Bamwe mu bana b’impunzi, bakurikiranye ubutumwa bari kugezwaho n’abayobozi b’u Burundi baje kubasura mu nkambi bashyiriweho mu Rwanda (Ifoto/Ruhimbana R)
Intumwa za Leta y’u Burundi zazindukiye mu Karere ka Bugesera hafi y’umupaka wa Nemba, ahacumbikiwe Abarundi basaga 500 bamaze guhungira mu Rwanda.
Baje guhumuriza izo mpunzi no kuzumvisha ko nta kibazo cy’umutekano kiri mu Burundi kugira ngo zitahe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Burundi Edouard Nduwimana na Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze mu Rwanda Seraphine Mukantabana, ni bamwe bagiye kuganiriza izo mpunzi.
Minisitiri Ndumimana avuga ko atari ikibazo kuba Abarundi baza gutura mu Rwanda cyane ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko ko bidakwiye ko baza bitwa Impunzi.
Minisitiri Nduwimana avuga ko ababishaka bataha iwabo, ariko ko abatabishaka na bo baguma mu Rwanda ariko bakahaguma nk’abaturage basanzwe atari impunzi.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe n’igice, Abarundi bahungiye mu Rwanda bamaze kuba 576; Leta y’u Rwanda ikaba ibacumbikiye  mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri Nduwimana yazanye n’abandi Barundi baje gutanga ubuhamya, bavuga ko mu Burundi ishyamba ari ryeru, kugira ngo abahungiye mu Rwanda bumve ko bagomba gusubira iwabo.
Izi mpunzi zihuriza ku kuba zarahunze insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi zizwi nk’Imbonerakure, aho ngo zihohotera abatavuga rumwe na Leta.
Impunzi twaganiriye nazo tuzisanze mu Karere ka Gisagara mu minsi ishize, zasaga n’iziruhutsa zivuga ko zishima Imana ko zigeze mu Rwanda amahoro, zikavuga ko zirokotse ubugizi bwa nabi bw’Imbonerakure.
Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda aherutse gusura izi mpunzi, abonye abana basaga 100 bari mu nkambi araturika ararira, ariko ahakana ko Imbonerakure ziteza umutekano muke.
Gusa yavuze ko Imbonerakure muri rusange nta kibazo ziteza, ariko ko hashobora kuba hari bamwe muri bo bakora ibikorwa bibi ku giti cyabo bwite, atari ibyo batumwe n’ishyaka rya CNDD-FDD.
Ubwo twandikaga inkuru y’ukuntu Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda yaturutse akarira, twakiriye ibitekerezo byinshi by’Abantu bavuga ko ari Abarundi, bemeza ko koko Imbonerakure zihohotera abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza.
Benshi muri izi mpunzi bavuga ko bakomoka mu Ntara ya Kirundo, mu turere twa Bugabira, Butoni, Vumbi na Nteza.
Izi mpunzi ariko ntabwo zikozwa ibyo gusubira mu Burundi; mu kanya katarambiranye turabagezaho ubuhamya bwa zimwe muri zo zisobanura icyo zita “ubugome bukabije” bw’Imbonerakure, bakavuga ko zibuza amahoro abantu bose badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi.

 
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu bana b’impunzi, bakurikiranye ubutumwa bari kugezwaho n’abayobozi b’u Burundi baje kubasura mu nkambi bashyiriweho mu Rwanda (Ifoto/Ruhimbana R) Intumwa za Leta y’u Burundi zazindukiye mu Karere ka Bugesera hafi y’umupaka wa Nemba, ahacumbikiwe Abarundi basaga 500 bamaze guhungira mu Rwanda. Baje guhumuriza izo mpunzi no kuzumvisha ko nta kibazo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE