Minisitiri Bussingye Johnston (Ifoto/ububiko)

 

Minisitiri w’Ubutabera yanenze cyane abayobozi bajya mu baturage kwigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ariko nabo wareba neza ugasanga batayemera.

Minisitiri Bussingye Johnston yavuze ko aho kugira ngo umuyobozi agende avuga ko ‘yatumwe’, yashobora akabyihorera.

Ibi yabivugiye mu mwiherero w’ihuriro ry’Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club) baganiraga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri yagize ati,  “Hari abayobozi birirwa bajijisha, gusa abo  bagomba guhinduka, ndabizi birahari aho usanga umuntu ashobora kujya kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yahagera akababwira ko bamutumye.”

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yashyizweho mu rwego rw’ubumwe bw’ubwiyunge.

Yahereye mu nzego nkuru za Leta, ikwirakwira mu gihugu hose, abaturage basabwa kuyiyoboka, ariko rimwe na rimwe hakagaragara abayobozi bigisha ibyo nabo batumva nk’uko Minisitiri Bussingye yabibwiye itangazamakuru.

Minisitiri Johnston Bussingye yavuze ko aho kugira ngo umuyobozi ajye kubwira abaturage ibintu nawe adasobanukiwe cyangwa atanemera, yashobora akabyihorera rwose.

Ati, “Njye ndamutse  ntemera icyo ngiye kuvuga birutwa rwose n’uko ntajyayo, kuko kujijisha ibyo uvuga ku munwa gusa  kandi ku mutima bitariho, birutwa no kubireka ahubwo ukabanza ukareba niba  ubyemera.”

Busingye ashimangira ko “Ubunyarwanda” ari ryo pfundo rya Gahunda zitandukanye zigenerwa abaturage zirimo Girinka, Guca nyakatsi n’izindi.

Uyu muyobozi avuga ko buri Munyarwanda akwiye kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bitabaye ibi ngo byaba nk’aho  mbere ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu Rwanda ari akantu gato gaciye mu idirishya, gusa ngo mukujya gusohoka yasohokanye inzu yose ariyo Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

Intare zihishe mu bantu

Minisitiri Bussingye yanaboneyeho gusaba abanyarwada kwirinda abaterankunga biyita abagiraneza, ariko ngo mu by’ukuri wareba neza ugasanga ni “intare zihishe mu bantu”; bavuga ko baje gufasha abaturage ariko bagamije indonke zabo.

Yagize ati “Niba turi Abanyarwanda, ni iyihe mpamvu tutakwemera tugahangana n’intare zihari uyu munsi, mumenye ko kera intare zaryaga abantu zibasanze mu mashyamba, ariko ubu si ko bimeze kuko ubu byarahindutse. Ubu Intare zabaye bamwe mu bantu kandi ziraza zambaye za Karuvate, ubu zabaye bamwe mu bagiraneza, ziza zivuga  uburenganzira bwa muntu n’ibindi.”

Busingye kandi  avuga ko Abanyarwanda bagomba kwirinda ibihuha birimo ‘Indagu za Magayane’, bagashyira imbere Ubunyarwanda kuko ari bwo pfundo ry’iri terambere barimo kubona uyu munsi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri Bussingye Johnston (Ifoto/ububiko)   Minisitiri w’Ubutabera yanenze cyane abayobozi bajya mu baturage kwigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ariko nabo wareba neza ugasanga batayemera. Minisitiri Bussingye Johnston yavuze ko aho kugira ngo umuyobozi agende avuga ko ‘yatumwe’, yashobora akabyihorera. Ibi yabivugiye mu mwiherero w’ihuriro ry’Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club) baganiraga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE