Abayobozi n’abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange baravuga ko ibitero Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko igiye kugaba ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bishidikanywaho kuko umujenerali washyizweho ngo ayobore ingabo zizabikora nawe aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange batashatse kuvuga amazina yabo babwiye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko Gen. Mandevu ari ku rutonde rw’abashakisha rwa MONUSCO ashinjwa ibyaha 121 birimo iby’ubugizi bwa nabi ubwicanyi no gufata ku ngufu.

Umwe mu bayobozi ba MONUSCO yagize ati” Kubera amateka mabi azwi ku bayobozi b’izo ngabo zizarwanya FDLR hari ibyago byinshi ko bakora ubugizi bwa nabi bukomeye, tugiye kubima ubufasha igihe cyose nta zindi ngamba zifatika zirafatwa.”

MONUSCO ntizaha ifasha ingabo za Congo mu gutera FDLR igihe zizaba zikiyobowe n’uregwa ubugizi bwa nabi

Yunzemo ati“Ibi byerekana neza imbogamizi zari zashyikirijwe Leta ya Congo kuri ibi bitero. Hari kubaho ibiganiro ku nzego zo hejuru ngo bikemuke.”

Mu 2009 ingabo za Congo zishyigikiwe na Loni zagabye ibitero kuri FDLR . Loni yashinje bamwe mu basirikare ba Congo bari muri ibyo bitero kwica abaturage benshi n’ubundi bugizi bwa nabi ariko igisirikare cya Congo kibihakana kivuye inyuma.

Kugeza ubu Leta ya Congo ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Umwe mu bayobozi b’ibikorwa byo kugarura amahoro bya Loni yavuze ko hagendewe ku mategeko agenga Loni, ibihugu by’Isi bigomba kubanza kumenya neza niba gufasha ingabo zitari iza Loni “bitazaba intandaro y’ubugizi bwa nabi.”

Mu 2013, MONUSCO yari yavuze ko itazongera gufasha amabatayo abiri y’ingabo za Congo yaregwaga kugira uruhare mu gufata ku ngufu abagore benshi mu gace ka Minova.

Nyuma MONUSCO yemeye gusubizaho ubufasha abofisiye 12 ba Congo barimo abayobozi n’ababungirije birukanywe mu gisirikare.

MONUSCO n’ingabo za Congo zafatanyije gutegura ibitero kuri FDLR mu ntangiriro za 2015, bari bagitegereje ko Perezida Kabira aba uruhushya ibitero bigatangira.

Abadipolomate bativuze izina bavuga ko umukuru wa MONUSCO, Martin Kobler, yavuze ko ibyo bitero ari akazi ka Leta ya Congo gusa mu nama yamuhuje n’intumwa zihagariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika , u Bwongereza, u Bubiligi, n’Umuryango w’Igihugu by’u Burayi.

Bavuga ko Kabila yabwiye Kobler n’abo bari kumwe ko umuvugizi w’ingabo za Congo, Didier Etumba azatanga gahunda irambuye yo kurandura FDLR.
Ku wa 30 Mutarama, umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric yari yabwiye abanyamakuru ko Loni izatanga ubufasha bwose ingabo za Congo zizakenera mu bitero.

Ati” Tuzabigiramo uruhare tubafashe mu bikorwa, tubahe ibikoresho n’inama, tuzajya dusuzumira hamwe uko ibitero biri gukorwa.

Umutwe wa FDLR wasuzuguye itariki yo gushyira hasi intwaro wari wahawe. Haracyari abarwanyi babarirwa mu 1400 mu Burasirazuba bwa Congo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbayobozi n’abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange baravuga ko ibitero Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko igiye kugaba ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bishidikanywaho kuko umujenerali washyizweho ngo ayobore ingabo zizabikora nawe aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu. Abadipolomate bo mu bihugu by’ibihangange batashatse kuvuga amazina yabo babwiye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE