuriro uzabageraho.

Yagize ati “Iyo amapoto ari muri metero 37 abaturage baba bashobora kubona umuriro w’ amashanyarazi bidakeneye transforma. Iyo birenze mirongo itatu na zirindwi bisaba izindi mbaraga bikanasaba ubushobozi buhambaye,ntabwo ari ibintu twari kwihutira gukora kuko bisaba kugira ngo tube twarabiteguye neza mu ngengo y’ imari”

Yongeyeho ati “Mu mwaka utaha w’ ingengo y’ imari dufitemo ibikorwa bijyanye no gutanga amashanyarazi by’ umwihariko muri uyu murenge wa Mageragere kuko ariwo ufite ikibazo cy’ amashanyarazi cyane, akagari ka Ntungano, aka Kavumu n’ akangaka ka Runzenze.”


Meya Kayisime Nzaramba aganira n’ itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2017

Meya Kayisime avuga ko nubwo bazatanga amashanyarazi batazayaha abatuye mu manegeka, agasaba abaturage gutura ahantu hatari mu munageka.

Umwaka w’ ingengo y’ imari utangira muri Nyakanga ukarangira mu mpera za Kamena. Bivuze ko abo baturage bazabona umuriro w’ amashanyarazi bitarenze tariki 30 Kamena 2018.

Mu karere ka Nyarugenge habarurwa ingo 23 830 muri zo 6 850 ntizigira umuriro. 87% by’ ingo zo muri Nyarugenge zidafite umuriro zibarizwa mu murenge wa Mageragere.

Intego u Rwanda rwihaye ni uko muri 2020 umuriro w’ amashanyarazi ugomba kuba warageze ku baturage ku kigero cy’ 100%. Mu mwaka ushize wa 2016 umuriro wari umaze kugera kuri 24%, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2017 uzasiga umuriro ugeze ku baturage ku kigero cya 70%.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Mageragere.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Mageragere.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSImyaka irenga 6 irashize abaturage bo mu mudugudu wa Mpanga akagari ka Kanzenze mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baterateranyije amafaranga ngo bahabwe umuriro w’ amashanyarazi. Ar’ umuriro ntawo barabona ari n’ amafaranga ntibayasubijwe. Nk’ uko bisobanurwa na Bimenyimana Jean Berchmas muri 2010...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE